Digiqole ad

Karongi: Padiri SEROMBA yatanze itegeko ryo gusenya kiriziya ngo abatutsi bapfiremo abahutu bazubake iyabo

Kuri uyu wa 26 Kamena 2011, nibwo mu karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba hunamiwe abazize jenoside yakorewe abatutsi muwa 1994, hashyirwa indabo ahashyinguwe imibiri ari nako havugirwa amasengesho yo gusabira abatabarutse.

 

Bishyize hamwe bajya kwibuka inshuti n'abavandimwe baguye i Karongi
Bishyize hamwe bajya kwibuka inshuti n'abavandimwe baguye i Karongi

Ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kuwa 26 Kamena 2011, nibwo abantu bagera ku ijana na mirongo ine (140) bahagurutse i Kigali hafi ya Kiriziya yitiriwe Saint Famille berekeza mu karere ka Karongi abo bari bagiye kwibuka inshuti n’abavandimwe baguye ahakoze hitwa Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Karongi.

Abitabiriye bageze ku rwibutso rwa Nyange rushyinguyemo imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi bibiri na magana atanu na cumi na babiri (2512), bafashe umunota wa kwibuka ndetse banasabira abashyinguwe muri uru rwibutso. Uwatanze ubuhamya yagize ati: “ Padiri SEROMBA niwe watanze itegeko ryo gusenya kiriziya ngo abatutsi bapfiremo hanyuma abahutu bazubake iyabo”.

Abatanze ubuhamya barokokeye kuri  kiriziya ya Nyange
Abatanze ubuhamya barokokeye kuri kiriziya ya Nyange

 

Bashyira indabo ku rwibutso i Nyange
Bashyira indabo ku rwibutso i Nyange

Urugendo rwakomereje ku rwibutso rwa Rubengera ahashyinguye abagera ku bihumbi bibiri na magana atatu na mirongo irindwi na batatu. Martin Sengimana Umunyeshuri ku ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali KIE, yatanze ubuhamya yagize ati: “Abantu bose bahungaga berekeza muri kiriziya abandi bagiye kuri stage Gatwaro abenshi baguye aho hombi”. Nyuma abashyize indabo ku rwibutso banunamira  imibiri iharuhukiye.

 

Martin atanga ubuhamya ku rwibutso rwa Rubengera
Martin atanga ubuhamya ku rwibutso rwa Rubengera

Urugendo rwakomereje kuri Stade Gatwaro ahaguye abantu bayingayinga ibihumbi icumi (10,000) havugiwe isengesho ryo gusabira abaguye muri iyi stade hanashyirwa indabo ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside.

Nyuma urugendo rwo kwibuka rwakomereje  k’urwibutso rwa Mubuga ahavugiwe isengesho ryo gusabira abahaguye, Jacqueline watanze ubuhamya yagize ati: “Abahungiye muri kiriziya twumvaga ntacyo tuzaba kuko ntitwiyumvishaga ko hari umuntu wakwicira umuntu muri kiriziya ariko abacanyi baraje bica bose harokoka mbarwa ku bwa Nyagasani.” Nyuma bashyize indabo ku rwibutso rwa Mubuga bakomeza urugenda berekeza ku rwibutso rwa Bisesero.

Urwibutso rwa Bisisero
Urwibutso rwa Bisisero

Ku rwibutso rwa Bisesero hahuriye abantu baturutse i Kigali barimo abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, abayobozi bo mu Karere ka Karongi ndetse n’abaturage muri rusange.

Abitabiriye uyu muhango bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi bwana Kayumba Bernard, anabatangariza ko uru rwibutso rushyinguyemo abagera ku bihumbi mirongo itanu (50,000), bakaba ari abiciwe mu mirenge ikikije uriya musozi wa Bisesero.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi yakomeje asobanurira abari aho ko abatutsi baturutse ku misozi itandukanye bakaza guhuza imbaraga n’abandi bari batuye kuri uyu musozi dore ko baribarahatuye ari amaburakindi kuko bashushubikanwaga aho bari hose bityo byajya kororera ku musozi wa Bisesero.

Imibiri y'abasize jenoside mu rwibutso rwa BISESERO i Karongi
Imibiri y'abasize jenoside mu rwibutso rwa BISESERO i Karongi

Nubwo bahuje ingufu ndetse bakarwana n’interahamwe, baje kwicwa hitwajwe intwaro maze baraneshwa bicwa batyo.

Nyuma hakozwe inzira y’umusaraba isobanura aho abavandimwe biciwe aha banyuzemo bajya kwicwa, bamaze kugera ku rwibutso bavuze isengesho basabira abahaguyebanafata umunota wo kwibuka banasobanurirwa uko urwibutso rwubatse.

Hashyizwe indabo ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside bakemeza n’ijoro ryo kwibuka ryarangiye haba umunsi nyirizina wo kwibuka no kuzirikana bazize jenoside mu karere ka Karongi.

Umuseke.com

4 Comments

  • Nyagasani akomeze abakire kandi ahe imbaraga zokwihangana ababo basigaye kandi ababishe abahe ibihembo bibakwiye!

  • ese ubundi bari kuba bubaka iziki ko ntacyo zibamariye mu mibereho myiza ya roho?n’izindi niba zasenyukaga dore ntacyo zamaze mu gihe cyose zimaze.ese zitaraza ko nta genocide twigeze tubona,buriya sibo bayizanye ubundi?

  • Imana ibahe iruhuko ridashira!ntibakazime twarasigaye!!!kubibuka ni incingano zacu kandi bizahoraho!!

  • iteka mpora nibaza icyo bazize kandi nkibaza icyo bariya bungutse kikanyobera

Comments are closed.

en_USEnglish