Gakenke: Abagabo 2 bararegwa guca ururimi rw’inka y’umukuru w’Umudugudu
Abagabo babiri ari bo Munyaneza Viateur na Simparikubwabo Céléstin bo mu mudugudu wa Gakindo, akagari ka Kamonyi, murenge wa Rusasa, mu karere ka Gakenke, bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Janja kuva ku wa 3 Werurwe bakurikiranyweho guca ururimi rw’inka ya Nteziyaremye Straton uyobora umududugu aba bombi babarizwamo.
Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane tariki 2 Werurwe nibwo Straton Nteziyaremye uyobora umudugudu wa Gakindo yabyutse asanga inka ye yaburaga amezi abiri ngo ibyare ivirirana mu kanwa, amaze kureba neza nibwo yasanze bayiciye ururimi niko gutabaza abaturanyi ngo baze barebe ibyamubayeho.
Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusasa n’abashinzwe umutekano, bagasanga abakekwa ari bo bahorana mu makimbirane nyuma y’aho uyu Nteziyaremye asimburiye Munyaneza Viateur ku buyobozi bw’umudugudu.
Nteziyaremye yabwiye Umuseke ko nyuma yo gutabarwa n’abaturage yahise yitabaza inzego z’ubuyobozi nazo zikora iperereza ryazo, abo bagabo bombi baje gutabwa muri yombi hashingiwe ku makimbirane bari basanganywe n’ibyo bari baraye bavugiye mu ruhame mu ijoro ryari ryabanje.
Nteziyaremye ati “hari amagambo basanzwe bamvugaho bansebya, ndetse bakanavuga ko ntacyo nzageraho kuko bazampombya nkimuka ntawe unyimuye. Uko babivuga rero njya mbona ibintu byasaga nk’urugomo rimwe nkabyirengagiza, ku wa gatatu nibwo bavuze ko bagiye kunkorera agashya, bucyeye ku wa kane nsanga inka yanjye yaciwe ururimi.”
Iyi nka yari imerewe nabi byabaye ngombwa ko ibagwa nyuma yo gusuzumwa n’umuganga w’amatungo.
Charles Ruhashya Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa avuga ko hari abantu batatu baketswe mu basanzwe bafitanye amakimbirane n’umukuru w’Umudugudu wa Gakindo babiri muri bo bakaba bari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.
Ati “Kubera ko twabonaga icyaha cyakozwe, abo babiri twasabyeko bashyikirizwa Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya polisi iri ya Janja kugira ngo turebe ko ibivugwa n’abaturage hari aho byaba bihuriye n’ukuri”
Ruhashya asaba abatrage gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano bakoze amarondo.
WARI UZI UKO Gukomeretsa cyangwa kwica amatungo ku bw’inabi bihanwa?
Mu kiciro cya kane cy’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda bavuga iby’icyaha cyo “Gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica”
Ingingo ya 436 y’iki gitabo ivuga ku ihanwa ry’iki cyaha, ikavuga ko;
“Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitarenze mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Gakenke
6 Comments
Ariko rero ibi byo gufata umuntu ukamufunga ngo ni uko yaba asanzwe atumvikana n’uwo muyobozi ntabwo aribyo, ntabwo bikurikije amategeko. Ibyo bintu bigomba gucika muri iki gihugu.
Umuntu aragirirwa nabi aho gukora iperereza ngo barebe uwamugiriye nabi bakajya gufata umuntu ngo basanzwe batumvikana ngo niwe suspect wa mbere.
Ibi bintu hari n’abashobora kubyihisha inyuma bakagirira umuntu nabi bashaka gusa gufungisha abandi bantu ngo ni uko bari basanzwe bafitanye ibibazo n’uwo nyakugirirwa nabi.
Ushobora kuba ufite umuturanyi mutumvikana, abandi bantu bakaza bagatera amabuye ku nzu ye bakigendera ntibafatwe, noneho Polisi ikaza ikaba ari wowe ifata ikagufunga igendeye ngo ko wari usanzwe utumvikana n’uwo muturanyi wawe. Namwe nimunyumvire rwose ibintu bisigaye biba muri uru Rwanda rwacu.
Mbega ubugome!
(ikibazo nuko iyo bivuzwe muri Media, n’abandi bagizi ba nabi babyigiraho)
Murakoze kutumenyesha iyo ngingo ya 436.
hakenewe kwisha abantu birambukuye kuburyo urukundo n’umutimanama biganza mu abantu bakamenya agaciro ko kubaho kurusha kurwanira ibintu
ubugenza cyaha iyo habayeh,umuntu ukekwa arafatwa ibyonibisazwe kuba wowe ubirwanya nawe bakurebe neza niba mutarafatanije byaragushimishije BITEYISONI
@Bakiriza: ese ubundi kuki ugomba kubaho hari abo mutumvikana? Kutumvikana n’abandi ubwabyo ni ikibazo gihagije kugira ngo ufatwe nk’ucyekwaho ibyaha kuko n’inzangano ubwazo ni icyaha! Jya wumvikana n’abaturanyi, reka kurengera abanyamafuti. Wabwira umuntu ko “uzamukorera agashya akimuka ntawe umwimuye” hagira ikiba ntufatwe mu ba mbere koko?