Digiqole ad

Iyi mvura idasanzwe mu Rwanda iraterwa n’iki? soma wumve

Ikigo gishinzwe ingengabihe y’ikirere kiratangazako ibihe by’imvura byabaye muri uku kwezi bidasanzwe yatewe n’imiyaga ituruka mu Nyanja y’abahinde. Iyi miyaga ikaba ariyo iri gutera ihindagurika ry’ingengabihe muri aka karere.

Imiyaga ituruka mu nyanja y'abahinde niyo nyirabayazana

Kuba muri iyi minsi mu Rwanda harabonetse imvura nyinshi umuyobozi w’ikigo k’iteganyagihe Twahirwa Antoine asobanura ko iyi mvura ituruka ku miyaga ituruka mu Nyanja y’abahinde igahura n’ituruka muri DRCongo bikabyara imvura muri aka karere harimo n’u Rwanda.

Nubwo ikigo gishinzwe iteganya gihe nta bushobozi bwo guhagarika iyo miyaga ihuha yerekeza mu aho ishatse  Twahirwa avugako zimwe mu ngamba bafite ari izo kumenyesha abantu mbere y’igihe ko hagiye kubaho impinduka ntibazatungurwe n’izo mpinduka.

Bimwe mu byo iyi mvura idasanzwe yateje harimo urubura mu karere ka Gatsibo, ndetse n’inkuba ziherutse gukubita abantu mu karere ka Nyabihu na Rubavu zikabivugana.

Tubabwire ko Ubusanzwe mu Rwanda habaho ibihe by’imvura kuva mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) ukwa gatanu (Gicurasi),ukwa cyenda (Nzeli) kugeza mu kwa cumi na kabiri (Ukuboza).

Umuyobozi w’ikigo cy’ingengabihe akaba avuga ko zimwe mu ngamba zafatwa n’abanyarwanda mu gihe bamenyeshejwe igihe cy’impinduka ari nko kuba umurozi amenye ko imvura izagwa yahunika amazi akazayakoresha mu gihe cy’izuba.

Claire u

Umuseke.com

6 Comments

  • byaba byiza cyane iki kigo gitangaje igihe iyi nvura izamara kugirango abahinzi biterereimyaka yabo,wasanga mu kwa cyenda aribwo hazava izuba

  • Nukuri iyimvura yo irakabije ni ugufta Ingamba hakiri kare, kuko si muri Nyabihu na Rubavu gusa Inkuba yakubise ahubwo n’ejobundi I Rwamaganye abandi 2 umwe iramuhusha!! ubwo rero hadafashwe ingamba byo byaba ari ikibazo gikomeye cyane!! Murakoze ubwo ababishinzwe barabyumva nyabuneka.

  • Ewana iya nijoro noneho yo yarimanukanye akagonyi kabandi nkodesha! bya bihe bavuze byageze kabisa, iyi si imvura ni warning.
    umuseke.com muraduha utu twubwenge kabisa, ntimuzabe nka babandi ariko!

  • Ese iri hindagurika ryaba ribaye burundu? Mutubarize

  • ni ukuri iyi mvura mutubwire niba izakomeza, tureke gukomeza kubaka, kubera ko inyubako zarasenyutse twiringiye izuba. mutugire inama niba itazakomeza kugwa

  • iyimvura nimudakurikiranira hafi iraduteza amapfa nibihe bya nyuma bavuze bisohora

Comments are closed.

en_USEnglish