Digiqole ad

Impuguke z’abaganga 30 zivuye Iburayi zije kubaga abanyarwanda 300 ku buntu

 Impuguke z’abaganga 30 zivuye Iburayi zije kubaga abanyarwanda 300 ku buntu

Ku bufatanye n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’, itsinda ry’abaganga b’inzobere 30 riri mu Rwanda kuva mu mpera z’iki cyumweru zije kubaga abakabakaba 300 ku buntu, ndetse zikanahugura abaganga bo mu Rwanda 14 mu gihe cy’icyumweru. Ibyo bazakora ngo bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari.

Abaganga 14 b'abanyarwanda bari guhugurwa ku kubaga Umusipa.
Abaganga 14 b’abanyarwanda bari guhugurwa ku kubaga Umusipa.

Nk’uko bisanzwe, Umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ ukura abaganga b’inzobere ku mugabane w’Uburayi by’umwihariko mu Bwongereza no mu Budage, bakaza kubaga Abanyarwanda baba bafite indwara zitandukanye barabuze abaganga b’inzobere babavura, dore ko akenshi kubagwa bihenda.

Mu mpera z’iki cyumweru, ‘Rwanda Legacy of Hope’ yazanye abaganga b’inzobere ku mugabane w’Iburayi 30, barimo bane (4) bari guhugura abaganga b’Abanyarwanda bari kwiga kubaga (specialization) bagera kuri 14.

Umuganga w’inzobere uyoboye abandi, Chris Oppong avuga ko aba baganga 14 bari guha amahugurwa mu kubaga Umusipa (hernia) bazabasigira ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu kubaga iyi ndwara.

Ati “Intego yacu ni ugufasha mu kuzamura urwego rw’ubuvuzi buhabwa abaturage b’iki gihugu, no guha Serivise yo ku rwego rwo hejuru abarwayi bo muri iki gihugu, ndetse no gusangiza ubumenyi abaganga ba hano binyuze mu mahugurwa.”

Umuganga w'inzebere mu Bwongereza, Chris Oppong uyoboye izi nzobere.
Umuganga w’inzebere mu Bwongereza, Chris Oppong uyoboye izi nzobere.

Reverend OSEE NTAVUKA watangije ‘Rwanda Legacy of Hope’, avuga ko aba baganga bazanye n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda bazasiga mu bitaro bitandatu (6) bazabagiramo, birimo ibitaro bya CHUK, Rwamagana, Gahini, Kigeme na Kirinda.

NTAVUKA unakora umurimo w’ivugabutumwa mu Bwongereza avuga ko yatangije iki gikorwa agamije gutanga umusanzu we ku gihugu cyamubyaye, biba n’amahire kuko yasanze no mu itorero ayoboye harimo abaganga b’inzobere.

Ngo batangiye aria bantu babiri, none ubu bamaze kugira abaganga b’inzobere bagera kuri 50 biyemeje gutanga umusanzu wabo mu Rwanda.

NTAVUKA avuga ko uretse ibi bikorwa bagiye gukora mu gihe cy’icyumweru, ngo no mu kwezi kwa munani azagaruka n’abandi baganga b’inzobere bazaza kubaga uruhu, ababaga mu mutwe, n’amagufa.

Ati “Mu gutoranya abo tubaga, dukorana na MINISANTE ndetse n’ibitaro, mbere y’uko tuza dukora gahunda mbere y’umwaka, mbere y’uko tuza,… iyo tugiye kuza twandikirana na MINISANTE kuko twasinye amasezerano yo gukorana, MINISANTE n’abarwayi rero badufasha gushaka abarwayi tuzavura. Ndetse tukanaha ubwisungane mu kwivuza abantu 200.”

Reverend OSEE NTAVUKA watangije 'Rwanda Legacy of Hope' imaze gufasha Abanyarwanda benshi kuva mu 2012.
Reverend OSEE NTAVUKA watangije ‘Rwanda Legacy of Hope’ imaze gufasha Abanyarwanda benshi kuva mu 2012.

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 06 Werurwe, kugera kuwa gatanu tariki 10, aba baganga bafatanije n’abaganga b’Abanyarwanda bazabaga Abanyarwanda bafite indwa z’umusipa (hernia), umukondo, ndetse n’indwa zo ku ijosi no ku mutwe nk’umuhogo, amatwi, amazuru, n’ibindi (ENT).

Mu bitaro nk’ibya Rwamagana bazabaga abantu 50, i Gahini babage abantu 60, i Kigeme babage abantu 50, i Kirinda babage abantu 62, n’abandi bari mu bindi bitaro, bose hamwe barakabakaba 300.

Izi Serivize aba baganga b’inzobere bazatanga ku buntu, ubundi zatwara igihugu cyangwa abazirwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari, dore ko ngo ngo kubaga umusipa ubundi bitwara hafi miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000 Frw), naho ‘ENT’ zigatwara miliyoni eshanu (5 000 000 Frw).

Umudage w'inzobere mu kubaga arahugura abaganga b'abanyarwanda.
Umudage w’inzobere mu kubaga arahugura abaganga b’abanyarwanda.
Izindi nzobere ziri kumufasha guhugura aba baganga.
Izindi nzobere ziri kumufasha guhugura aba baganga.
Abaganga bagera kuri 14 b'abanyarwanda bari guhugurwa n'abaganga b'inzobere baturutse Iburayi mu kubaga Umusipa.
Abaganga bagera kuri 14 b’abanyarwanda bari guhugurwa n’abaganga b’inzobere baturutse Iburayi mu kubaga Umusipa.
Carine Uwakunda, umuganga urimo mu mwaka wa mbere wa 'Masters' mu kubaga ari mubahawe aya mahugurwa, avuga ko ari byiza guhurwa n'inzobere mu kubaga.
Carine Uwakunda, umuganga urimo mu mwaka wa mbere wa ‘Masters’ mu kubaga ari mubahawe aya mahugurwa, avuga ko ari byiza guhurwa n’inzobere mu kubaga.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nibaze bavure, natwe dusigare twibaza impamvu ituma igihugu gishobora kumara imyaka 55 yose kigenga, gifite universities zacyo ariko kagera uyu munsi kikaba kidafite abo ba specialists. Biterwa n’iki, guhora dutegereje ko abandi bantu baduhereza ibyo bavunikiye, bakaba ari nabo batuvura indwara turwaye bakoresheje ubumenyi bikoreye ubwayo,…Ese ko kera abanyarwanda Herinia (kuzana amagara) bayivuraga, ubwo bumenyi ubu bwagiye he ? Ibi bibazo byose byabazwa nde, ese ni President Paul Kagame Kamarabyona twabibaza ?

    • Ntabwo ibintu byose bizira umunsi umwe Ngiryi we. Shima n’ibyo ufite.

    • ariko perezida yagorwa ni we minisante se ibyo wabibaza minisante wangu

Comments are closed.

en_USEnglish