Digiqole ad

Igishanga cya KAJEKE n’ibindi bibiri byo muri Kicukiro byagizwe iby’imboga gusa

 Igishanga cya KAJEKE n’ibindi bibiri byo muri Kicukiro byagizwe iby’imboga gusa

Umuyobozi w’Akarere ka kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Niboye gutera imboga mu gishanga cya Kajeke

Abaturage bafatanyije n’abayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi uyu munsi batangije ibikorwa byo guhinga imboga mu gishanga cya KAJEKE kiri hagati ya Kabeza (Kanombe) na Nyakabanda (Niboye). MINAGRI yasabye za koperatives bahaye kugihinga ko bahabyaza umusaruro bagahaza imboga aka gace.

Umuyobozi w'Akarere ka kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Niboye gutera imboga mu gishanga cya Kajeke
Umuyobozi w’Akarere ka kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Niboye gutera imboga mu gishanga cya Kajeke

Iki gishanga cya KAJEKE (cyera hahoze ikigo kitwaga Camp de Jeunesse de Kabeza, niho havuye izina KAJEKE) gifite hegitari 25 bagihingagamo ibigori na soya mu buryo budahoraho.

Fulgence Nsengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yabwiye abagiye guhinga iki gishanga ko u Rwanda rudakwiye gutumiza imboga mu mahanga kandi hari ahantu hahagije ho kuzihinga.

Abaturage bamwe bahingaga iki gishanga ngo ntibakwiye kugira impungenge kuko nibeza imboga batazabura ibishyimbo cyangwa ibigori bahahingaga kuko bazaba bafite amafaranga yo kubigura bavanye mu mboga ngo zitajya zibura isoko.

Claudine Nyiranteziryimana umwemu bahingaga muri iki gishanga avuga ko babikoraga mu kajagari ntibabone umusaruro uhagije. Ubwo bagiye kubikora banahabwa ifumbire ngo bizeye gusarura imboga nyinshi.

Ati « twahingaga nta fumbire mvaruganda nta n’ibikoresho byabugenewe dufite ariko ubu byose twarabibonye nta kizatuma tudasarura imboga nyinshi kuko zitazanabura amazi. »

Mu karere ka Kicukiro hari ibishanga bitatu binini ubu byagenewe guhigwamo imboga, muri byo harimo igishanga cy’ahitwa Kumushumba Mwiza ahagana i Nyandungu, igishanga cya Rugende n’iki gishanga cyahereweho gitunganywa cya KAJEKE. Aha hose hakazahingwa imboga gusa.

Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Akarere ka Kicukiro avuga ko isoko ry’imboga ari rinini kuko abazikeneye ari benshi, bityo umusaruro wazo muri ibi bishanga uzaba ingirakamaro cyane ku babihinga.

Abaturage bafatanyije n'ubuyobozi gutangiza ibikorwa byo guhinga imboga muri KAJEKE
Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi gutangiza ibikorwa byo guhinga imboga muri KAJEKE
Uyu ni Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ubuhinzi Nsengiyumva Fulgence wasabye abahinzi ba hano kwita kuri izi mboga kuko zizabone isoko rinini
Uyu ni Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuhinzi Nsengiyumva Fulgence wasabye abahinzi ba hano kwita kuri izi mboga kuko zizabone isoko rinini
Ibindi bishanga bibiri biri muri Kicukiro nabyo bizaterwamo imboga gusa
Ibindi bishanga bibiri biri muri Kicukiro nabyo bizaterwamo imboga gusa

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni byiza cyane ko MINAGRI yashyizeho iyi gahunda yo guhinga imboga muri ibi bishanga byo mu mujyi wa Kigali. Imboga zirakenewe cyane mu batuye umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. kandi zifite isoko rihoraho dore ko abanyamujyi batunzwe no guhaha ibiribwa byose ku isoko. Izo mboga kandi zirakenewe cyane mu gutegura indyo yuzuye tutiyibagije akamaro kazo mu kurinda umubiri indwara.

  • Byari bikwiye ko MINAGRI Yanarebwa uburyo ibishanga bimwe na bimwe mu gihugu byakwegurirwa abaturage bakajya babihingamo igihingwa cy’ibijumba, kuko bimaze kugaragara ko ibijumba byabaye ingume mu gihgu, kandi nyamara icyo gihingwa ari ingenzi cyane mu kurwanya inzara. Mu bice by’igihugu byera ibijumba, Leta yari ikwiye kureka abaturage bakajya bahinga icyo gihingwa ku bwinshi, abashinzwe ubuhinzi mu Turere no mu mirenge nabo bakareka ingeso badukanye yo kurandura no kuranduza abaturage ku gahato imigozi y’ibijumba mu gihe bayihinze mu mirima yabo.

    Byari binakwiye ko ibihingwa bita ngandurarugo byahabwa agaciro kabyo, kuko byaari bisanzwe bihingwa mu Rwanda kandi byigaragaza ko birwanya inzara ku buryo busimishije. Muri ibyo bihingwa harimo:Ibijumba, imyumbati, amateke, ibihaza, ibishyimbo, amashyaza, ibigori,amasaka, ingano, uburo. Ibyo bihingwa byose byakagombye gushirwamo ingufu ku buryo mu duce tunyuranye tw’u Rwanda aho bisanzwe byera, abaturage bashishikarizwa kubihinga ku bwinshi aho kubaca intege bababuza kubihinga.

    Politiki y’ubuhinzi ihari ubu, yibanda cyane ku gihingwa cy'”ibigori”, “imyumbati”, “ibishyimbo”,n'”urutooki”. Ibyo ni byiza, ariko ikibazo gihari ni uko usanga ibi bihingwa bishyizwe imbere ubu, ubwabyo byonyine bitashobora gutunga abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane ko hanavutse n’ikibazo cy’imbuto z’indobanure zisigaye zarazanye uburwayi budasobanutse ku buryo hari ubwo usanga umusaruro wari witezwe utabonetse.

    Hari ikibazo gikomeye kijyanye n’igihingwa cy’amasaka aho usanga mu turere tumwe tweramo icyo gihingwa abashinzwe iby’ubuhinzi babuza abaturage guhinga ayo masaka, kandi nyamara icyo gihingwa cy’amasaka ari ingirakamaro ku buzima no mu mibereho y’abanyarwanda.

    Mu rwego rwo kurwanya inzara muri iki guhugu, hakwiye gushyirwaho Politiki y’ubuhinzi inogeye rubanda kandi abaturage bibonamo, atari Politiki isa naho ihatira abaturage guhinga igihingwa runaka bo ubwabo batabonamo inyungu. Abayobozi b’inzego zinyuranye zireba iby’ubuhinzi mu Rwanda bakwiye kwigira hamwe ikibazo gitangiye gukurura impaka kijyanye n’amapfa/inzara bivugwa muri iki gihugu muri iki gihe, hanyuma bagafatira hamwe ingamba nyazo zo kurwanya ayo mapfa/inzara babyumvikanyeho n’abaturage muri rusange.

Comments are closed.

en_USEnglish