Digiqole ad

Ingamba 3 zizatuma uburezi bufite ireme bugera kuri bose mu Rwanda

 Ingamba 3 zizatuma uburezi bufite ireme bugera kuri bose mu Rwanda

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

*Izi ngamba harimo kunoza ubugenzuzi bw’imyigire n’imyigishirize.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba yabwiye abanyamakuru ko mu Mwiherero baganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo uburezi bw’u Rwanda butere imbere, yavuze ko muri ibyo harimo kunoza ubugenzuzi bw’imyigire, imyigishirize n’isuzumabumenyi mu byiciro byose by’uburezi, no guhuza ibyigwa n’ibikenerwa ku isoko.

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 3 Werurwe, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba yavuze ko uburezi bwaganiriweho mu Mwiherero w’Abayobozi bakuru bareba ibyagezweho n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko mu byarebwe byagezweho hari gahunda y’Uburezi bw’ibanze bwavuye ku myaka icyenda bugera ku myaka 12, kandi habaho ubwitabire bushimishije, hanarebwe uburezi budaheza ku mwana w’umukobwa, ku bafite ubumuga n’ibindi byiciro byose bikwiye kudasigara inyuma.

Minisitiri w’Uburezi avuga ko harebwe imbaraga zashyizwe mu burezi n’ibikenewe gukorwa kugira ngo harengwe ku ntambwe yo kuzamura ubwitabire, ahubwo hagerwe ku burezi bufite ireme.

Muri uru rwego ngo haganiriwe ku bijyanye n’ibikorwa remezo, kurebe umubare w’abitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, abajya mu masomo y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyi (ICT), n’ibindi.

Yagize ati “Ni ibintu bitatu Umwiherero warebeyeho kugira ngo ireme ry’uburezi rishobore kuzamuka bityo tuve gusa ku burezi kuri bose ahubwo tujye ku burezi bufite ireme kuri bose.”

Bitatu byaganiriweho ngo icya mbere ni ukunoza ubugenzuzi bw’imyigire, imyigishirize n’isuzumabumenyi mu byiciro byose by’uburezi haba mu mashuri abanza, ayisumbuye, ayigisha imyuga n’ubumenyingiro ndetse by’umwihariko no mu mashuri makuru na Kaminuza.

Icya kabiri ngo basanze kigomba kwibandwaho ni uguhuza inyigisho n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Icya gatatu ngo ni uguhuza inyigisho zitangwa mu mashuri makuru na kaminuza ndetse no mu ngaga z’abanyamwuga, aha atanga urugero mu ngaga z’abavuzi, iz’abacungamutungo n’abanyamategeko.

Minisitiri w’Uburezi yagize ati “Izo ni zo ngingo nyamukuru twasanze ko zakwibandwaho cyane kugira ngo uburezi bugere ku ireme ryifuzwa, kandi bushobore kugira n’ingaruka nziza. Iyo tubuze ‘sectors’ (Ibice by’ubuzima), Made in Rwanda (Ibikorerwa mu Rwanda), mu buzima mu by’ingufu n’ahandi hose tubona ko kugira ngo izo ‘sectors’ zizagire icyo zigeraho ni uko zigira abantu babifitiye ubumenyi kandi babifitiye n’ubushobozi.”

Mu Rwanda ireme ry’uburezi ryagiye ritavugwaho rumwe, aho bamwe basanga abakariteje imbere bohereza abana babo kwiga hanze y’igihugu bene ngofero bagasigara birwariza.

Hari bamwe mu barezi babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko aho bagiye kwimimenyereza (gukora stage) mu bigo bimwe by’amashuri yigenga, ngo abana bahabwa amanota y’ubuntu kugira ngo bigaragare ko batsinze kandi ngo umurezi nta kindi aba ashobora kubikoraho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (Rwanda Governance Scorecard 2016) buha uburezi amanota angana na 79,89% mu gihe ibijyanye no gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abantu (Investing in Human and Social Development) bifite amanota 74,88% muri rusange hagendewe kuri ubwo bushakashatsi.

Mu gihe abaturage bishimira inzego z’umutekano ku kigereranyo cya 99% n’ibice, uburezi bw’u Rwanda n’ubundi hagendewe ku bushakashatsi bwa RGB bupima uko abaturage bishimira serivise, (CRC, 2015) igaragaza ko bwishimiwe kugipimo cya 63.40%.

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba ntavuga uko iryo suzumwa n’igenzura ry’imyigishirize rizakorwa, ariko mu nzego zo hambere mu burezi habagaho abitwa ba “Inspecteur” bagenzuraga amashuri.

Ishusho y’uburezi bw’u Rwanda nk’uko bigaragazwa na Rwanda Governance Scorecard2016

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ingamba ya mbere iruta izindi yatuma uburezi bufite ireme bugera kuri bose, ni ugutegeka ko abana b’abayobozi bose biga mu mashuri ya Leta, kuva mu kiburamwaka kugeza muri kaminuza.

    • That is good idea

    • @Maridadi ubivuzeneza cyane.

    • Igitekerezo cyawe Maridadi ni cyiza gusa sinareka kukubwira ko bitazigera bibaho. Ku isi yose privé niyo iba ifite ingufu kurusha publique.

  • Dore ibyakorwa kugira ngo ireme ry’uburezi mu Rwanda rizanzamuke:

    A. MU MASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE

    1) Ikigo gishinzwe igenzura ry’uburezi gikorera muri REB kigomba kuhava kikaba ikigo cyigenga mu mikorere yacyo, kuko byagaragaye ko raporo zikorwa ku igenzura ry’uburezi zitagera kubo zigenewe. Abashinzwe igenzura ry’uburezi mu Rwanda bagomba kuba ari abantu babihugukiwemo kandi babihuguwemo bakaba bazi neza akazi bakora.

    2) Ikigo REB n’ikigo WDA bigomba guhurizwa hamwe kikaba ikigo kimwe gishinzwe iterambere ry’uburezi mu Rwanda mu mashuri abanza n’ayisumbuye yigisha inyigisho rusange n’inyigisho nyamyuga.

    3) Inyito ya “Nine” na “Twelve” igomba kuvaho hagasigara inyito y'”amashuri abanza” n'”amashuri yisumbuye”.

    4) Gahunda yo kwimura abana mu kivunge “Promotiom automatique” ikwiye kuvaho hakajyaho gahunda yo kwimura abana batsinze kandi bafite ubumenyi bugaragara bujyanye n’umwaka barangije. Abana bose bafite intege nke bakwiye gusibira. Abana barangwa na “indiscipline” ikabije mu mashuri bakwiye kwirukanwa bakajyanwa mu bigo ngororamuco, bakazasubira mu ishuri ari uko bamaze kugororoka.

    5) Kuva mu mwaka wa kane w’amashuri abanza gusubiza hejuru bagomba kwiga igitondo n’ikigoroba (single vacation)

    6) Hakwiye gushyirwaho gahunda ihamye yo kugenzura imyigishirize y’abarimu, ku buryo umwarimu bizagaragara ko adakora umurimo we w’uburezi uko bikwiye azajya asezererwa agakurwa mu mwuga w’ubwarimu. Mu burezi hakwiye gukoramo ababyigiye kandi bakaba bigisha abana banabarera ku buryo bunoze hakurikijwe gahunda y’amasomo yashyizweho.
    Abarimu kandi bakwiye gushyirirwaho gahunda y’amahugurwa ahoraho.

    7) Umubare w’ubucucike bw’abanyeshuri mu ishuri (classroom) ugomba kuba uringaniye, ku buryo mwarimu ashobora gukurikirana buri munyeshuri ashinzwe,ariko by’umwihariko mwarimu akaba ashobora kubona neza abanyaeshuri baba bafite intege nke bityo akaba yashobora kubitaho by’umwihariko

    8) Ikibazo cy’umushahara wa mwarimu gikwiye kwitabwaho n’inzego bireba hagashakwa uburyo cyabonerwa umuti ku buryo bushimishije impande zombi (Leta igena umushahara n’abarimu bawuhabwa).

    B. MURI KAMINUZA

    1) Umunyeshuri ukwiye kwinjira Kaminuza ni umunyeshuri uba yagaragayeho ubuhanga mu byo yize mu mashuri yisumbuye hagendewe ku manota yabonye mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye. Umunyeshuri wese urangije amashuri yisumbuye ntibimuhesha uburenganzira bwo kujya muri Kaminuza mu gihe adatsinze ku buryo bushimishije amasomo nyamukuru y’ishami yize mu mashuri yisumbye. Amabwiriza asobanutse neza kuri iki kibazo akwiye gushyirwaho na MINEDUC

    2) Mu gihe cyo kwandika abana bajya mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, MINEDUC igomba kujya muri buri Kaminuza kugira ngo igenzure niba Koko Kaminuza zigenga zitandika abana batabifitiye ububasha n’ubushobozi. MINEDUC isabwa kugenzura niba amabwiriza yatanze yubahirizwa muri za Kaminuza zigenga.

    3) Umuco wo gutanga amanota y’ubuntu muri Kaminuza zigenga ukwiye gucika, umunyeshuri akajya ahabwa amanota bigaragara ko koko yayakoreye kandi ayakwiye. Ibikorwa bya za Kaminuza zimwe zigenga bisa naho bigamije ubucuruzi kuruta uko bigamije uburezi bigomba guhagarara.

    4) Imyigishirize n’amasomo muri Kaminuza bigomba kuvugururwa hakibandwa cyane cyanye ku bijyanye n’ibifitiye igihugu akamaro hashingiwe cyane cyane ku isoko ry’umurimo ariko kandi hatanibagiwe ko abarangije Kaminuza mu Rwanda bashobora no kujya gupiganira imyanya y’akazi ku isoko ryo mu Karere no ku isoko mpuzamahanga. Ubushakashatsi muri Kaminuza bukwiya guhabwa umwanya ukwiriye kandi bugahabwa agaciro bukwiye ku buryo ubukora wese abihemberwa.

    5) Muri Kaminuza hakwiye kwigishamo abarimu babifitiye ubushobozi kandi hagafatwa ingamba ku buryo buri mwarimu azamurwa mu ntera hashingiwe cyane cyane ku musaruro agaragaza hashingiwe ku bikorwa by’ubushakashatsi yitabira.

Comments are closed.

en_USEnglish