Kuri uyu wa 26 Kamena 2011, nibwo mu karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba hunamiwe abazize jenoside yakorewe abatutsi muwa 1994, hashyirwa indabo ahashyinguwe imibiri ari nako havugirwa amasengesho yo gusabira abatabarutse. Ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kuwa 26 Kamena 2011, nibwo abantu bagera ku ijana na mirongo ine (140) bahagurutse […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Polisi y’igihugu na Ministeri y’umutekano yateguye inama yo guhugura abapolisikazi bagera ku 1000 bahagarariye abandi ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amahoro no kurinda umutekano. Iyi nama yabereye kuri stade nto (Petit stade) i Remera aho bishimiye uruhare abapolisikazi b’abanyarwanda bari kugira mu gucunga umutekano mu Rwanda ndetse no butumwa barimo […]Irambuye
KIGALI- Abagabo batatu n’umugore umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukora amafranga bafungiye kuri police ya Remera. Aba bantu bakaba barafatiwe mu mugi wa kigali bafite amafaranga y’amakorano abarirwa muri miliyoni 2 z’amafranga y’u Rwanda. Abo bantu 4 batawe muri yombi kubera gucuruza amafranga y’amahimbano ni Murekatete Florentine w’imyaka 29, Munyagisaza Seleman w’imyaka 56, Misago Joseph w’imyaka […]Irambuye
Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no kwifatanya n’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ibitaro bya Kaminuza nkuru y’u Rwanda (CHUB) byahaye inka abapfakazi n’impfubyi i Rusatira mu karere ka Huye. Dr Musemakweri André ukuriye ibitaro bya Kaminuza akab ayavuze ko ibitaro bizirikana abasizwe iheruheru na Genocide yakorewe abatutsi kandi kuyibuka utazirikanye abo yasigiye ingaruka mbi […]Irambuye
2011 MD urutare rwo mu kirere rwaraye runyuze hejuru y’ inyanja atlantique, ariko isaha yo ikaba yahindutseho gato ku yateganywaga kuko ibi byabaye ku isaha ya 17h GMT ni ukuvuga I saa moya z’ ijoro za hano mu rwanda. Uru rutare rwiswe Asteroid 2011 MD rwari rufite ubunini buyingayinga ubwa ‘bus’ nini itwara abantu (coaster) […]Irambuye
Ikibazo cy’abakozi bo mu ngo ni ikibazo cyagarutsweho kenshi mu nama ku rwego rw’igihugu y’abafatanyabikorwa mu kazi n’imirimo ikoreshwa abana (National Employment Stakeholders Forum and Child Labour Workshop), y’iminsi ibiri, muri Serena Hotels. Atangiza iyo nama, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Bwana Anastase MUREKEZI yatangaje ko imwe mu mirimo ikoreshwa abana kandi ibangamira uburenganzira bwabo […]Irambuye
Ikigo gishinzwe ingengabihe y’ikirere kiratangazako ibihe by’imvura byabaye muri uku kwezi bidasanzwe yatewe n’imiyaga ituruka mu Nyanja y’abahinde. Iyi miyaga ikaba ariyo iri gutera ihindagurika ry’ingengabihe muri aka karere. Kuba muri iyi minsi mu Rwanda harabonetse imvura nyinshi umuyobozi w’ikigo k’iteganyagihe Twahirwa Antoine asobanura ko iyi mvura ituruka ku miyaga ituruka mu Nyanja y’abahinde igahura […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere nimugoroba urutare rwo mu kirere cya kure (astéroïde) rwiswe 2011 MD, ruraca hafi y’ isi. Ibiro by’ abanyamerika bishinzwe ubumenyi bw’ ikirere NASA byabonye uru rutare muri iki cyumweru dusoje rwifashishije ibyuma byabo biri muri Mexique. Iri buye 2011 MD riranyura ku biromotero 12300 uvuye ku isi ku isaha ya 19h00 […]Irambuye
Ibi ni ibyatangajwe na Hon. KAMANDA Charles ko kwanga gusinya amasezerano yo gukumira Genocide byerekanaga ko Kayibanda hari ikibi yaba yaratekerezaga, yabivuze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 inzirakarengane zazize Genocide ya korewe abatutsi muri 1994, kuri iki cyumweru kuya 26/06/2011 byateguwe n’umuryango wa NOPA-CHARITY (Nursery Of Peace Association) ku rwibutso rwa NYANZA-KICUKIRO. Uyu […]Irambuye
Mu mudugudu wa Gahanda, akagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umugabo witwa Sine Callixte aherutse gusambanya abana be b’abakobwa babiri. Aba bana bombi umwe afite imyaka 17 akaba yigaga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza. Undi we wari ufite imyaka 18. Yigaga muri secondaire mu mwaka wa kabiri. Uyu […]Irambuye