*Abadepite ba EALA baramara iminsi 14 bateranira mu Rwanda *Baziga ku mishinga itatu y’amategeko harimo n’uw’ibidukikije Kimihurura – Atangiza inama z’Inteko Ishingamategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba (EALA) igiye kubera i Kigali kuva none, Perezida Kagame yongeye kuvuga ko u Rwanda rukomeye ku mugambi wo kujya hamwe kw’ibihugu hagamijwe inyungu rusange z’abaturage b’akarere. Avuga ko abatuye ibihugu […]Irambuye
Abagabo babiri ari bo Munyaneza Viateur na Simparikubwabo Céléstin bo mu mudugudu wa Gakindo, akagari ka Kamonyi, murenge wa Rusasa, mu karere ka Gakenke, bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Janja kuva ku wa 3 Werurwe bakurikiranyweho guca ururimi rw’inka ya Nteziyaremye Straton uyobora umududugu aba bombi babarizwamo. Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira […]Irambuye
Ku bufatanye n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’, itsinda ry’abaganga b’inzobere 30 riri mu Rwanda kuva mu mpera z’iki cyumweru zije kubaga abakabakaba 300 ku buntu, ndetse zikanahugura abaganga bo mu Rwanda 14 mu gihe cy’icyumweru. Ibyo bazakora ngo bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari. Nk’uko bisanzwe, Umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ ukura abaganga b’inzobere ku mugabane […]Irambuye
*Ngo bazi aho yabakuye n’aho ibaganisha ni byo byatumye bafata icyemezo Kuri uyu wa Gatandatu mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo, abanyamuryango bashya 417 b’Umuryango wa RPF Inkotanyi barahiriye kwinjira muri uyu muryango. Bavuga ko gukomeza kubona ibyiza uyu muryango ugeza ku banyarwanda ari byo byabateye kunyoterwa no […]Irambuye
Rusumo- Kuri uyu wa 04 Werurwe abayobozi bakuru ba polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania bahuriye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania wa Rusumo bagirana ibiganiro bigamije kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi banashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byo kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Police ya Tanzania IGP Ernest J. Mangu avuga ko ubuturanyi bw’ibi bihugu bukwiye […]Irambuye
Dr Bitwayiki Clement umwalimu wigisha ubuhanga mu gutegura no gutunganya ibiribwa n’amafunguro (Food Sciences and technology) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga yaganiriye n’Umuseke kuri bimwe mu bigendanye n’imirire muri iki gihe mu Rwanda. Avuga ko nk’umubyibuho ukabije uri kugaragara mu bana cyane bo mu mijyi uterwa n’imirire mibi. Dr Bitwayiki yize amashuri y’ikoranabuhanga mu […]Irambuye
Kuri uyu mugoroba ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB na Minisiteri y’ubuzima bagiranye ibiganiro n’abashoramari banyuranye barimo abavuye mu Bushinwa bifuza gushora imari mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye ngo bwatuma amafaranga abantu batanga bajya kwivuza mu mahanga agabanuka bakivuriza mu Rwanda. Urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruracyarimo icyuho kuko hari umubare utari muto ukenera kujya kwivuza hanze kuko hari […]Irambuye
*Izi ngamba harimo kunoza ubugenzuzi bw’imyigire n’imyigishirize. Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba yabwiye abanyamakuru ko mu Mwiherero baganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo uburezi bw’u Rwanda butere imbere, yavuze ko muri ibyo harimo kunoza ubugenzuzi bw’imyigire, imyigishirize n’isuzumabumenyi mu byiciro byose by’uburezi, no guhuza ibyigwa n’ibikenerwa ku isoko. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki […]Irambuye
Umuryango mpuzamahanga Care International wita ku batishoboye wateguye ubukangurambaga bwiswe ‘Walk in Her Shoes’ bugamije gukura mu bukene abagore n’abakobwa. Kuva taliki ya 08-14 Werurwe ni icyumweru cyahariwe umugore hateganyijwe ubukangurambaga bwo kuzirikana imvune abagore bagira mu ngendo bakora umunsi ku munsi bajya gushakisha imibereho. Uru rugendo rugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda. […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ibiganiro abayobozi bakuru baganiriyeho mu Mwiherero wabo wasojwe kuri uyu wa kane, Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie yavuze ko umwanzuro wo kugaruza amafaranga yibwa Leta wafashwe ubushize, utagezweho, ukaba uri muyongeye gufatirwa ingamba nshya. Uyu mwanzuro wo kugaruza amafaranga yibwa mu kigega cya Leta wari wafashwe mu mwiherero w’Abayobozi ku […]Irambuye