Digiqole ad

‘Walk in her Shoes’ ije mu Rwanda mu rugendo rwo kuzirikana imvune z’abagore

 ‘Walk in her Shoes’ ije mu Rwanda mu rugendo rwo kuzirikana imvune z’abagore

Hazakorwa urugendo rwo kuzirikana imvune abagore bo mu bihugu bikennye bahura na zo

Umuryango mpuzamahanga Care International wita ku batishoboye wateguye ubukangurambaga bwiswe ‘Walk in Her Shoes’ bugamije gukura mu bukene abagore n’abakobwa. Kuva taliki ya 08-14 Werurwe ni icyumweru cyahariwe umugore hateganyijwe ubukangurambaga bwo kuzirikana imvune abagore bagira mu ngendo bakora umunsi ku munsi bajya gushakisha imibereho. Uru rugendo rugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Hazakorwa urugendo rwo kuzirikana imvune abagore bo mu bihugu bikennye bahura na zo
Hazakorwa urugendo rwo kuzirikana imvune abagore bo mu bihugu bikennye bahura na zo

Care International ivuga ko mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene, abagore n’abakobwa bakora urugendo rwa 5Km buri munsi bajya gushakisha ibitunga imiryango yabo.

Uyu muryango uvuga ko iyi mirimo ituma abagore n’abakobwa bo muri ibi bihugu batagira amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe abagore n’icyumweru cyahariwe abagore, hateguwe ibikorwa by’ubukangurambaga bwiswe ‘Walk in her Shoes’ bugiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Walk in Her Shoes’ bugamije gukusanya inkunga izafasha Care International guteza imbere imibereho y’abagore bo muri ibi bihugu bikennye.

Care ivuga ko uzatanga inkunga muri ubu bukangurambaga azaba yuguruye imiryango ya business, ibigo by’ubuzima n’amashuri bizafasha abagore kubyaza umusaruro amahirwe mashya agiye abakikije.

Uru rugendo rugiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ruzabera mu bice byo mu nkengero za stade Amahoro I Remera kuwa 10 Werurwe.

Biteganyijwe ko hazakorwa urugendo rw’iminota 45 rugakurikirwa n’ibindi bikorwa biteganyijwe birimo gusura ibikorwa bizaba byaje kumurikwa n’abagore bagiye bafashwa na Care International Rwanda.

Muri iki gikorwa kizakorwa kuva saa 10h00 kugeza saa 14h00 hatenyijwemo n’umuwanga wo gutanga ubuhamya ku bagore bagiye bagira aho bagera babifashijwemo n’uyu muryango.

Geoffrey Munyaneza Kayijuka ushinzwe ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko muri Care International Rwanda avuga ko uru rugendo rw’ibilometero bigera kuri bitatu bigamije kuzirikana imvune abagore bo mu bihugu bikennye bahura na zo.

Ati “ Ntabwo ari ukugendera mu nkweto zabo (Walk in Her Shoes) nk’uko bivugwa muri iyi nsanganyamatsiko, ni ukuzirikana imvune bahura nazo.”

Avuga ko nyuma y’uru rugendo ruzatangirira kuri petit Stade uzaba afite icyo afite azitanga kugira ngo uyu muryango ukomeze gufasha abagore n’abakobwa kuva mu buzima bugoye.

Ati “ Ni ukumenyekanisha ubuzima bw’abagore ariko uzaba afite idolari rimwe, abiri,… akitanga kugira ngo abagore babayeho mu buzima bubi bagire intambwe batera. »

Uyu muryango ugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga no guharanira uburenganzi bw’abagore n’abakobwa batishoboye, no kubatera inkunga mu bikorwa byahindura imibereho yabo.

Care International Rwanda ubu ikorana n’abagore ibihumbi 600 bo mu turere 24 bafashwa mu bikorwa bitandukanye birimo kubigisha gukora imishinga iciriritse no kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo biteze imbere.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • dore da! ndebera iyo foto y’ ibyo bigabo bigendera mu nkweto z abagore babyo! ibi rero ni byo aba nabo baje kwigisha abagabo bo mu Rwanda… ahuuu akumiro ni itushi pe! aho abagabo bifuza kwambara nk’abagore bitwaje ngo barimo kumva imvune zabo ngo babone uko babashyigikira… ni uko bitangira iby’abagabo bihindura abagore… urabe urebe jisho, namwe birenge nimwe mubwirwa!!!

Comments are closed.

en_USEnglish