Abarwaye indwara zitazakira bagiye kujya babitaho babasanze mu ngo
*Bazajya bakora ku rwego rw’utugari
*Ngo bizafasha abari barwariye kwa muganga batazakira kugabanya ayo bahatangaga
*Ku ikubitiro haratangira Abafasha b’abaganga 211 mu gihugu hose
Rwamagana – Mu gutangiza icyumweru cy’ubuzima kuri uyu wa mbere Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubukangurambaga bugamije guhangana n’indwara zitandura kandi zitazakira bashyiraho urwego rw’Abafasha b’abaganga bazajya basanga abarwayi mu ngo bakabitaho.
Cancer, diabete, umutima n’umuvuduko w’amaraso ni zimwe mu ndwara zitandura ubu zugarije ubuzima bwa benshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’isi muri rusange.
Eugenie Kapire wo mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro i Rwamagana yisanze arwaye Cancer nyuma y’igihe kinini atabizi yaratinze kujya kwivuza. Yahereye ku kigo nderabuzima arinda agera ku bitaro bya Butaro i Burera aho basanze Cancer yarayitindanye cyane hasigaye kumuha imiti igabanya uburibwe gusa.
Agira inama abakibwira ko ari bazima kwisuzumisha indwara nk’izi zitandura, ndetse akishimira ko uru rwego rushya rw’abafasha b’abaganga ruje kumufasha gukomeza kubaho kuko bazajya bamusanga mu rugo bakamugezaho imiti asanzwe afata adatakaje amafaranga y’ingendo ajya kuyizana.
Kampire ati “Iyo urwaye mu rugo ukabura n’ugusuhuza ngo akubaze uko umeze urushaho kuremba ukumva n’ejo ntuzaramuka. Leta irebye kure kuzana aba bafasha b’abaganga bazajya basanga mu ngo abaharwariye izi ndwara zitandura.”
Dr Patrick Ndimubanzi Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE abarwayi barwaye indwara zidakira basezerewe mu bitaro byagaragaye ko mu ngo aho boherezwa baba bakeneye kwitabwaho.
Ati “abafasha b’abaganga inshingano zabo bazajya bakurikirana abarwayi mu ngo aho bari , babiteho, babahe imiti izajya ibafasha kugabanya ububabare, babakurikirane mu buryo bukwiye nubwo hagera bakava mu mubiri batawuvamo babaye.”
Aba bakozi ba MINISANTE ngo bazajya banatanga amakuru ajyanye n’impfu zo mu ngo n’icyaziteye kugira ngo bishyirwe mu ibarurishamibare ry’ubuzima mu Rwanda.
Aba bafasha b’abaganga ngo bazagabanya kandi ikiguzi umurwayi utazakira wasangaga atanga ku gitanda cyo kwa muganga, ahubwo bakajya bamusanga mu rugo bakamufasha mu burwayi bwe.
Aba bakozi ni abarangije nibura amashuri yisumbuye mu mashami anyuranye y’ibyerekeye ubuzima.
Ubushakashatsi ku rwego rw’igihugu bwo mu 2013 buvuga ko Diabete mu Rwanda iri ku kigero cya 3%, indwara y’umuvuduko ukabije/muto cyane w’amaraso kuri 15 %.
Aba bakozi bazajya bakorera ku rwego rw’utugari batuyemo, bikaba biri butangirire ku tugari 100 tw’ahanyuranye mu Rwanda aho ku ikubitiro hari aba bafasha b’abaganga 211 mu gihugu hose.
Mu cyumweru cyahariwe ubuzima harimo ibikorwa binyuranye by’ubukangurambaga bwo kubungabunga ubuzima kuva ku bana bari mu nda za ba nyina kugera ku bantu bakuru.
Insanganyamatsiko iragira iti “Kwirinda biruta kwivuza.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nibyo koko izi ni indwara zikomeye abantu benshi bavuga ko zidakira ariko harimo izikira nka diabette type 2, umuvuduko w’amaraso n’umutima n’impyiko zigakira neza hari n’igabanya ububabare bwa cancer nikomeze gukura igahagarara aho igeze twagufasha ubaye ushaka gukira kuri 0781529672 cg watsapp kuri 0726341424 twagufasha
iki gikorwa MINISANTE itangije nicyiza cyane abantu benshi bamenyaga ko barwaye amikoro akabakumira kwivuza nkuko bigomba bagahora ari indembe.
Comments are closed.