Digiqole ad

Kuri iki gicamunsi URUTARE rwo mu kirere ruranyura hafi y’isi

Kuri uyu wa mbere nimugoroba urutare rwo mu kirere cya kure (astéroïde) rwiswe 2011 MD, ruraca hafi y’ isi. Ibiro by’ abanyamerika bishinzwe ubumenyi bw’ ikirere NASA byabonye uru rutare muri iki cyumweru dusoje rwifashishije ibyuma byabo biri muri Mexique.

Bene iki gitare nicyo kiri buce hafi y'isi dutuye

Iri buye 2011 MD riranyura ku biromotero 12300 uvuye ku isi ku isaha ya 19h00 ya hano mu rwanda (17:00 UT) nkuko tubikesha urubuga rwa NASA.

Ibiro NASA bivuga kandi ko iri buye riza kuba rimurikiwe bihagije kuburyo ibyuma byinshi bireba mu kirere bishobora kuza kuribona, igihe riza kuba rica hejuru y’ inyanja atlantique.

Umushakashatsi mu by’ ikirere witwa Serge Brunier avuga ko aho iri buye riri buce ari hafi cyane y’ ikirere, kuburyo bishobora kugira icyo bihungabanya mu mizengurukire y’ isi. Nyamara uyu mushakashatsi yongeraho ko ikizere ari cyose cy’ uko ntakiri buhinduke bitewe n’ uko iri buye ari rito, rirapima Toni 60, rikaza kuba rigendera ku muvuduko wa kilometero 30 000 mu isaha.

Aho kituye nuko bigenda (Aha ni kuwundi mubumbe)

Nyamara n’ ubwo NASA ihumuriza abatuye isi, benshi bari kwibaza niba koko ntacyo rihindura mw’izenguruka ry’ isi dutuye ryahindura byinshi cyane mu bijyanye n’ ikirere.

Tubibutse ko hari amabuye menshi (astéroïdes) akunze kunyura hafi y’isi ndetse anaremereye cyane kuburyo haramutse hari iryituye kw’isi aho ryituye n’ibihari ntakirokoka.

Iri rero nirigira icyo ryangiza murahita mubimenya ntakabuza.

Dore urugendo rwiri buye

J.N. Mugabo

Umuseke.com

15 Comments

  • ibi se sibyo bajya bavuga ko byaciye bya binyamaswa bya rutura byitwa dinousore ku isi? nibyo bizarangiza isi ahubwo!!!reka mbe ndya utwange kitarangwira.

    • Kizakugwira bimaze gushya!

  • imperuka irarangiye neza neza ibi ni ibimenyetso kabisa

  • ESE HARI PIDUKA YABAYE MUTUBWIRE MFITE AMASTIKO

  • ese ko mbonankiri mukazi kabandi aho ndasnaga gethoo yange ikiriho sha. mumbwire si nirirwe njyayo tu. none se iri nyagwa nako ibuye rivuye he? ese nta yandi matosho asigayeyo ngo mbe nimywera kkamwe uyu mugorobo ko ntawamenye ejo hazaza.

  • saa kumi n’ebyiri ndaba ndi mu kabari wenda kirasanga nisindiye

  • Man morguer y’ imana ntiyakira imirambo y’abasinzi.ahubwo musenge

  • Ibyo byose byakatubereye impamvu yo kurushaho kwitegura imperuka.Niba igihe twumvise ko hari ikigiye guhungabanya isi ari bwo twibuka ko imperuka izabaho ,kuki tudahora twiteguye?
    Kora neza,ukore byiza ibindi Umunyarwanda yise umwana we Mbihariyimana.

  • nyamara uwashaka yajya areka gupfa ubusa na mugenzi we kuko ibibyose bitwereka ko ntacyo turicyo nta nicyo dushoboye usibye rugira wenyine.

  • Ibi byereka imbaraga n’ubwenge bw’Imana Rurema. Ni mwibaze Imana iramutse yemeye ko iri buye ryikubita ku isi mu gihe abantu basinziriye!!! Ese twaba twiteguye? Imana irakomeye peeeeeee!

  • Ahubwo nimwihangane hakiri kare dore ibihe biraduteguza naho akabari mukihane

    • sha ngize imana mbibona igihe gisa naho cyatambutse
      ubu nari kugirante?

  • noneho ndumiwe
    narimfue ntarongoye umwana wa bandi

  • Imana nigire impuhwe naho ubundi twashira jye reka naturire imbere yanyu mwese kandi munsabire kuri nyagasani.

  • mana dutabare tumeze nkumwana baryamisha muri bercon itunganije hanyuma yamara kuyanduza akarira ashaka kuhava none byose bituruka kuritwe twiyandurije ikirere none biratugarutse

Comments are closed.

en_USEnglish