Digiqole ad

Umugabo Sine Calixte yasambanyije abana be 2 b’abakobwa

Mu mudugudu wa Gahanda, akagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umugabo witwa Sine Callixte aherutse gusambanya abana be b’abakobwa babiri.

Callixte Sine ntawamenye irengero rye

Aba bana bombi umwe afite imyaka 17 akaba yigaga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza. Undi we wari ufite imyaka 18. Yigaga muri secondaire mu mwaka wa kabiri. Uyu mukuru we, se umubyara ngo yamusambanyije ubugira kabiri. Gusa ngo nyuma yo gukora aya mahano uyu mugabo yahise atoroka.

Aba bana b’abakobwa batashatse ko amazina yabo atangazwa bakomeza bavuga ko uyu se ubabyara, yahengeraga baryamye nijoro, basinziriye akagenda akabaryama iruhande, hanyuma akabakuramo imyenda agakora ibyo akora.

Baganira n’Umuseke.com, umukuru yagize ati : ‘Twaramubazaga impamvu yabaga aje akatubwira ko aba aje kureba niba tutasambanye n’abandi bantu. Yaravugaga ngo afite uko abireba ku gitsina.’

Aba bakobwa bombi bavuga ko se yatangiye kujya aza kuryamana nabo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, bakomeza batangaza ko hari igihe  yazaga aho baryamye noneho bagahita babyuka, bakamuhunga.

Aba bana banavuga ko bagerageje kujya bahungira kwa nyirakuru ubyara se, Flororida Mukabarebe, dore ko inzu zegeranye, ariko ngo biranga uyu mugabo akajya abasangayo.

Umutoya (uriya ufite imyaka 17) ati : ‘Maman niwe ubizi neza kuko twigeze no kujya kurara yo agaca mu idirishya akahadusanga, Maman akagira ubwoba. Mukecuru (Nyirakuru) we yarabimubwiye yanga kubyumva aramubwira ngo n’abana be abafiteho uburenganzira.’

Nyuma yo kubihishira iminsi itari mike, se ubabyara ngo akomeje kubahohotera, aba bana bamubwira ko bakuze ibyo batakibishaka, abyanze  ngo nibwo bahisemo kujya kubibwira polisi.

Umutoya yongeraho agira ati : ‘Twarivumbuye turamubwira ngo tubicyemure twenyine aranga. Twaragiye tubibwira abakecuru barangije babishyira mu miryango, biranga tujya kuri polisi.’

Gusa ariko n’ubwo aba bana bavuga ko Flororida Mukabarebe, uyu akaba ari nyirakuru ubyara se, yari abizi, dore ko inzu zegeranye, uyu mukecuru we ntabyemera ahubwo avuga ko ntabyo bigeze bamubwira kandi ko adashobora kumenya icyateraga umuhungu we guhohotera abana yibyariye.

Mukabarebe Flororida ati : ‘Nibo babizi bo yasambanyije kuko njyewe ntabyo nzi, nta n’ibyo nabonye. Iyo yabasambanyaga sinaga mpari, gusa ubusanzwe yari asanzwe ari umugabo muzima sinzi icyabimuteye.’

Gasana Gabriel umunyamabanga nshingwabikorwa w ‘akagali ka Rwesero avugako n’ubuyobozi bw’umudugudu ubwabwo busa n’ubwahishiriye aya makuru kuko ngo ubuyobozi bwo hejuru bwayamenya ibi byarabaye. Hagati aho ariko uyu muyobozi avuga ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge na polisi barimo gukora ibishoboka ngo uyu mugabo Sine Callixte atabwe muri yombi.

Gasana ati: ‘Nk’ubu tumaze kumenya aho aherereye. Twamenye ko yaba aherereye ku mubuga ni mu murenge wa Rwabicuma. Turimo gushakisha uburyo yafatwa kugira ngo aryozwe icyo cyaha yakoze kuko ari indengakamere.’

Uyu mu murenge wa Rwabicuma Gasana avuga, uhana urubibi n’uwa Busasamana, Sine Callixte ubusanzwe atuyemo.

Mu gihe uyu mugabo Sine Callixte akomeje gushakishwa, abaturage muri uyu mudugudu wa Gahanda baratangaza ko uyu mugabo ubusanzwe ngo yari umuntu batacyecyeragaho kuba yagirira nabi abana be yibyariye kariya kageni.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

12 Comments

  • All in all bituruka mumigani yabasogukuru ntasobanukirwa neza icyoyabaga ishaka kugeraho rwose pee!!!!!!!!!! eg;-Ushaka kugishira ipfa arakibyarira wasanga ariwo mufano yagendeyeho mugenzi ntiwamenya.gusa birababaje peeeee

  • ni ishyano ryaguye koko ndumiwe neza neza

  • EREGA AMAHANO YABAYE MURI IKI GIHUGU YAHINDUYE BAMWE NK’INYAMASWA. BAKURIKIRANE NEZA BAREBE KO ATABA YARAGIZE URUHARE MURI GENOCIDE KUKO AMARASO BAMENNYE YATUMYE BATA UMUTWE NONE BASIGAYE BAKORA IBIDAKORWA. MUTEKEREZE UMUBYEYI UCA MU IDIRISHYA AJYA GUSAMBANYA ABO YIBYARIYE ESE UBUNDI NYINA WABO WE YABAGA HEHE AHO BAHUNGAGA NTATABAZE UBUYOBOZI YEWEEEEE

  • hey
    uwo ntago ari umugabo,
    hari umugabo waryamanye nuwo yibarutse? nagahomamunywa!!!!!!!!
    cyangwa baravuze ng’ urukwavu rushaje rurya ibyana byarwo yunvako nawe ari urukwavu?

  • @tipe,ibyurukwavu byarahindutse ntirucyonka abana ahubwa bararurya!!!nibasanga ariko icyaha kimuhama na nyina azabibazwe kuko niwe umwoshya,wasanga ariwe wabimutoje wenda yarajyaga nawe amwisengerera akiri agasore

  • uyu mugabo callixte ni nyina umwoshya,kuko kumuhishira bigaragara ko kuba yarasambanyije abana be ntacyo bitwaye nyirakuru wabo.

  • Ni akumiro!

  • birababaje,ARINYINA WABANA ARINYIRAKURU ARI NANYINA WUMUGABO NGE BOSE NABAHANA KUKO IKIBAZO NKICYO SICYO KWIHERERANA NDESTE SIKIRANGIRIRA MUMU RYANGO,ese ko baramiye sewabana bakica aboyabyaye bakomeza kumuhishira nge nde mezako nyina wumuhungu azi aho igihunguke cyihishe.ARIKO TUVUYE KURICYO KIGABO ABANA BE ATEKEREZAKO BAZABASHA KUBAKA URUGO RWABO REKA USHOBORA GUSANGA YABANGIJE MUBWENGE BAHUNGABANYE NDESTE IGIHE NIKIGERA CYO GUSHINGA IZABO BAZAJYA BIBUKA IBYABABAYEHO NTIBAGIRE ICYO BIGEZAHO

  • ntibisanzwe!ese nyina w’abariya bakobwa aba hehe?ese aho batuye ho ntabuyobozi buhaba?byumvikane ko na nyina arumufatanya cyaha,kuko ntabwo icyo ari icyaha bagombaga gukemurira mu miryango babyihereranye rwose,ahubwo bahishiriye icyaha,bivuga ngo baramushakisha,kuva bazi ko arihafa aho nibahite bakora urgence bamufate,kuvuga ngo yarumugabo mwiza ntacyo bivuze,none se yajya kugasozi akigamba ayo mahano mu bandi?nakumiro ndabarahiye!

  • ni uburwayi bwo mu mutwe.abaganga bajya babuvugaho. bamushyikirize muganga, ubundi bamushyire aho atazongera guhohotera abana.

  • njye numvako bazashiraho ikiganiro mu midugudu yose yerekeye no guhohotera no guhohoterwa rimwe mu kwezi ariko abo bana uko mbyumva imyaka baribafite yarimyinshi kuburyo papa wabo ariwe wabafata kuko ari abandi basore byo birumvikana kuko bagushukisha twinshi bikagera aho ubyemeye.uwo mukecuru azahanwe cyane kugirango azerekane umuhunguwe

  • aha nanye umusore nkanjye nateze tagisi agenda ayikorakora ho ngo aranshaka ra ibyateye ubu ni akumiro!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish