Thomas Niyihaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi kuva mu cyumweru gishize yarabuze nyuma y’uko hasohotse urwandiko rwo kumuta muri yombi mu cyumweru gishize. Ni nyuma y’uko kandi ibimenyetso bya ADN by’aho yasambanyirije umukobwa w’UmuDASSO ngo bije bihamya ko ari we. Uyu mukobwa amushinja ko yamusambanyije ku ngufu. Byabaye mu mwaka ushize ubwo […]Irambuye
Rubavu – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane umuhesha w’inkiko w’umuga hamwe n’abashinzwe umutekano basohoye Rachel Ntakazarimara mu nzu amazemo imyaka 20 anafitiye ibyangombwa by’ubutaka bimwanditseho. Abamureze mu nkiko bakamutsinda ni abavandimwe bavukana. Bamusohoye mu gihe ategereje ko Umuvunyi amurenganura… Umuseke wasanze bamaze kumusohora mu nzu iri mu mudugudu w’Inkurunziza, Akagari ka Mbugangari mu […]Irambuye
Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere […]Irambuye
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, igiciro cya Essence cyavuye ku mafaganga 970 Frw gishyirwa kuri 1 022 Frw. Itangazo ryasohowe na RURA rigaragaza ko kuva ejo essence izaba igura amafaranga 1 022 Frw naho mazutu ikagura 958 Frw. RURA ivuga ko […]Irambuye
Perezida Paul Kagame yasoje umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 14 waberaga i Gabiro mu kigo cya Gisirikare, yavuze ko abayobozi bagomba kuzuza inshingano bafite zo gukura abaturage mu bukene, kandi bagafatanya. Uyu mwiherero watangiye ku wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, abayobozi bari bamaze iminsi itanu baganira ku ngamba zafatwa mu kwihutisha iterambere […]Irambuye
* Abatanga imirimo ngo nibakoreshe uwabyigiye kandi ubishoboye * Gutanga serivisi mbi ngo biva ku bushobozi bucye * Umuseke waganiriye n’abigisha gutanga serivisi inoze Aho tugana dusaba service buri muntu akenera kwakirwa neza no guhabwa service nziza, Perezida wa Republika yabitinzeho mu nama y’Umushyikirano iheruka ko abantu bakwiye guhagurukira gutanga no gusaba guhabwa service nziza. […]Irambuye
Ni igihe cy’imvura, ni igihe kiba kidasanzwe i Gicumbi mu bice by’imisozi miremire mu mbeho nyinshi n’ibihu. Nubwo hamaze iminsi haramuka ikibunda gikabije kuri uyu wa gatatu ku gasusuruko byakabije, igihu cyatumaga umuntu atareba muri 20m imbere ye, imvura yahise imanuka ari nyinshi, amashanyarazi nayo aragenda… Abahinzi mu nkengero z’umujyi bahise bahingura, mu isoko abacuruzi bamwe […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu Parfait Busabizwa umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo guca akajagari mu myubakire ubuyobozi bw’Umujyi bwashyizeho igihembo cy’ibihumbi mirongo itanu ku muntu uzajya utanga amakuru ku bari kubaka mu kajagari, kandi ngo azajya agirirwa ibanga. Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu barenga miliyoni […]Irambuye
* Bari bamuhaye ibyumweru 2 none hashize amezi 5 nta n’itafari *Abana bamwe yarabacumbikishije kuko izo babagamo bazishenye ngo bubakirwe *Umurenge wabwiye Umuseke ko ukwa gatatu kurangira yubakiwe Nyarugenge – Tariki 01 Ukwakira 2016 ku muganda udasanzwe wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge wakorewe mu murenge wa Nyamirambo Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’Inteko umutwe w’Abadepite hamwe […]Irambuye
Mu gutangiza ukwezi kwahariwe imiryango itegamiye kuri Leta yibumbiye muri sosiyete sivile kuri uyu wa mbere, umuyobozi wayo Eduard Munyamariza yatangaje ko bo babona ko Leta yashyira imbaraga mu bisubizo birambye byakumira abakora ubucuruzi ku mihanda aho gushyira imbaraga mu bihano. Munyamariza avuga ko ibihano ku bagura n’abagurisha ntibikemura iki kibazo ku buryo buryambye. Ati […]Irambuye