Kuri uyu wa mbere ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwavanyeho imwe mu misoro Sosiyete ya Ngali Holdings yakaga Abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’ibyemezo by’inama njyanama arebana n’imisoro n’amahoro aka Karere kakusanyaga. Ubusanzwe inama njyanama y’Akarere niyo yemeza ingengo y’imali y’Akarere ndetse ikanagena aho ayo mafaranga aazaturuka hamwe n’uburyo imisoreshereze mu karere. Mu myaka […]Irambuye
*Isambu y’Umuturage w’i Gatsibo yatanzwe ari mu buhungiro agarutse abura n’aho gutura Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuzumaga ikibazo cy’uwitwa Ngagijimana Innocent wo mu karere ka Gatsibo wari warahunze agasanga isambu ye yaratanzwe akabura aho atura, Depite Hon Bamporiki Edouard yavuze ko abona Akarere katanze iyi sambu gakwiye […]Irambuye
Rusizi – Mu itangazo rigufi, Igisirikare cy’u Rwanda “Rwanda Defense Force-RDF” cyatangaje ko cyinjiye mu iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’abitwaje imbunda ahagana saa saba zo mu ijoro rishyira ku cyumweru, bugahitana babiri undi umwe agakomereka, abishe abantu ngo bahise bajya mu Burundi. Mu itangazo RDF yasohoye, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana warisinye […]Irambuye
Mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru, mu mu kagali ka Ryankana mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, abantu bataramenyekana barashe abantu batatu, babiri barimo umwana bahita bitaba Imana undi umwe arakomereka bikabije. Abatuye muri aka gace babwiye Umuseke ko ahagana saa 01h30 z’ijoro aba bagizi ba nabi baraye bigabye muri aka gace batera […]Irambuye
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics/NISR) iragaragaza ko uyu mwaka wa 2017 utangiranye izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko nubwo byari byitezwe ko bizamanuka kubera umusaruro w’igihembwe cy’ihinga A cy’uyu mwaka wa 2017. Muri Gashyantare ibiciro ku masoko ku rwego rw’igihugu byazamutseho 13.4%. Ni izamuka ridatangiranye na Gashyantare kuko no muri Mutarama […]Irambuye
Mu kwezi kwahariwe iterambere ry’umugore hazakorwamo ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’umugore, kuri uyu wa gatanu ku bufafanye bw’inama y’igihugu y’abagore n’umuryango Care Internation bakoze urugendo rugamije guha agaciro ibikorwa by’umugore, Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ikaba isaba ko umugore n’umugabo bashyira imbaraga mu gushakira hamwe iterambere ry’umuryango. Mu myaka yashize wasangaga umugabo yiharira umutungo w’urugo ku […]Irambuye
*Abadepite bavuga ko amafaranga y’inguzanyo Leta yaka akwiye gucungwa neza kuko azishyurwa, *Inzego z’ibanze ahenshi ntizimenya ibyo ba rwiyemezamirimo bumvikanye na Leta, *Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yasize abadepite bibaza byinshi. *Umudepite ati “Umuturage umubaza iterambere yagezeho, ati ‘natanze mutuelle, najyanye abana mu ishuri’.” Kuri uyu wa gatanu, ubwo Inteko rusange y’Abadepite yakiraga raporo ya […]Irambuye
Kimihurura – Nk’uko byari biteganyijwe uyu munsi, Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu ari imbere y’urukiko mu bujurire bw’Ubushinjacyaha ku mwanzuro w’Urukiko wari warekuye uyu mugabo by’agateganyo ariko bagafunga abo bareganwa nawe. Ubushize Evode Imena yari yasabye ko ahabwa iminsi micye akitegura kuburana kuko yari yabonye ihamagazwa kuburana n’Ubushinjacyaha […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe, Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali, umaze iminsi ine mu Rwanda, yavuze ko kuba Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi ishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, akaba afungiye muri Mali nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, kuba yarahawe ijambo akavugira mu […]Irambuye
Ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’ubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa kane abayobozi ku mpande zombi hamwe n’abaturage batashye umuhanda mugenderano wa Kinini – Yanze – Raro – Shyorongi wa 21Km uca mu mirenge ya Shyorongi, Mbogo na Ngoma wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni miringo irindwi. Akarere ka Rulindo gaherereye mu majyaruguru […]Irambuye