Ku isaaha ya saa Sita y’i Roma, ikaba saa 13h00 zo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanadatu Papa Francis yashyizeho intumwa nshya yo kumuhararira mu Rwanda ari we Musenyeri Andrzej Józwowicz. Mu ibaruwa yashyizwe hanze n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda igashyirwaho umukono na Perezida wayo, Musenyeri Philippe Rukanga akaba n’Umwepiscope wa Diyoseze ya Butare, yamenyeshesheje […]Irambuye
Abatuye mu murenge wa wa Butaro Mu karere ka Burera baravuga ko amadini atuma bamwe bataboneza urubyaro bigatuma babyara abo batabashije kurera akaba ari byo bikomeje kuzamura umubare w’abana barware indwara ya Bwaki kuko baba batabonye indyo yuzuye. Hari n’abavuga ko n’ubwiyongere bw’ubuharike buri gutuma umubare w’abana barwaye iyi ndwara wiyongera kuko baba batitaweho. Uyu […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Peteroli muri Kenya “Kenya Pipeline Company Limited (KPC)” cyatangaje ko cyagabanyije 30% ku biciro by’ubwikorezi bwa Peteroli n’ibiyikomokaho byerekeza mu Rwanda, u Burundi, Uganda, DR Congo, na Sudani y’Epfo mu rwego rwo guhanganira iri soko na Tanzania. Mu mafaranga, ubwikorezi bwa Peteroli yerekeza muri biriya bihugu iturutse ku cyambu cya Mombasa buzava […]Irambuye
UPDATES: Nyuma yo kugera i Beijing mu Bushinwa, Perezida Kagame yerekeje ahitwa Great Hall of the People aho yakiriwe na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping na Peng Liyuan umugore we. Biteganyijwe ko aba bayobozi bagirana ibiganiro ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’akarere. The Great Hall of the People ni inyubako ya Leta i Beijing ikorerwaho imihango n’ibirori bikuru bya […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Werurwe, Urukiko Rukuru rutesheje agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwari bwajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Evode Imena, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa ari hanze, rutegeka ko bagenzi be babiri baregwa hamwe na bo bari bajuriye bakomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo. Umucamanza w’Urukiko rukuru agendeye ku myanzuro yafashwe n’urukiko rwisumbuye […]Irambuye
Iburasirazuba – Abakoranaga n’uyu mukozi babwiye Umuseke ko uyu mugabo witwa Mondher Kharrat ukomoka muri Tunisia yitabye Imana agwiriwe n’icyuma cy’ipoto y’amashanyarazi ubwo bariho bayasana i Rwamagana mu murenge wa Munyaga. Ipoto ngo yamwituye ku mutwe ubwo we na bagenzi be bari bayifashe ikabarusha imbaraga ikagwa. Ibi ngo byabaye nk’impanuka, uyu mugabo ahita ahasiga ubuzima. […]Irambuye
*Hafi y’aha mu ngo hahise haboneka indi mibiri ibiri yose iba irindwi Kuri uyu wa gatatu 15 Werurwe ku murenge wa Kimihurura Akagari ka Kimihurura mu mudugudu w’Umutekano habonetse imibiri y’abantu batanu, bivugwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ku Nyubako iri kubakwa iherereye ku Kimihurura babonye iyi mibiri bari mu mirimo […]Irambuye
Minisiteri y’Uburezi ngo ishingiye kubyo yabonye mu igenzura yakoze mu mwaka w’amashuri 2016/2017 ku bipimo ngenderwaho byashyizweho na Guverinoma mu mashuri makuru hagamijwe gutanga ireme ry’uburezi yahagaritse amwe mu mashami ya Kaminuza ya Gitwe. Aya niyo ahanini yari agize iyi kaminuza iherereye mu karere ka Ruhango. Ministeri y’uburezi yamenyesheje ko yasanze hari ibipimo iyi kaminuza […]Irambuye
*Itegeko ry’ibidukikije mu muryango wa EAC ryagiweho impaka ariko raporo ntiyatorwa, *Imyumvire y’abadepite ba EALA kuri iri tegeko irahabanye, *Bamwe ngo u Rwanda mu isuku rwasize ibindi bihugu. Undi we ngo u Rwanda rwabigezeho kubera ubuyobozi bwumvirwa na buri wese. Kuri uyu wa gatatu Abadepite bagize Inteko ya EALA cyane ab’u Rwanda na Uganda bari […]Irambuye
*Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Miliyoni 500 ntabwo rukora *Isoko ryo mu Murenge wa Kavumu rya Miliyoni 250 naryo ntirirema *Agakiriro gakorerwamo n’abantu bake katwaye Miliyoni 280 Iyi mishinga niyo abaturage bavuga ko yubatswe Akarere katabanje kubagisha inama kugira ngo bihitiremo aho yagombaga kubakwa habanogeye kuko ngo aho iherereye ari kure ugereranije n’aho batuye. […]Irambuye