Digiqole ad

Abantu 4 bafatanywe Miliyoni 2 y’u Rwanda y’amiganano

KIGALI- Abagabo batatu n’umugore umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukora amafranga bafungiye kuri police ya Remera. Aba bantu bakaba barafatiwe mu mugi wa kigali bafite amafaranga y’amakorano abarirwa muri miliyoni 2 z’amafranga y’u Rwanda.

Inoto y'ibimbi 5000 by'amafanga y'u Rwanda niyo ikunze kwiganwa
Inoti y'ibumbi 5000 by'amafanga y'u Rwanda niyo ikunze kwiganwa

Abo  bantu 4 batawe muri yombi kubera gucuruza amafranga y’amahimbano ni  Murekatete Florentine w’imyaka 29, Munyagisaza Seleman w’imyaka 56, Misago Joseph w’imyaka 43 ndetse n’umugande uzwi ku izina rya  Byaruhanga Souleiman.

Bakaba bafatanywe 2millions  n’amafranga ibihumbi icumi by’u rwanda ndetse n’ amadolari 200 y’amerika

Aba bantu bavugako ko aya mafranga y’amakorano akorerwa mu gihugu cya UGANDA kuko ngo ariho bagiye kuyagurira bakayazana mu Rwanda. Misago Joseph  umwe mu bafashwe uko bagiye kugura ayo mafranga y’amamiganano muri Uganda.ati :

« Bwari ubwa mbere ninjira muri ubu bucuruzi kandi ntabwo nzi ari bande bakora aya mafranga. Nagiye kuyagurira Kampala ,najyanywe n’abari babimenyereye harimo n’umugore witwa Florence. Nishyuye amadorari 300 y’amanyamerika bampa milioni y’amafranga y’u Rwanda mpita ko ngaruka mu Rwanda »

Nkuko aba bafashwe babitangarije ngo milioni imwe y’amafranga y’amakorano bayagurishaga ku mafranga ari hagati y’ibihumbi 400 na 500  y’amanyarwanda mazima. Misago akaba avugako yafashwe igihe yari ayashyiriye uwayamutumye ari nawe wamufatishije.

Misago ati : « Nari mfite mfite umuntu narinzaniye iyo milioni y’amafranga y’u Rwanda y’amakorano yagombaga kumpa ibihumbi 500 by’amafranga y’u Rwanda. Nagiye kumureba ngezeyo nsanga ari kumwe n’abantu bambaye imyenda isanzwe ariko bafite imbuda zo mu bwoko bwa pistole. Bahise bamfata nyuma nahise mbereka n’andi mafranga y’amiganano nari mfite yose »

Umuvugizi wa polici y’u Rwanda supt Theos Badege, yatangaje ko abo bantu uko ari 4 bafatiwe mu mujyi wa kigali, bikaba byaraturutse ku mikoranire myiza iri hagati ya baturage na police y’u Rwanda, yongeraho kandi ko ayo mafranga y’amiganano yafashwe atarakwirakwizwa  mu bantu.

Claire U.
Umuseke.com

2 Comments

  • aba nibo batwangiriza ubukungu!ni babambwe byiza,inkorabusa gusa!

  • abo bajyama nabahanga pe!!!!!!
    Ubwo ayamafaranga akorwa gute? None se yaciye ku mupaka gute? Police ikanguke kuko abajura bameze bad bana.

Comments are closed.

en_USEnglish