Digiqole ad

Kayibanda yari yaranze gusinya amasezerano yo kurwanya Genocide

Ibi ni ibyatangajwe na Hon. KAMANDA Charles  ko kwanga gusinya amasezerano yo gukumira Genocide byerekanaga ko Kayibanda hari  ikibi yaba yaratekerezaga, yabivuze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 inzirakarengane zazize Genocide ya korewe abatutsi muri 1994, kuri iki cyumweru kuya 26/06/2011 byateguwe n’umuryango wa NOPA-CHARITY (Nursery Of Peace Association)  ku rwibutso rwa NYANZA-KICUKIRO.

Abagize NOPA Charity bashyira indabo ku rwibutso

Uyu muhango ukaba witabiriye n’abayobozi batandukanye aribo: Hon. KAMANDA Charles, Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CNJR NKURANGA, umukuru  wa IBUKA FORONGO Janvier, Hon. NKUNSI Alphonse wa R.G.A.L hamwe n’Umubyeyi uhagarariye ababyeyi ba NOPA-CHARITY.

Muri uyu muhango habaye ibikorwa bitandukanye  harimo gusoma amazina y’abazize Genocide ndetse no gutanga ubuhamya ndetse n’indirimbo zifasha abantu kwibuka no gukomera.

Mubafashe amagambo, umukuru wa  IBUKA bwana Forongo Janvier yagize ati: “Tujye duhora twibuka kugirango biduhe icyizere ko amahano nk’aya atazongera kubaho ukundi, bitume duhagarara kigabo ntiducibwe intege n’abagamije gupfobya jenoside.”

Hon. KAMANDA  mu ijambo rye yagejeje kubitabiriye uyu muhango yagize ati: “amahanga yarareberaga kuko ONU yari ibizi mu gihe cya Kayibanda 1966, ONU yatanze amasezerano yo kurwanya Genocide, ariko Kayibanda yanze gusinya ayo masezerano yari agizwe n’ingingo ya 9 ivuga ku kurwanya genocide, ingingo ya 12 ivuga ku kurwanya ivangura n’ingingo 23 igizwe n’uburezi kuri bose kandi ONU yasezeranye ko utazasinya azashikirizwa urukiko i Rahe. Mugihe cya Habyarimana we yarasinye ariko avuga yifashe ku ngingo ya 9 n’iya 12 maze avuga ko yemera iya 23 gusa. Ibyo byari uburyo bwo kugirango  ingaruka izabaho ntazakurikiranwe.”

Abagize NOPA CHARITY mu muhango wo kwibuka

Abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside bibumbiye mu muryango AERG, banashimiwe ubutwari bagaragaza cyane baharanira kwiyubaka, aho ubu benshi bamaze kurangiza kaminuza abandi nabo bakaba basabwa kwiga bashyizeho umwete. Ababyebi basizwe iheruheru nabo ubu bibumbiye muri koperative baraharanira kwiteza imbere nabo bagarutsweho bashimirwa kandi banasabwa gukomeza gukora biteza imbere.

Umubyeyi uhagarariye abandi muri NOPA CHARITY nawe yagarutse ku butwari bw’abarokotse ndetse anabashishikariza gushyirahamwe, kwikorera umusaraba, kwihesha ishema no guhesha agaciro abacu batabarutse. Insanganyamatsiko y’uwo muhango  yagiraga iti: “Urubyiruko rwiheshe agaciro, icyizere cy’u Rwanda ruzira Genocide”

Daddy SADIKI RUBANGURA
Umuseke.com

5 Comments

  • kwibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi nibwo buryo bwonyine buduha kuzirikana ko twebwe nk’urubyiruko tugomba kwiyubaka nubwo twambuwe ababyeyi.

  • ntibikiri ibyo gushidikanya ko kurimbura abatutsi bitateguwe,kuko n’amageragezwa yarakozwe mu bugesera no mu bigogwe kenshi cyane,babona ko bishoboka ndetse bituma bategura imperuka,ibi byose birazwi kuko byabayeho.

  • Ariko mwakabya mwakabya koko! Ubwo ni ukugira ngo byanze bikunze mutsindagire ko bari barapanze genocide yakorewe Abatutsi? Ntabwo rwose ari ngombwa ko hazamo no kubeshya kugira ngo twemere ko Jenoside yabaye kuko yabaye izuba riva ndetse cyari n`igikorwa cy`ubunyamaswa kigayitse kigomba kwamaganwa aho kiva kikagera. Gusa mbibarize: None ko nshimye ko muvuga ko, n`ubwo bwose mubeshya, ko Kayibanda yanze gusinya aya masezerano kubera afite icyo yatinyaga kuko ngo yari azi umugambi mubisha yateguraga, hanyuma umuntu yavuga ko kuba Urwanda rwaranze gusinya Roma Statutes zishyira ho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (CPI) ariko ukugira ngo Kagame n`ibyegera bye bishinjwa ubwicanyi n`ibyaha ndengakamere byakorewe inyokomuntu, ari ukubera bazi nkana ibibi bakoze muti ‘Ingengasi’, Umujenosideri…! A quand la fin des medias poubelles depourvus de toute logique critique? …Oh ignorance quand tu nous tient!

  • Aliko abantu bazahora bariraa kugeza ryali? Kayibanda se nawe mugiye kumutaburura bahu? Aliko ba Nyakivale n’ababakurikira bubwa mwararutaye kweli.

  • kayibanda se siwe ubundi wahimbye ideologie ya parmrhutu,mucyo bise manifeste hutu,akaba ariyo nkomoko y’irwango rw’abatutsi,ndetse uko inyenzi zateraga,akirara mu batutsi muri za kibirira akabatsemba,no mu bugesera hose!!nawe yapfuye nabi ariko ahurungura aragakaba uko yabaye!

Comments are closed.

en_USEnglish