Digiqole ad

MIFOTRA-Abakozi bo mu ngo nibarenganurwe!

Ikibazo cy’abakozi bo mu ngo ni ikibazo cyagarutsweho kenshi mu nama ku rwego rw’igihugu y’abafatanyabikorwa mu kazi n’imirimo ikoreshwa abana (National Employment Stakeholders Forum and Child Labour Workshop), y’iminsi ibiri, muri Serena Hotels.

Abayobozi batandukanye bari bayoboye iyi nama
Abayobozi batandukanye bari bayoboye iyi nama

Atangiza iyo nama, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Bwana Anastase MUREKEZI yatangaje ko imwe mu mirimo ikoreshwa abana kandi ibangamira uburenganzira bwabo ari iyo mu rugo. Yatangaje ko abo bana bakwiye kurenganurwa. Claire AKINGENEYE, umwe mu bakozi bo mu rugo yatangaje ko uretse no gukoreshwa agatunambwene, ntibanabona umushahara ugaragara. Yagize ati: Nta kambaro, nta gakweto, umena ikintu bakagukata mbese twaragowe!”

Claire yakomeje atangaza ko abana bakoreshwa mu ngo akenshi baba barakuwe mu miryango yabo iri mu byaro n’abantu baziranye n’iwabo bababeshya ko bagiye kubakiza. N’amarira menshi ati: Nk’ubu navuye iwacu ku Kibuye, sinari nzi no mu mujyi wa Kibuye. None ubu maze amezi 10 ntarataha, maze gukorera abantu bane ntawe umpemba! Ni ukuri turenganurwe!”

Mu rwego rwo kubarenganura, Minisitiri MUREKEZI yatangaje ko hakagombye kubaho itegeko rirengera abo bakozi kimwe n’abandi. Ibyo kandi yari yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru tariki ya 10/06/2011. Bamwe mu bitabiriye iyi nama y’igihugu batangaje ko abenshi mu bagomba kurenganura abo bakozi nk’abayobozi b’inzego z’ibanze, nabo babakoresha bityo ntibagire uruvugiro. Batangaje kandi ko hakagombye kujyaho ibihano bihamye ku bakoresha ndetse no ku babyeyi bohereza abana mu kazi ko mu rugo bataruzuza imyaka 16.

Intumwa y’Umuryango UCW (Understanding Children Work) muri raporo yashyize ahagarara ku munsi w’ejo yavuze ko hafi y’abana 190,000 bari munsi y’imyaka 16 mu Rwanda bakoreshwa imirimo ivunanye; naho abana 69,000 bakaba bari hagati y’imyaka 16 na 17. Ibyo bikaba biterwa no kutiga kw’ababyeyi ahanini, kuba hari akamaro bafitiye iwabo, ubukene, akarere ndetse n’ubupfubyi. Afatanyije n’Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda Ms. Francesca MORANDINI bakanguriye abari aho n’Abanyarwanda muri rusange kwitabira kubungabunga uburenganzira bw’Abana cyane cyane abakozi bo mu ngo.

Kuri ubu ikigereranyo kirerekana ko abana 52% bakora mu mujyi wa Kigali bakora mu ngo, kandi umubare munini ukaba ari abana bari hagati y’imyaka 7 na 15.

 

Eugene SIBOMANA

Umuseke.com

1 Comment

  • ese aba bana nka claire ko ntawe uba yabazanye ku ngufu bagiye baguma iwabo bagakora ibyo bashoboye bakareka kuza kwangara i kigali bakora agatunambwenu?siyo mpanvu yo kubahohotera ariko,niyo mpanvu amategeko abarengera ari ngombwa cyane

Comments are closed.

en_USEnglish