Digiqole ad

Nyamirambo: Umukwabu wafashe 300Kg z’urumogi mu minsi 2 gusa!

 Nyamirambo: Umukwabu wafashe 300Kg z’urumogi mu minsi 2 gusa!

Aka ga tank k’amazi bagacukuriye umwobo bagashyira munsi y’uburiri kabaga kuzuyemo urumogi

Abantu 18 barimo abagore/abakobwa umunani bafatiwe mu mukwabu wa Police y’u Rwanda mu mirenge ya Rwezamenyo, Gitega, Nyarugenge na Kigarama {muri Kicukiro} mu mujyi wa Kigali mu bucuruzi bw’urumogi. Muri rusange hafashwe ibiro 300 by’urumogi mu minsi ibiri gusa.

Aka ga tank k'amazi bagacukuriye umwobo bagashyira munsi y'uburiri kabaga kuzuyemo urumogi
Aka ga tank k’amazi bagacukuriye umwobo bagashyira munsi y’uburiri kabaga kuzuyemo urumogi

Mu bafashwe harimo umuntu wo mu Rwezamenyo i Nyamirambo wacukuye munsi y’igitanda cye ashyiramo iyi tank ijyamo 200L yuzuzamo urumogi, ubundi akora isoko rigaburira aba bantu..

Muri bo harimo kandi uwarugurishaga mu du-Kiosk turi imbere y’ibitaro bya CHUK akaba yararuhagezaga yitwaje ibimeze nk’ingemu azaniye abarwayi muri CHUK maze akabanza kurukwiza kubo aruzaniye kuri izo Kiosk.

Uwamahoro Marie Ange wafatanywe udupfunyika tw’urumogi mu ngemu y’akajerekani k’amata yari agemuriye umugororwa, avuga yarangiwe akazi ko kugemurira iyi mfungwa n’umwe mu baturanyi be.

Avuga ko uyu mugororwa ari we wamubwiye uko azajya abigenza kugira ngo amugezeho urumogi acuruza muri Gereza ya 1930 aho bari bafungiye batarimurwa.

Ati “ Naragiye ampa akajerekani n’udusashi, ampa n’amafaranga arambwira ngo genda ushake umuntu w’umurara ndamushaka muha amafaranga anzanira utubure 120.”

Uko yagombaga kugeza iyi mari k’uwo avuga ko yari yamutumywe, ati “ Arambwira ati genda ufate igikombe cy’umucanga usukemo, ufate twa tubure ugende utebeza mu kajerekani nurangize uzirike twa dusashe usukemo ya mata.”

Uyu mubyeyi avuga ko yafatiwe ku marembo ya gereza agiye kwinjira ngo ashyikirize iyi imari uwo avuga ko yari yamutumye.

Mu bafashwe kandi harimo umuhanzi Saidi Brazza.

Abafashwe harimo abagore umunani n'abagabo 10
Abafashwe harimo abagore umunani n’abagabo 10

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko abantu bagera kuri 18 n’urumogi rugera ku biro 300 byafashwe mu minsi ibiri gusa.

Ati “Twagniraga n’ababizi neza bavuga ko ikiro kimwe kivamo utubure 100 {akabure kamwe kagura 200}, akabure kamwe ngo gashobora gusindisha abana babiri. Ushobora gukora iyo mibare ukumva utubure twava mu biro 300 n’abana byagiraho ingaruka uko bangana, ni benshi cyane. Turatinda ku bana kuko aribo tuzi ko babifata cyane.

Turongera rwose gusaba ku ngufu zose zikoreshwa, tuributsa abanyarwanda rwose ko nta rumogi ruhingwa mu Rwanda, mushobora kwibaza ngo kuki rukomeza kuboneka? Ingufu zikoresha zo gutuma rutinjira nizo n’abashaka kibyinjiza biga andi mayeri mwagiye muyabona abo twafashe, abaruheka nk’umwana, abarwinjiza mu mapine y’igare, abarwambariraho….

Abo bose bakoresha amayeri nibo baruzana bakarugeza i Kigali, i Kigali ntiruhahingwa ahubwo niryo soko.

Indi nzira ni ituruka muri Tanzania, inzego zibishinzwe zemeranyijwe ko ari ikibazo ndetse banemeranya kurwanya urumogi ruhingwa mu kibaya cya rusumo hakurya.

Ubu turi gushyira imbaraga mu gutuma rutinjira. Turasaba abantu kutabahishira kuko ni abagizi ba nabi.”

ACP Badege avuga ko iyo urebye amayeri y’abinjiza ibiyobywenge n’ababicuruza mu bantu bigaragaza ko hari inzego zikwiye kurushaho kuba maso, ndetse n’abaturage by’umwihariko.

Yatunze urutoki bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ngo nabo bashobora kuba bakingira ikibaba abacuruza ibiyobyabwenge, ko nabo bashobora kubiryozwa.

ACP Badege avuga ko ibiyobyabwenge byafashwe muri iyi minsi ibiri gusa bivuze ko ari umubare munini w’abana batabawe. Iyo ibi ngo bidafatwa, mu kwezi kumwe bikaba byashize ngo bisobanuye ingaruka zinyuranye ku mutekano mucye wumvikana hamwe na hamwe uterwa n’abasinze urumogi.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, Ingingo ya 594 ivuga ko “Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”

Abafashwe ni abagera kuri 18 mu minsi ibiri gusa
Abafashwe ni abagera kuri 18 mu minsi ibiri gusa
Urumogi ngo ni ikiyobyabwenge gikoreshwa cyane n'urubyiruko ariko kandi ngo kitagihingwa mu Rwanda kubera imbarara z'abashinzwe umutekano, ngo rwinshi ruva mu bihugu bituranye n'u Rwanda
Urumogi ngo ni ikiyobyabwenge gikoreshwa cyane n’urubyiruko ariko kandi ngo kitagihingwa mu Rwanda kubera imbarara z’abashinzwe umutekano, ngo rwinshi ruva mu bihugu bituranye n’u Rwanda
Umuvugizi wa Police avuga ko uru ari urugamba buri munyarwanda akwiye kugiramo uruhare
Umuvugizi wa Police avuga ko uru ari urugamba buri munyarwanda akwiye kugiramo uruhare

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Njye nta weed nywa ntaniyo nzanywa arikl nimureke abo bantu bikorere gucuruza weed ni byo bibatunze.mutubwira kwihangira imirimo none nibyo bakoze.nimubareke
    Abana barunywa nibatozwe umuco n’ababyeyi babo ,babahane.kuko urumogi rwo ntiruzacika burundu

  • Ubwo icyo gitekerezo cyawe urumva cyubaka igihugu? Ngo nibareke bicururize?ari umwana wawe urunywa wamubwira uti courage?wowe kuki utarunywa?ubwo si uko uzi ububi bwarwo? Kuki wifuriza abandi kurohama?waba umugambanyi mwiza

Comments are closed.

en_USEnglish