Digiqole ad

Ibitaro bya Kaminuza byagabiye inka abapfakazi b’i Rusatira

Mu rwego rwo gukomeza kwibuka no kwifatanya n’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ibitaro bya Kaminuza nkuru y’u Rwanda (CHUB) byahaye inka abapfakazi n’impfubyi i Rusatira mu karere ka Huye.

Umupfakazi yishimira inka yahawe

Dr Musemakweri André ukuriye ibitaro bya Kaminuza akab ayavuze ko ibitaro bizirikana abasizwe iheruheru na Genocide yakorewe abatutsi kandi kuyibuka utazirikanye abo yasigiye ingaruka mbi nta kinini biba bivuze.

Abahawe inka bakaba basabwe nabo kwitura bagenzi babo bo batazihawe kuko amahirwe ya Tombola y’abazihabwaga atabasekeye.

Umuyobozi w’akarere ka Huye bwana Muzuka, yashimye ibitaro bya Kaminuza, ndetse asaba abahawe Inka kuzifata neza no kubabera imbarutso yo kwiteza imbere.

Abaturage ba Rusatira bahawe izi nka nabo mu kadiho kenshi bakaba bashimiye ibitaro bya Kaminuza ndetse babasezeranya kuzafata neza aya matungo bahawe no kuzasaranganya na bagenzi babo mu gihe zizaba zitangiye kubyara.

Bamwe mu bahawe Inka bashimiye
Prof Dr. Gashegu Julien ashimira umugore kubera kuvugira inka
Prf Dr Gashegu yahise amugabira inka
Dr Musemakweri André umuyobozi wa CHUB

Mugabe Robert

umuseke.com

5 Comments

  • nibyo koko kwibuka abahitanwe na genocide yakorewe abatutsi udafasha abo yasize mu mibereho mibi ntacyo biba bivuze cyane,kuko ingaruga za genocide zirimo n’ubukene zazabahitana ugasanga imiryango irazimye burundu.

  • Nuko nuko,Abandi bafatire ku rugero rwiza rwa CHUB bafashe aba bantu basize iheruheru na genocide yakorewe abatutsi

  • congz CHUB

  • Ndashimira Dr GASHEGU ko uretse nokuvurankakazi akora kaburimusi afite ubumuntu muriwe aho abana n’abaturage nkabavandimwe byakagombye kuba indangagaciro kaburi munyarwanda aho yatanze inka kumukecuru wari umaze kwivugira inka twakagombye kujya tugendera kubitekerezo by’ubaka.

  • ndashimira ibitaro bya kaminuza yu Rwanda mugufasha abatishoboye basizwe iheruheru na genocide mukomere ahongaho byumwihariko Prof.Dr Gashegu julien guha uriya mubyeyi inka nugutinyura abanya Rwandakazi nakomereze ahonaho.

Comments are closed.

en_USEnglish