Nyuma y’ukwezi urubanza rwa Ingabire Victoire rusubitswe nkuko yari yabyisabiye ubwe, kuri uyu wa 20 Kamena 2011 byari biteganyijwe ko rusubukurwa, mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika, ariko rwongeye kwigizwayo. Ubwo Ingabire Victoire yageraga mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika yari aherekejwe n’abamwunganira mu mategeko, ahagana saa mbiri za mu gitondo, ariko ntibabashije kuburana kuko bahise basaba […]Irambuye
Nkuko tubikesha Radio Okapi ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Inyeshyamba zo mumutwe wa FDLR kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2011, zagabye igitero mu karere ka Shabunda mu gace ka Wakabango I aho ziraye mu baturage zigasahura ziranahafata ari nako zigenda zirasa inzira yose aho isasu ryaje gufata umusore umwe w’imyaka 20 […]Irambuye
Ku rubuga rwa facebook rwa president Paul Kagame kuva kuri uyu wa kane nimugoroba haragaragaraho ibaruwa ishimira abitabiriye Rwandaday. Mu mpera z’icyumweru gishije muri leta ya Illinois mu mujyi wa Chicago habereye igikorwa cyiswe Rwandaday, kitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda mu rwego rwo kumurika no kwerekana intambwe u Rwanda rugezeho, President Kagame wari […]Irambuye
Kayumba Nyamwasa yatangaje ko yiteguye kwiregura ku kirego kimaze kugezwa mu rukiko rukuru rw’Afurika y’epfo n’ikigo cyo muri Afurika y’epfo kirega leta y’icyo gihugu ko yahaye Nyamwasa ubuhungiro mu buryo bunyuranye n’amategeko. Ibi abitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri amashyirahamwe (Southern Africa Litigation Centre, Consortium for Refugees na Migrant Rights) aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu […]Irambuye
Muri uku kwezi kwahariwe kubungabunga ibidukikije, kuri uyu wa kabiri mu karere ka Bugesera hatashywe uburyo bushya bwo bwo kubona ifumbire hakoresheje imyanda y’abantu. Nkuko umuseke.com wabitangarijwe n’abakoze ubu buryo bwo gufata imyanda y’abantu (Inkari n’amazirantoki) bavuga ko iyi myanda ari ifumbire ikomeye ku bihingwa bitandukanye, ikindi kandi bakishimira ko iyi fumbire nshya iboneka […]Irambuye
Imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya (TPIR), ku wa mbere tariki ya 13 Kamena 2011, umutangabuhamya Jean Népomuscène Bunani, yavuze ko Captain Idelphonse Nizeyimana ko yagize uruhare rukomeye mu guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’abarundi zabaga mu Rwanda. Nyuma yo guhabwa iyi myitozo, izi mpunzi zikaba ngo zarakoreshejwe muri Jenoside […]Irambuye
Amashyirahamwe ya Southern Africa Litigation Centre, Consortium for Refugees na Migrant Rights avuga ko leta y’Africa y’epfo yarenze ku mategeko yayo iha ubuhungiro Kayumba Faustin Nyamwasa. Aya mashyirahamwe aharanira burenganzira bwa muntu avuga ko Faustin Nyamwasa atari akwiye guhabwa ubuhungiro muri Africa y’epfo mu gihe ashinjwa ibyaba byo guhohotera ikiremwa muntu mu Rwanda nkuko tubikesha […]Irambuye
Rwanda-Day i Chicago yarangiye itarangiye. Iyo ubonye abantu ibihumbi, bavuye imihanda yose kandi higanjemo urubyiruko, ejo hazaza hari byinshi bigomba gukorwa. Abitabiriye R-Day bigomwe byinshi birimo igihe cyabo n’umutungo wabo. Ubwo bwitange ni igiciro cy’agaciro bahaye iryo huriro bumva ritagomba kurangirana n’igitaramo gusa. Nkuko tubikesha Tom Ndahiro umunyamakuru w’ikinyamakuru umuvugizi wordpress.com Urebye ingamba zafashwe n’abanyarwanda […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Bank y’isi yatangiye amahugurwa yageneye inzego z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu Rwanda. Muri aya mahugurwa yatangiriye kuri Laico Hotel, urwego rw’umuvunyi, Polisi y’igihugu, urukiko rw’ikirenga ndetse n’ubushinjacyaha bari guhugurwa ku bijyanye no kurwanya no gukumira ruswa mu Rwanda ndetse ni muri aka karere. Impuguke zoherejwe na Bank y’isi nizo ziri gutanga […]Irambuye
Umugabo witwa Aaron Niyirema ku wa gatanu w’icyumweru gishize ahagana saa tanu z’amanywa yaguye mu kizenga cy’umugezi wa Mwange ahitwa kw’isumo ahita yitaba Imana, gusa ngo yaba yarishwe n’abo bari bajyanye gusenga. Baracunga umurambo ngo utazamuka ugatemba ukagera muri Nyabarongo Ni mu karere ka Gicumbi aho uyu mugabo yari yajyanye n’abandi bantu buzuye imodoka ya […]Irambuye