Kompanyi mpuzamahanga ya Turkish Airlines yo muri Turkiya, igiye gutangira gukora ingendo n’indege ziza zikanava i Kigali, zinyuze Entebbe (Uganda) kuva tariki 16 Gicurasi uyu mwaka. Boeing 737-800 ya Turkish Airlines niyo izagera i Kigali bwa mbere kuri iriya tariki. Iyi ndege ikazatangirira ku ngendo eshatu mu cyumweru, ndetse n’ingendo enye guhera tariki 31 Gicurasi […]Irambuye
Kuwa gatandatu tariki 24 Werurwe, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ku mafaranga yabo bwite bakusanyije, baguriye inka 10 n’impfizi imwe, abaturage barokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboboye bazibashyikiriza ubwo babasuraga kuri uriya munsi. Aba baturage bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe bashimiye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, muri uru ruzinduko rwari rugamije ku bakomeza mu gihe […]Irambuye
Monique MUKARURIZA, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), yatangaje ko muri uyu muryango hakiboneka inzitizi zo gushyira mu bikorwa amwe mu masezerano yumvikanyweho n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba. Ibi yabigaragaje kuri uyu wa kabiri ubwo yamurikiraga inteko nshingamategeko imitwe yombi ,intambwe umuryango umaze kugeraho na gahunda yo gushyiraho Leta imwe n’ifaranga rimwe. […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Werurwe, ku Kimihurura ku rukiko rw’Ikirenga, mu rubanza rwa Victoire Ingabire higwaga ku kirego yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga ku itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genocide. Ingabire Victoire Umuhoza,44, yatanze ikirego ku rukiko rw’Ikirenga ko ingingo ya kabiri, ya gatatu n’iya kane z’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genocide yavanwa mu rubanza rwe ruri […]Irambuye
Muri iki cyumweru minisiteri y’ubutabera yahariye ubufasha mu by’amategeko,iratangaza ko imanza zigera kuri 215 z’abana bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo no gufata kungufu, arizo zigiye gukurikiranwa mu nkiko. Uretse izi manza zizakurikiranwa by’umwihariko, muri iki cyumweru hazanibandwa ku gukemura akarengane n’ihohoterwa bikorerwa abagore n’abana kimwe n’abandi badafite ubushobozi mu bwunganizi mu by’amategeko. Tarcisse Karugarama, minisitiri w’Ubutabera […]Irambuye
Inama rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abajyanama b’Ihungabana (ARCT-Ruhuka) yabereye kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe, ikaba yarigamije kwiga no kwemeza imyanzuro y’inama rusange yabaye ku ma tariki ya 4-5 Gicurasi 2010 yarangiye abanyamuryango biyemeje guhindura izina ikazitwa Rwanda Organization for Professional Counseling (Umuryango Nyarwanda w’Ubujyanama bw’Umwuga ROPC-Ruhuka). Uretse kugorora no kwemeza amaraporo atandukanye nk’imari, […]Irambuye
Kuri gicamunsi cyo kuri iki cyumweru kuwa 25 Werurwe Minisitiri w’intebe bwana Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasuye ishuri ryitwa Musanze Opportunity Center (MOC) riri mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru ndetse anaryemerara inkunga. Minisitiri w’intere hamwe n’abandi bayobozi barimo umuyobozi w’intara y’amajyaruguru bwana Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w’akarere ka Musanze MPEMBYEMUNGU Winifrida basuye iki kigo, […]Irambuye
Mu mujyi wa Musanze ahagana saa moya zo kuri uyu wa gatanu tariki 23 Werurwe, haturikiye igisasu gihitana umuntu umwe, kugeza ubu bikekwa ko yaba ari nawe wari ugifite. Iki gisasu cyaturikiye hafi y’ahategerwa imodoka za Belvedere Lines, cyakomerekeje abandi bantu batanu ku buryo budakomeye nkuko inzego za Police zabyemeje, ubu bakaba bari kuvurirwa mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Werurwe mu ngoro y’inteko ishingamategeko hatangijwe kumugaragaro RADIO INTEKO ivugira ku ri 101.5 FM Ni nyuma y’uko iyi Radio yari imaze iminsi yumvikana mu gihugu no kuri internet, ariko itaramurikirwa abanyarwanda ku mugaragaro. Mu kumurika iyi Radio hari Perezida w’umutwe wa Senat y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène, umunyamabanga […]Irambuye
Kamana Jean Marie, umunyarwanda w’umunyeshuri mu kiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Annamalai University mu majyepfo y’Ubuhinde muri Leta ya Tamil Nadu, yatanze ikiganiro ku gihugu cye mu kurwanya ubukene. Aha hari kubera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yateguwe n’abalimu ba Kaminuza ya Annamalai ,ihuje abarimu n’abanyeshuli biga muri za Kaminuza zitandukanye ku Isi. […]Irambuye