Digiqole ad

Ubuturanyi bwacu ntibukwiye kuba ikibazo ahubwo ni igisubizo-IGP Mangu/Tanzania

 Ubuturanyi bwacu ntibukwiye kuba ikibazo ahubwo ni igisubizo-IGP Mangu/Tanzania

Rusumo- Kuri uyu wa 04 Werurwe abayobozi bakuru ba polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania bahuriye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania wa Rusumo bagirana ibiganiro bigamije kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi banashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byo kubungabunga umutekano. Umuyobozi wa Police ya Tanzania IGP Ernest J. Mangu avuga ko ubuturanyi bw’ibi bihugu bukwiye kubyazwa umusaruro bukaba igisubizo ku mpande zombi.

IGP Ernest J. Mangu uyobora polisi ya Tanzania yavuze ko ibihugu byombi bikwiye kubyaza umusaruro ubuturanyi bwabyo
IGP Ernest J. Mangu uyobora polisi ya Tanzania yavuze ko ibihugu byombi bikwiye kubyaza umusaruro ubuturanyi bwabyo

Ibi biganiro byibanze ku mikoranire isanzwe iri hagati ya police z’ibihugu byombi bisozwa n’amasezerano ahamya imikoranire y’izi nzego.

ACP (Assistant Comissioner of Police) Elisa Kabera ushinzwe imigenderanire na police zo mu bindi bihugu muri Police y’u Rwanda yavuze ko ibi biganiro byanagarutse ku bufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ihuza ibi bihugu.

Ati ” Iyi ni yo nama ikomeye ibaye ijyanye n’amasezerano y’ubufatanye ahanini ni ukugira ngo umuhora wo hagati wongererwe umutekano, ikindi ni uko hagomba kurebwa uko harwanywa ibiyobyabwenge byinjira muri buri gihugu bivuye mu kindi.”

Uyu muyobozi muri Police y’u Rwanda avuga ko aya masezerano n’ibi biganiro byitezwemo kongera ubuhahirane hagati y’ibi bihugu kuko abambukiranya imipaka bazarushaho gucungirwa umutekano no kurwanya bimwe mu byaha byambukiranyaga imipaka ihuza ibi bihugu.

Hakunze kumvikana iyinjizwe ry’ibiyobyabwenge biva muri Tanzania ndetse n’ubujura bwiganjemo ubw’ibinyabiziga byibwa muri iki gihugu bikazanwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa police mu gihugu cya Tanzania IGP Ernest J. Mangu avuga ko umubano w’ibi bihugu byombi ukwiye kuba ntamakemwa kuko abaturage basanzwe bahahirana mu mahoro ariko ko na bimwe muri bicye bitari shyashya bikwiye kurwanywa.

Ati “ Ibi bihugu byombi ni ibituranyi akaba ari zo nshingano zacu kubyaza umusaruro ubuturanyi bwacu ku mpande zombi. Ubuturanyi bwacu ntibukwiye kuba ikibazo ahubwo bukwiye kuba igisubizo kuri twese.

Hari ibyo u Rwanda rukenera muri Tanzania nk’uko hari n’ibyo Tanzania ikenera ku Rwanda, kugira ngo rero buri gihugu kigire icyo kimarira ikindi ni uko twebwe nka police tugomba kwita ku mutekano ku buryo byorohera buri wese kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi.”

Iyi nama ihuje abayobozi bakuru ba police y’u Rwanda n’iya Tanzania ku nshuro ya mbere, abayitabiriye barimo aba bayobozi bakuru babanje gusura ibiro bya gasutamo y’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, umuyobozi wa Police ya Tanzania yavuze ko ubutaka inama nk’iyi yazabera ku butaka bw’igihugu cye.

Abakuru ba Polisi mu Rwanda no muri Tanzania basinyane amasezerano y'ubufatanye
Abakuru ba Polisi mu Rwanda no muri Tanzania basinyane amasezerano y’ubufatanye
Bagize ibiganiro bigamije kunoza imikoranire
Bagize ibiganiro bigamije kunoza imikoranire
Basuye gasutamo yo ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rw'u Rwanda
Basuye gasutamo yo ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rw’u Rwanda
Beretswe imikorere y'iyi gasutamo
Beretswe imikorere y’iyi gasutamo
Hari byinshi police y'u Rwanda n'iya Tanzania bemeranyijwe birimo guhashya ibyaha byamukiranya imipaka
Hari byinshi police y’u Rwanda n’iya Tanzania bemeranyijwe birimo guhashya ibyaha byamukiranya imipaka

Elia BYUKSUENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish