Digiqole ad

U Rwanda mu ngamba nshya zo kugabanya abajya kwivuza mu mahanga

 U Rwanda mu ngamba nshya zo kugabanya abajya kwivuza mu mahanga

Kuri uyu mugoroba ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB na Minisiteri y’ubuzima bagiranye ibiganiro n’abashoramari banyuranye barimo abavuye mu Bushinwa bifuza gushora imari mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye ngo bwatuma amafaranga abantu batanga bajya kwivuza mu mahanga agabanuka bakivuriza mu Rwanda.

Abahagarariye inzego z'ubuzima murwanda n'ikigo k'igihugu gishizwe iterambere bagiranye ibiganiro n'abashoramari babashinwa banyuranye kuri uyu mugoroba muri Kigali Convention Center
Abahagarariye inzego z’ubuzima mu Rwanda na RDB bagiranye ibiganiro n’abashoramari babashinwa banyuranye kuri uyu mugoroba muri Kigali Convention Center

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruracyarimo icyuho kuko hari umubare utari muto ukenera kujya kwivuza hanze kuko hari indwara u Rwanda rutaragira ubushobozi bwo kuvura.

Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB, avuga ko bifuje ko aba bashoramari bashora mu rwego rw’ubuzima mu rwego rwo gufasha igihugu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturarwanda.

Clare Akamanzi ati “Turifuza rero ko abajya kwivuza hanze bagabanuka, kugira ngo tubigereho hakenewe abaganga b’inzobere n’ibikoresho bisuzuma indwara zose. Kubigeraho rero nuko tugomba gufatanya n’abantu benshi cyane cyane abikorera kugirango tugire aho tugera mu rwego rw’ubuzima.”

Abashoramari banyuranye baje mu Rwanda mu nama yiswe “African International Medical and Healthcare Forum” ni abasanzwe bafite ibikorwa mu bice binyuranye by’ubuzima nko gukora imashini zifashishwa mu gusuzuma indwara zinyuranye n’ibindi.

Dr Patrick Ndimubanzi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko ibiganiro bigenze neza biteze ko aba bashoramari b’Abashinwa hari icyo koko bahindura muri servisi z’ubuvuzi bugezweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Dr Ndimubanzi ati “ Abashoramari icyo tubatezeho ni uruhare mu guhugura abaganga, kwigisha gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga no kuzana inganda zibikora. Tugiye gukomeza kugirana ibiganiro nabo tubashishikariza gufatanya kuzamura urwego rw’ubuzima.”

Charles COWNN umuyobozi wa Shangahai Medical and Health Care wari uyoboye abo bazanye  yavuze ko iki kigo cyifuza gukora ishoramari mu Rwanda.

Ati “Twe hari aho tumaze kugera, ubu turifuza no gufatanya n’abanyarwanda kandi nidushyirahamwe tuzazamura urwego rw’ubuzima yaba kuzana ibikoresho bigezweho ndetse no guhugura abaganga.

Abashoramari b'Abashinwa bavuze ko bafite ubushake mu gufatanya n'u Rwanda kuzamura urwego rw'ubuvuzi
Abashoramari b’Abashinwa bavuze ko bafite ubushake mu gufatanya n’u Rwanda kuzamura urwego rw’ubuvuzi
Dr Patrick Ndimubanzi wari uhagarariye Minisiteri y'ubuzima muri ibi biganiro
Dr Patrick Ndimubanzi wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima muri ibi biganiro
Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB avuga ko ishoramari mu buzima ryatuma abajya kwivuza mu mahanga bagabanuka
Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB avuga ko ishoramari mu buzima ryatuma abajya kwivuza mu mahanga bagabanuka

Photos © J.Uwanyirigira/Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UMW– USEKE.RW

5 Comments

  • Byaba byiza abobanyakubahwa batanzurugero kuko nubundi nibobaba bafitayo mikoro yokujyakwivuriza mumahanga.Ibitwebwe abaturage ntibitureba.Ahubwo guherubu tugiye kubahangamaso turebe koko niba muzabishyira mubikorwa.

  • Tunejejwe kuko izo nzobere z’abashinwa zigiye kurushaho kutwegera hagati aho ariko hari hasanzwe imiti y’abashinwa ivura indwara zinyuranye harimo umutima, diabete, hypertension, hepatites, impyiko, igifu, ndetse n’ibirebana no kudatera akabariro. Mwabariza kuri 0788449901 cyangwa 0728449902

    • Vana aya manjwe yawe aha ku rubuga…Ndakangurira abanyarwanda ko niba urwaye imwe muri izi ndwara zivugwa n’iki Kiryabarezi hano, ko wakwihutira kujya kuri Hopital, hanyuma Docteur akagukorera diagnostic, agakora ibizami by Labo, bityo kamenya indwara urwaye n’aho igeze noneho akaguha imiti bikwiranye. Banyarwanda mwige kubungabunga Frw yanyu muba mwaboney mwiyushye akuya.

  • Ese UM– USEKE MURI WEEK END NTUKORA KO NDEBA HAKIRIHO INKURU ZO KU MUNSI W’EJO? MURI WEEK END NTA MAKURU ABAHO MU RWANDA?

    • Wagiye kuyatara wowe? Mujye mumenya no gushima rimwe na rimwe Niba se nta bakozi bafite bahagije abandi bafashe week end wagirango bigende gute? Ni urugero ntanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish