Digiqole ad

Kigali: Mu rubanza rw’Iterabwoba bikanze akayabo rushobora gutwara

 Kigali: Mu rubanza rw’Iterabwoba bikanze akayabo rushobora gutwara

Ababuranyi mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu

*Abaregwa bavuga ko bakeneye dosiye zanditse atari ukuyisomera kuri mudasobwa za gereza
*Umwe  mu babunganira yavuze ko hashobora gukenerwa Lames 1 000 z’impapuro
*Abasilamu ngo bakwiye gufasha aba baregwa kubona izi dosiye ku mpapuro

Mu rubaza ruregwamo abantu 45 bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba birimo gukorana n’imitwe y’Iterabwoba nk’uwiyita Leta ya Kisilamu (Islamic State), kuri uyu wa 15 Werurwe abunganira abaregwa bagaragaje ko kugira ngo urubanza rugende neza ariko uko abakiliya babo bahabwa dosiye zanditse (hard copy), bituma hazamuka impaka zishingiye ku ngengo y’imari ibi byatwara ko yaba iri hejuru cyane.

Ababuranyi mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu
Ababuranyi mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu

Aba banyamategeko bunganira aba bantu baregwa ibyaha birimo kuyoboka inyigisho z’ubuhezanguni bavuze ko imbogamizi abakiliya babo bahuriyeho ari uburyo bwo kwiga urubanza kuko badafite inyandiko zikubiyemo ibyo baregwa.

Muri gereza ya Mpanga benshi bacumbikiwemo, aba bantu bahabwa isaha imwe ku munsi yo kwicara kuri mudasobwa bagasomeraho ibyo baregwa n’ibindi bigize dosiye za buri umwe uko ari 45.

Umwe mu bunganira abaregwa yavuze ko ubu atari uburyo bwiza bwakorohereza uregwa gutegura urubanza, asaba ko hashakwa impapuro kugira ngo basohorerwe inyandiko zikubiyemo ikirego cy’ubushinjacyaha.

Uyu munyamategeko yagize ati “ Ibyo kwicara kuri mudasobwa isaha imwe ntibihagije kuko ntabwo ari gasuku ngo barahita babifata mu mutwe.

Uregwa agomba guhorana dosiye ku buryo na saa munani z’ijoro ashobora gukanguka akayirebaho akandika ibyo atumvise.”

Ngo ibi byatwara ingengo y’imari iri hejuru kuko bishobora gutwara nka lames 1 000 z’impapuro kugira ngo buri wese uregwa abone dosiye y’Ubushinjacyaha yuzuye.

Me Antoinette Mukamusoni nawe ufite abo yunganira muri uru rubanza yemezaga ko ibi byasaba ingengo y’imari iri hejuru, ngo abo mu idini ya Islam bakwiye kwishakamo ubu bushobozi bukenewe kugira ngo bagenzi babo baregwa babone dosiye.

Ati “ Turabizi abayisilamu barakundana ku Isi hose, bajye ku misigiti bishakemo izi mpapuro baze bafashe abana babo.”

Ubushinjacyaha busubiza inyuma igitekerezo cyo kuba Leta yakwishakamo impapuro zo gusohoraho (print out) dosiye z’ibirego, bwavuze ko ibi byatwara Leta amafaranga atari macye bugasaba ko hakomeza gukoreshwa uburyo bwari busanzwe muri iyi gereza ya Mpanga.

Iyi ngingo yagiweho impaka ndende, aho benshi mu bunganira abaregwa bavugaga ko Urukiko rufite inshingano yo kumenyesha uregwa ibyo akekwaho bityo ko rukwiye gutegeka ko hashakwa uburyo buri wese uregwa ahabwa dosiye.

Ngo barashaka ko buri umwe bamuha 'hard copy' ya dosiye ye
Ngo barashaka ko buri umwe bamuha ‘hard copy’ ya dosiye ye

 

Bamwe mu bavoka bavuze ko bagabanyirizwa abo bunganira…

Mu iburanisha riheruka, bamwe mu baregwa bagaragaje ko badafite ababunganira ndetse ko badafite n’ubushobozi bwo kubiyishyurira bagasaba ko Urukiko rwababashakira (biremewe mu mategeko).

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rwagaragaje ko aba bantu 16 bose babonewe abavoka bane bazabunganira bose, barimo ufite abantu batanu azunganira.

Me Uwanyirigira Delphine wahawe abantu batanu azunganira, yavuze ko yahabwa undi munyamategeko wamufasha kuko aba bantu ari benshi akaba atabasha kwiga dosiye zabo zose.

Uyu munyamategeko wahawe izi nshingano n’urugaga rw’Abavoka abwirwa ko azunganira umuntu umwe akaza gutungurwa no kuba ari batanu, yagize ati “ Kubunganira bose byangora, no gufata amazina yabo bose  byananiye.”

Bagenzi be batatu na bo bagaragaje ko abantu bahawe kunganira ari benshi bavuze baramutse bahawe uzabafasha aka kazi byabafasha ariko ko batabonetse na bwo bakubahiriza inshingano bahawe.

Umucamaza wahise atanga umurongo ko iyi mbogamizi bazayiganiraho n’urugaga rw’abavoka, yahise ananzura ku kibazo cya Dosiye igomba gushyikirizwa abaregwa.

Yavuze ko hakomeza gukoreshwa uburyo busanzwe bukoreshwa, gusa avuga ko Urukiko rugiye kwongera kohereza dosiye kuri Gereza na yo ikongera umwanya yageneraga abaregwa kugira ngo bayisome.

Uyu munyamategeko wanasabye abunganira abaregwa bose gutunga dosiye no kugira uruhare mu kuyiganaho n’abakiliya babo, yahise yimurira iburanisha ku italiki ya 04 Mata.

Abo mu miryango yabo baba baje gukurikirana uru rubanza
Abo mu miryango yabo baba baje gukurikirana uru rubanza

Photos © M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • leta ifite ubushobozi ntago yananirwa kugura impapuro (lame )igihumbi rwose ntibishoboka cg bemerererimiryango yabo yabitanga ariko urwo rubanza rube abarengana barenganurwe nabo ibyaha bizafata bahanwe.

  • Aba iyo bayoboka bakemera gutanga icyacumi, ubibintu biba bimezeneza.Ndibuka ukuntu birukanya Mufti Gahutu wariwanze ko leta imukoreramo uwakoreshe ubu nawe sinzi ahwari.

    • @ Rugeyo

      Icyo cya cumi cyawe kigura umutekano w’Abanyarwanda kiba he? Ariko aho bavugiye ko umutekano utagira ikiguzi uba he ku buryo ukiri mu miteto nk’iyo wanditse hano? Gahutu uwo uvuga ni iki ku buryo Leta yashaka kumukoreramo? Ubundi se yaba imukoreramo iki ko ari Umunyarwanda nk’abandi mbere yo kuba Mufti? Mujye muva mu miteto n’amatiku bidafite amaguru n’umutwe….

  • Ubushinjacyaha n’urukiko nibireke gukabya ntabwo amapaki 1000 y’impapuro ari menshi ku buryo Leta itashaka ubwo bushobozi kugira ngo urubanza rugende neza abashaka ubutabera babubone itagombye kujya kwitwerereza mu misigiti!

  • @Kalisa,

    Uyu Kalisa ndabona ariwe ufite amatiku ahubwo, ibyanyu cga uwagutumye bizamenyekana…uwo mugabo Gahutu uburyo yarenganye azira ishyari ryabo bakoranaga birazwi cyane !! Bibuke ko Allah ariwe utanga ubuyobozi kuko nubu abo babwirutse inyuma ariko barabubura….

    • @ Sindayigaya

      Nangwe nawe byibura uremeza ko Gahutu uwo yazize ishyari rya bagenzi be b’aba Shehi. Uretse ko ntabyemeza ariko birashoboka kuko iriya myanya iba irwanirwa kubera ibyo bakuramo birimo n’ibyubahiro. Ibi bitandukanye n’uko yaba yarazize kwanga gukorerwamo ari nabyo nise amatiku kuko mu Rwanda umuntu n’iyo yakora amakosa angana ate iyo ababifiye uburenganzira bamuubajije avuga ko azira ibintu runaka, rimwe na rimwe akitakana abantu runaka. Naho ubundi sinkeneye abantuma kugira ngo namagane umuntu nka Rugeyo uzana ibya Gahutu mu rubanza rukomeye nka ruriya!

      • @ Sindagaya and not Sindayigaya

      • Ubwo c uvuziki? nibaza ibintu bihuma amaso abantu nkamw bikanyobera! ibintu byibitekinkikano nkibi koko abantu barengana ngo imanza zikomeye! gusa nibitari ibi tuzabibona amaraso yamennetse murwanda kuva kungoma zubwami nanubu ni umuvumu kubanyarwanda nuwabayobora wese!

        • @ Julius

          Ahubwo se ari wowe uvuze iki niba wumva ibintu biri mu nkiko ku mapaji arenga igihumbi ku muntu umwe ari ugutekinika? Ubwo se ushingira kuki wemeza ko abantu barengana mu gihe n’urubanza rutaratangira mu mizi?
          Naho ibyo umuvumo uvuga ntawo u Rwanda nk’igihugu rufite kuko niba unahari ufite abanyweye amaraso y’inzirakarengane niba uri muri abo birakureba!

          • Maze gusoma ibintu uyu Kalisa yanditse byose kuri runo rubunga nsanga nta kindi namubwira usibye kimwe gusa: Harana, shikama, nakubwira iki bucya bwitwa ejo kandi utaranigwa agaramye agirango ijoro riri hafi.Abo uvuga banyoye amaraso yinzirakarengane bamwe babivugaga nkawe ubu bari kwiruka imisozi, nizereko numenya ikibirukansa uzacisha make ukabana n’abandi ukareka gukurikira nk’umufana wa Arsenal utuye mu giturage aho mu Rwanda utari wanayibona mu mashusho ikina.

          • Ubwo uravuga ubusa mubiki wacecetse koko?

  • Abakubitiwe ku marimbi…nubu baracyaduteza fitina…

Comments are closed.

en_USEnglish