Gusubiza amafaranga yibwa Leta byongeye gufatirwa ingamba nshya mu Mwiherero
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ibiganiro abayobozi bakuru baganiriyeho mu Mwiherero wabo wasojwe kuri uyu wa kane, Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie yavuze ko umwanzuro wo kugaruza amafaranga yibwa Leta wafashwe ubushize, utagezweho, ukaba uri muyongeye gufatirwa ingamba nshya.
Uyu mwanzuro wo kugaruza amafaranga yibwa mu kigega cya Leta wari wafashwe mu mwiherero w’Abayobozi ku nshuro ya 13, ariko wo kimwe n’indi itatu ntiyagezweho hejuru ya 70 bityo ifatwa nk’igomba kunozwa.
Minisitiri Tugireyezu Venantie avuga ko muri rusange amafaranga ya Leta yagombaga kugaruzwa asaga miliyari 2 Frw, ariko ngo habashije kugaruzwa miliyoni 700 gusa, ni ukuvuga kimwe cya gatatu.
Yavuze ko mu nzitizi zagaragajwe, ari uko Minisiteri y’Ubutabera yahabwaga inshingano zo kuburana imanza z’abanyereje cyangwa abakoresheje nabo amafaranga ya Leta, ndetse rimwe na rimwe ikazitsinda ariko kuyagaruza hakabaho ikibazo cy’uko ari urwego ruri hejuru cyane.
Yagize ati “Ntabwo hariho uburyo bunoze mu by’ukuri bwo kugaruza ayo mafaranga. Iyo umuntu yanyereje amafaranga ya Leta ajyanwa mu rukiko, niba bamukatiye gufungwa urukiko rugategeka ko anagarura ayo mafaranga; Minisiteri y’Ubutabera yagendaga ikaburana ndetse igatsinda ku bijyanye no kugaruza amafaranga bikagarukira aho ngaho.”
Yavuze ko uturere n’ibigo byanyerejwemo amafaranga noneho ari byo bigiye kujya bihabwa inshingano zo kugira uruhare mu kugaruza amafaranga yanyerejwe bitwe n’uko ari byo biba bizi uwo mukozi by’umwihariko ku karere ayo mafaranga uwo muntu aba yanyereje ngo niho aba ayakoreshereza.
Ati “Niba umuntu yanyereje amafaranga runaka ntabwo ari ukuvuga ngo Minisiteri y’Ubutabera ni yo izajya kuyakurikirana ahubwo akarere kanyererejwe amafaranga cyangwa ikigo runaka ni byo bizayakurikirana. Ni uburyo bwiza kuko ibyo bigo n’akarere ni byo bizabikurikirana ku buryo bwimbitse, kuko ni byo bizi uwo umuturage kuruta Minisiteri iri ku rwego rw’igihugu.”
Tugireyezu Venantie yavuze ko hari kunozwa ikoranabuhanga rya mudasobwa rizajya rirega umuntu ufite umwenda wa Leta igihe akeneye serivisi runaka, nk’ibyangombwa, umwenda muri banki n’ibindi.
Ikindi cyaganiriweho ngo ni ukuvugurura amategeko atafashaga kugaruza neza umwenda wa Leta nibura ngo umwaka wa 2017 ukazarangira ibyo byose byaranogejwe.
Indi myanzuro itatu itaragejeje ku manota yatuma ishyirwa mu yegezweho neza (hejuru ya 70%), ni ijyanye no kugeza ifumbire n’imbuto ku bahinzi hakiri kare, uwavugaga ko abahinzi bazajya bagirana amasezerano n’abikorera mu rwego rwo kubafasha kegera ku buhinzi buteye imbere n’umwanzuro wo kurandura ihohoterwa rikorerwa abana.
Indi myanzuro 10 ngo yagezweho hejuru ya 70% iyo ikaba irimo uwo kubaka ibitaro bya Shyira mu karere ka Nyabihu bizuzura bitarenze uku kwezi, kugabanya ingendo zijya hanze ku bayobozi cyane izidakenewe byatumye Leta yunguka miliyoni 125 ndetse ngo zishobora kwiyongera.
Gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura agaciro k’Ibikorerwa mu Rwanda, kwihutisha Serivisi, kubahiriza uburenganzira bw’abana n’ibindi.
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, Mme Stella Ford Mugabo yavuze ko mu mwiherero wa 14 haganiriwe uko hakwihutishwa kugera ku bitaragezweho mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2020.
Uburyo bwo kunoza amasezerano Leta igirana n’abikorera, kurwanya inzara, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, gahunda zinoze zo gutunganya imyanda yo mu mijyi, kugabanya uko abantu batwara amafaranga mu mufuka, kongerera ubushobozi Ikigo gishinzwe Amakoperative, banavuze uburyo Inzego z’Ubutabera zarushaho gukangurira abaturage ububi bw’ibyaha no kubyirinda no kudahishira ababikora.
Muri iki kiganiro harimo Dr Uziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’Imiyoborere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, uw’Imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, uwo mu Biro bya Perezida Tugireyezu Venantie n’Umuyobozi wa RSSB, Jonathan Gatera.
Buri wese muri aba bayobozi yari ahagarariye urwego runaka hakurikije uko Umwiherero wabaye mu matsinda hagendewe ku buzima bw’igihugu, ni ukuvuga mu Bukungu, Imibereho Myiza, Imiyoborere, n’Ubutabera.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
ko ntumva se ingamba zafatiwe ikibazo cy’amazi yabaye ingume hanze aha ndetse n’ikibazo cyabakozi ba leta batongezwa mugihe abayobozi bakuru bo bamaze kongezwa
Comments are closed.