Digiqole ad

Gasabo: Abasaga 400 barahiriye kuba abanyamuryango ba RPF

 Gasabo: Abasaga 400 barahiriye kuba abanyamuryango ba RPF

Abanyamuryango basaga 400 biganjemo urubyiruko barahiriye kwinjira muri RPF

*Ngo bazi aho yabakuye n’aho ibaganisha ni byo byatumye bafata icyemezo

Kuri uyu wa Gatandatu mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo, abanyamuryango bashya 417 b’Umuryango wa RPF Inkotanyi barahiriye kwinjira muri uyu muryango. Bavuga ko gukomeza kubona ibyiza uyu muryango ugeza ku banyarwanda ari byo byabateye kunyoterwa no kwifatanya na wo.

Abanyamuryango basaga 400 biganjemo urubyiruko barahiriye kwinjira muri RPF
Abanyamuryango basaga 400 biganjemo urubyiruko barahiriye kwinjira muri RPF

Ni mu nteko rusange ngarukakwezi y’umuryango FPR inkotanyi, aba barahiriye kuba abayoboke ba RPF bavuze ko aho iri shyari riri ku butegetsi ryabakuye n’aho ribageje ari byo byatumye bafata icyemezo cyo kurishyigikira.

Kuri iki cyumweru kandi na bwo hateganyijwe undi muhango wo kurahiza abandi byamuryango bashya ba RPF bagera mu kuri 150.

Umuyobozi w’umuryango FPR inkotanyi muri aka kagari, Kayumba Emmanuel yavuze ko aba banyamuryango bashya ari amaboko mashya bungutse bakaba bizeye ko bagiye gukomeza gushyira mu bikorwa intego z’iri shyaka.

Harahiye abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakuru bazi amateka y’u Rwanda n’abo mu rubyiruko bayabarirwa,

Abasore n’inkumi barariye kwinjira muri RPF Inkotanyi bavuga ko aahisemo iyi nzira yo kwemera kugirana igihango na FPR Inkotanyi kuko babwirwa amateka y’aho FPR  yavanye u Rwanda bakirebera n’aho irugejeje.

Abo mu kiciro cy’abakuru bavuga ko kwinjira muri uyu muryango ari amahirwe yo guhitamo ikiza. Bavuga ko aho FPR yavanye u Rwanda n’aho irugejeje ubu ntawakwirirwa abahatira kuba abanyamuryango bayo, bakavuga ko n’ubusanzwe bari basanzwe ari abanyamuryango ariko batararahizwa.

Uwimana Francois agira ati “ N’ubundi jyewe numvaga ndi umunyamuryango kuko ahubwo twagendanaga nka kwa kundi umwana abona imodoka akayipandura ariko akajyenda inyuma ariko ikamujyana ariko ubu ubu ndagenda nemye nzi ko turi kumwe.”

Avuga ko yabonye u Rwanda ruri mu miborogo none ubu ararubona rutemba amata n’ubuki akavuga ko ntacyamubuza kwifatanya n’uwagize uruhare muri izi mpinduka nziza.

Nzarora Ephrem  we avuga ko kuba u Rwanda rurimo umutekano kandi ngo awukesha FPR ngo ntiyabura gufatanya nayo.

Ati “ Ibyinshi byiza umuryango wakoze biragaragara n’utari mu Rwanda arabibona ariko icyambere ni umutekano.”

Avuga ko ubu azagera ku bindi byinshi kuko azaba ari mu modoka imwe n’abamutwaye. Avuga ko bizamufasha gukurikiza gahunda zitandukanye za leta kuko ziba zashyizweho n’umuryango abarizwamo.

Muri aka kagari ka Nyagahinga hejuru ya 95% by’abaturage bako ni abanyamuryango b’umuryango FPR inkotanyi, ibi ngo bituma abaturage bako bagira imyitwarire myiza kuko gahunda za leta baba babanje kuzigira mu muryango bityo kuzishyira mu bikorwa bakabikora babyumva.

Bamwe mu bayobozi ba RPF muri Gasabo barahije aba bantu
Bamwe mu bayobozi ba RPF muri Gasabo barahije aba bantu
Bacinye akadiho
Bacinye akadiho
Bishimiye kwinjira muri RPF
Bishimiye kwinjira muri RPF
Barahiriye mu nama rusange
Barahiriye mu nama rusange

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Mbere babaga hehe se ubwo?

  • Ndabona bameze nk’abagiye gusimbura ba Gitifu b’utugari bamaze iminsi begura/zwa. Buriya bose niba barangije indahiro yabo bagira bati: “Banyamuryango muri hano, nindamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo, imigambi n’amategeko bigenga FPR/INKOTANYI, nzaba mpemukiye buri munyarwanda, NZABAMBWE NK’UMUGOME WESE”.

  • Kuri iyi ntambwe idasubira inyuma,
    Jyewe Runaka;

    Ndahiriye hagati y’aba banyamuryango nemeza ko numvise neza imigabo n’imigambi FPR/INKOTANYI yiyemeje guteza imbere kugira ngo buri munyarwanda wese, ari umuto, ari umusaza ndetse ari n’uzavuka mu bihe bizaza azagire agaciro mu gihugu cye cyangwa se n’ahandi azaba ari hose.

    Ndahiye nemeza kandi nsezeranye ko ngomba kwifatanya na buri muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI muri iki gihe no mu bihe bizaza. Nemeje ko ngomba kwiyumvisha ko buri muntu wese uri muri FPR/INKOTANYI agomba kurinda, kurinwa, kugira no kugirwa inama kugira ngo twirinde ibyago byose byagwiriye igihugu cyacu n’abagituye bose.

    Nemeye kandi ko nzafatanya n’abandi kurwanya abanzi b’u Rwanda aho bazaba bari hose. Ndahiriye kandi mu maso y’aba banyamuryango ko nzakurikiza amategeko yose ya FPR/INKOTANYI ariho ari n’azashingwa. Nzirinda gukora amafuti, guhemuka, kuzarira n’andi makosa yatumye igihugu cyacu kigwa mw’icuraburindi.

    Banyamuryango muri hano, nindamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo, imigambi n’amategeko bigenga FPR/INKOTANYI, nzaba mpemukiye buri munyarwanda, nzabambwe nk’umugome wese.

    • Ngo azabambwe nk’umugome wese? Ni danger ibibintu.

  • Uyu ni Umuryango Abanyarwanda twese twiyumvamo kuko unayobowe n’intore igira ibikorwa kuruta amagambo.

  • Ariko mukosore imyandikire kuko hari aho mwanditse ko ari ishyari kandi nkeka ko mwari mugiye kwandika ishyaka.

  • Uzibeshye ujye gusaba akazi muri leta udafite iyo karita mazurebe uko bakugira.

  • ariko sha mwagiye muvuga ibyo mufitiye gihamya. ninde urajya gusaba Akazi NGO bamwake ikarita ya FPR. mukosore bavuga NGO nzahanwe ntabwo ari nzabambwe. kuko murwnda ntamuntu ubambwa mwese murabizi.Gusa nukubura icyo utuka inka ukavuga NGO dore icyo gicebe cyayo.FPR oyeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish