Digiqole ad

Abapolisikazi bagiye kongerwa umubare

Kuri uyu wa kabiri, Polisi y’igihugu na Ministeri y’umutekano yateguye inama yo guhugura abapolisikazi bagera ku 1000 bahagarariye abandi ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amahoro no kurinda umutekano.

Bashimiwe uruhare rwabo mu gucunga umutekano

Iyi nama yabereye kuri stade nto (Petit stade) i Remera aho bishimiye uruhare abapolisikazi b’abanyarwanda bari kugira mu gucunga umutekano mu Rwanda ndetse no butumwa barimo za Darfur n’ahandi.

Abapolisikazi ngo bavuye kuri 0.9% mu 2000, bagera kuri 19% ubu ariko intego ngo ni ukugera kuri 30% by’abapolisi bose, ndetse uyu mubare cyangwa hejuru yawo ukaba ariwe leta yemera mu nzego zose zayo ku bategarugori.

Ministre wa gender INYUMBA Aloysia yavuze ko hari amahugurwa adasanzwe azabaho kugirango bazamure umubare w’abagore muri Polisi y’u Rwanda. Yagize kandi ati : : « ibibazo ni ibisanzwe gusa mu muco nyarwanda habagamo gutinya kujya muri polisi… iyo urebye hirya no hino uburyo abapolisikazi bakemura ibibazo, ubona tumaze kugera ku rwego rushimishije ariko intabwe iracyari ndende ».

Naho minisitiri w’umutekano MUSA FAZIRI we ati: « u rwanda rugomba gukorerwa n’abanyarwanda bose ntavangura,  ikigamije s’imibare ahubwo ni ibikwiriye gukorwa n’abanyarwandakazi»

Yongeye ho ati : « niba Polisi isaba gukuraho imisatsi nayikureho arwanye  ihohoterwa rishobora kuba rikorerwa abagore rikunze kugaragara ».

Ministre FAZIRI, Ministre INYUMBA n'umukuru wa Polisi y'u Rwanda
Abapolisikazi bahuguwe ni abahagarariye abandi

Daddy Sadiki Rubangura

Umuseke.com

3 Comments

  • byaragaragaye ko iyo abagore duhawe akanya dukora ibirenze n’ibyo basaza bacu bakora kubera umwete n’ubwitange biranga kamere yacu.

  • Yewe Rwanda we, aha!

    Abagabo n’abahungu bo u Rwanda barakandamizwa uko bukeye nuko bwije ngo ni iterambere!!! Ese kuba Rwanda ari iya mbere mu kugira abagore benshi miuri palriament nukuvugako turusha ubwenge USA na EUROPE? cg hari ikindi kibyihioshe inyuma. Aho abagore ntibyaba bifasha kutagira opposition nyinshi kuri ghaumda zumuntu aba ashaka gukora mu butegetsi kuko bo bigirira ubwoba?

  • Iyi comment ya sano ndayikunze cyane ahubwo ngo barashaka na perezida w umugore nawe uravuga.

Comments are closed.

en_USEnglish