Digiqole ad

Bamwe babonye rwa rutare rwaraye runyuze hafi y’isi

2011 MD urutare rwo mu kirere rwaraye runyuze hejuru y’ inyanja atlantique, ariko isaha yo ikaba yahindutseho gato ku yateganywaga kuko ibi byabaye ku isaha ya 17h GMT ni ukuvuga I saa moya z’ ijoro za hano mu rwanda.

Ishusho nyayo ya 2011 MD/Photo NASA

Uru rutare rwiswe Asteroid 2011 MD rwari rufite ubunini buyingayinga ubwa ‘bus’ nini itwara abantu (coaster) rwanyuze ku burebure bwa Kilometero 12.000 uvuye ku isi, abarubonye bakaba barurabutswe igihe gito kuko rwirukaga cyane. Umwe mu bari barutegereje yagize ati: “rwabonetse nk’umurabyo wa appareil ifotora, ariko nyine ibyuma byari byamaze kurufata amafoto”, gusa abarubonye amasogonda menshi babishoboye ari uko bahinduye icyerekezo cy’ ibyuma bakoreshaga byibura inshuro enye, ngo byari bishimishije cyane.

Tubibutse ko uru rutare rwavumbuwe n’ ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’ ikirere n’ isanzure (NASA) ku itariki 22 z’ uku kwezi kwa gatandatu. NASA ikaba yarahise itangaza ko nta mpamvu yo guhangayika kuko uru rutare ruzigendera rugasiga nta kibazo ruteje ku isi, akaba ari nako byagenze.

NASA yabwiye The Christian Science Monitor dukesha iyi nkuru ko amabuye angana na asteroid 2011 MD yo mu kirere ari mato cyane kuburyo ugutwika ko mu kirere cya kure kwatuma ashonga agashira mu gihe gito. Iki kigo kivuga kandi ko buri myaka 6, amabuye nk’ aya azajya aca hafi y’ isi.

Ifoto yafashwe ya 2011 MD ubwo yanyuraga hafi y'isi nuko yari imeze

Bamwe mu bareba kure bakaba bibaza niba aya mabuye atazagonga za satellite ziba mu kirere, (bya byuma byoherezwa mu kirere ngo bijye byohereza amafoto ku gashya bibonye), ariko abahanga bakavuga ko ibyago bya bene izo mpanuka ari bicye cyane kuko ngo za satellite ziri mu kirere atari nyinshi.

JN Mugabo

Umuseke.com

en_USEnglish