Abantu 18 barimo abagore/abakobwa umunani bafatiwe mu mukwabu wa Police y’u Rwanda mu mirenge ya Rwezamenyo, Gitega, Nyarugenge na Kigarama {muri Kicukiro} mu mujyi wa Kigali mu bucuruzi bw’urumogi. Muri rusange hafashwe ibiro 300 by’urumogi mu minsi ibiri gusa. Mu bafashwe harimo umuntu wo mu Rwezamenyo i Nyamirambo wacukuye munsi y’igitanda cye ashyiramo iyi tank […]Irambuye
*Abaregwa bavuga ko bakeneye dosiye zanditse atari ukuyisomera kuri mudasobwa za gereza *Umwe mu babunganira yavuze ko hashobora gukenerwa Lames 1 000 z’impapuro *Abasilamu ngo bakwiye gufasha aba baregwa kubona izi dosiye ku mpapuro Mu rubaza ruregwamo abantu 45 bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba birimo gukorana n’imitwe y’Iterabwoba nk’uwiyita Leta ya Kisilamu (Islamic State), kuri uyu wa 15 […]Irambuye
Hon. Nduwimina, umwe mu Badepite batatu b’Abarundi bagaragaye mu nteko ya EALA ikomeje imirimo i Kigali, yavuze ko u Rwanda ari intangarugero mu kugira umutekano wifashe neza, mu gihe mugenzi we Leonce Ndarubagiye uri mu bari banze kuza muri iyi nama igitangira bavuga ko batizeye umutekano, nyuma yari yaje ariko asubirayo guhura kw’abagize EALA bari […]Irambuye
Ku kicaro cy’Ishuri Nyafurika ry’Imibare n’Ubumenyi (AIMS/African Institute for Mathematical Sciences) habereye ibiganiro byahuje abiga muri iri shuri n’impuguke mu by’ubumenyi bigamije kurebera hamwe icyo imibare n’ubumenyi bishobora kumarira abatuye Afurika mu gusohoka mu bibazo bibugarije. Abayobozi n’abanyeshuri b’iri shuri bemeza ko isesengura rishingiye ku mibare ribumbatiye ibisubizo bya bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije umugabane […]Irambuye
Abaturage bafatanyije n’abayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi uyu munsi batangije ibikorwa byo guhinga imboga mu gishanga cya KAJEKE kiri hagati ya Kabeza (Kanombe) na Nyakabanda (Niboye). MINAGRI yasabye za koperatives bahaye kugihinga ko bahabyaza umusaruro bagahaza imboga aka gace. Iki gishanga cya KAJEKE (cyera hahoze ikigo kitwaga Camp de Jeunesse de Kabeza, niho havuye izina […]Irambuye
Kuri uyu wa 14 Werurwe Inteko rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside ya 2015-2016, Hon Zeno Mutimura yagarutse kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside, yanenze bimwe mu bikorwa byo mu Rwibutso rwa Kigali birimo ibigaragaza amateka akocamye asaba ko bikosorwa kugira ngo bitazakomeza kugira abo biyobya. Depite […]Irambuye
*Abatarubakirwa, abana babuze inkomoko, imanza zitararangizwa,…Biracyahari, *Ibyifuzo byatanzwe ku muti w’ibi bibazo byanenzwe, *Bagize ibyo basaba Minisitiri w’Intebe, MINALOC, MYICT, MINISANTE, MINEDUC… Inteko Rusange, umutwe w’Abadepite yagejejweho ibyavuye mu isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside y’umwaka wa 2015-2016 igaragaza ko hari ibibazo by’ingutu bicyugarije abacitse ku icumu rya Jenoside birimo abatarubakirwa, […]Irambuye
* WASAC iyungurura m3 230 000 ku munsi gusa andi make ayungururwa n’inganda nto, *Ngo bitarenze Kamena 2017 amazi muri Kigali aziyongeraho m3 55 000 Tariki ya 22 Werurwe buri mwaka Isi yahariye uwo munsi uw’amazi. Mu gihe amazi ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, mu Rwanda haracyasabwa byinshi ngo buri muturage abone amazi mu rugo iwe, […]Irambuye
*Bazajya bakora ku rwego rw’utugari *Ngo bizafasha abari barwariye kwa muganga batazakira kugabanya ayo bahatangaga *Ku ikubitiro haratangira Abafasha b’abaganga 211 mu gihugu hose Rwamagana – Mu gutangiza icyumweru cy’ubuzima kuri uyu wa mbere Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubukangurambaga bugamije guhangana n’indwara zitandura kandi zitazakira bashyiraho urwego rw’Abafasha b’abaganga bazajya basanga abarwayi mu ngo bakabitaho. Cancer, […]Irambuye
Jean Gatana wari umwe mu banyamuryango 12 bashinze Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG: Association des Etudiants et Eleves Rescapés du Génocide) yitabye Imana muri iki Cyumweru. Amakuru aravuga ko nyakwigendera yari arwariye Ottawa muri Canada, gusa amakuru y’indwara yamuhitanye ntaramenyekana. Umuyobozi mukuru wa AERG National, Emmanuel Twahirwa yabwiye Umuseke ko uyu muryango ubabajwe n’urupfu rwa nyakwigendea […]Irambuye