Uwahoze ari umukuru w’ikigega cy’imari ku isi Dominique Strauss-Kahn ashobora kongera kugaragara imbere y’ubutabera mu gihugu cye cy’amavukiro, Ubufaransa, ashinjwa gufata undi mugore ku ngufu, nyuma y’uko ku itariki ya 1/7/2011 agaragarijwe ko ari umwere kuri bene iki cyaha yari akurikiranyweho muri USA. Nkuko byatangajwe kuri TV CNN yo muri USA, umwanditsi w’ibitabo byo mu […]Irambuye
Mu ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye na tekinike (Institut Technique de Hanika) Mu karere ka Nyanza, haravugwa urupfu rw’umwe mu banyeshuli bahigaga witwa Jean Marie Vianney MUHIMANYI. Kuri iki cyumweru nibwo MUHIMANYI yitwaje ko asanzwe azi koga mu Kivu, maze atoroka ikigo yitwaza imyenda avuga ko agiye kumesa mu Cyuzi cya Nyamagana, mu kugerayo nibwo yagiye […]Irambuye
Muri iyi minsi u Rwanda rwizihiza Kwibohoza (tariki 4) ndetse n’ubwigenge tariki (1 uku kwezi) leta z’unze ubumwe z’amerika zatanze ubutumwa ku Rwanda zibinyujije kuri Hilary Clinton umunyamabanga wa leta z’unze ubumwe z’Amerika. Mu ibaruwa yanditswe na Clinton avuga ko mw’izina rya President Obama n’abanyamerika bose bifurije u Rwanda ibihe byiza byo kwibuka ubwigenge no […]Irambuye
Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, mw’ijambo rya President Kagame yavuze ko u Rwanda aho rwavuye ari habi cyane, ariko ko aho rugeze naho rugana ari heza. Mu magambo ye yavuze ko uyu munsi wibutsa byinshi ku gihugu cyacu, aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze ko ari heza hatambika, ndetse ko aho […]Irambuye
Gisagara – Imwe mu miryango 54 yari ibayeho icumbikiwe n’abaturanyi babo, nyuma yo gusenyerwa nyakatsi mu kagali ka Muganza umurenge wa Muganza mu karere ka Gisagara intara y’amajyepfo iratangaza ko ubuzima yabagamo butari buyoroheye na gato bugiye guhinduka nyuma yaho umuryango Croix Rouge y’u Rwanda ububakiye amazu 48 yo kubatuzamo. Uyu murenge wa Muganza ni […]Irambuye
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda bwana Frank Mugambage kuri uyu wa gatanu nimugoroba, yatangaje ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’urupfu rwa Col. Edson Muzoora wari umusirikare wa Uganda, wiciwe mu majyepfo y’igihugu cya Uganda, nkuko byakomeje guhwihwiswa ko yaba yarishwe avuye mu Rwanda. Frank Mugambage, yagize ati”u Rwanda ntaho ruhuriye na Col. Edison Muzoora, kuko nta mipango […]Irambuye
Itangwa ry’amanota ntirivugwaho rumwe, Bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda baratangaza ko batanyurwa n’ uburyo amanota y’ibizamini bya leta mu Rwanda atangwa hagati y’abahungu n’abakobwa. Bavugako babona harimo isumbanya rishingiye ku gitsina aho umukobwa afatirwa ku inota rito n’aho umuhungu agafatirwa ku inota ryisumbuye mu kujya mu mwaka ukurikira uwo yigagamo. Ibi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cy’Ubwongereza perezida Paul Kagame yakiriye igihembo yagenewe na Chello Foundation Humanitarian, iki gihembo muri uyu mwaka wa 2011 cyahawe perezida Paul Kagame kubera ubuyobozi bwiza amaze kugeza kuri repubulika y’u Rwanda nyuma ya genocide yakorewe abatutsi 1994, ibi akaba ari ibyatangajwe n’umuyobozi wa Chello Foundation, Shane O’Neill. Ku buyobozi […]Irambuye
N’ubwo ibikorwa remezo birimo inganda bigenda byiyongera mu bice byo mu cyaro, bikaba byatuma abazituriye bashobora kubona akazi ndetse n’ibyo bakora bigatunganirizwa hafi batavunitse. Usanga uburyo inganda zikora ibikorwa byazo binabangamira ibidukikije ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange. Ibi ni bimwe bivugwa ku ruganda rutunganya kawa rwa Buf Coffee Nyarusiza, ruri mu murenge wa Kamegeri mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu urubanza rw’abashinjwa gushaka kwica Kayumba Faustin Nyamwasa rwongeye gusubikwa kubera ko umucamanza yarwaye. Nyuma y’uko uru rubanza rutangiye tariki 28 Nyakanga muri Africa y’Epfo, iyi nshuro ibaye iya kane rusubikwa, bwa mbere rwasubitswe kubera ikibazo cy’abasemuriraga abacamanza mu ndimi bashaka (Kinyarwanda – English) ubundi rwongera gusubikwa kubera ikibazo cy’ibyuma bifata amajwi […]Irambuye