Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo kwimura inganda n’ibindi bikorwa biherereye mu gishanga cya Gikondo ahitwa ‘Park Industriel’, hatanzwe isoko ryo kubaka amazu inganda n’ibindi bikorwa bizimukiramo. Nyuma y’uko company izakora iyo mirimo imenyekanye, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Werurwe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyize ibuye ry’ifatizo aho izo nyubako zizubakwa kugirango imirimo […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 30 Werurwe 2012, Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINIRENA) Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu mu gikorwa cy’umuganda wo gusubiranya ikiyaga cya Karago. Icyo gikorwa kikaba cyaranzwe no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso busaga ha 55 ku misozi ikikije umugezi wa Nyamukongoro umwe mu migezi yisuka mu kiyaga cya […]Irambuye
Sosiyete ya Airtel icuruza ibya telefoni zigendanwa yatangije kumugaragaro ibikorwa byayo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe, Airtel itegerejweho gufasha u Rwanda kugera kuri gahunda rwiyemeje ko mu 2016 ruzaba rwageze kuri miliyoni umunani z’abakoresha telefoni zigendanwa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wari mu mihango yo gutangiza Airtel. Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko […]Irambuye
Ibisasu bibiri byaturikiye mu mujyi wa Kigali, kimwe mu mujyi hafi y’ahubatse isoko rishya, ikindi mu kagali ka Nyarutarama hafi mu murenge wa Remera, byombi bikaba byaturitse saa moya z’ijoro zibura iminota micye kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe. Umuvugizi w’igipolisi yatangarije Television y’u Rwanda ko abantu batandatu aribo bakomerekejwe n’ibi bisasu byombi, bahise […]Irambuye
Komisiyo yihariye y’Abadepite yari yashyizweho mu rwego rwo gusesengura no kugaragaza ibibazo bishingiye ku rugomero rwa Rukarara hamwe n’umushinga w’amazi wa Mutobo,yasoje imirimo yayo kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe, isaba inzego zifite mu nshingano urugomero rwa Rukarara ruhereye mu karere ka Nyamagabe, gukemura ibibazo bikirugaragaraho. Umushinga w’urugomero rwa Rukarara wagombaga kubaka urugomero rutanga […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 30, abanyeshuri 2 139 nibo barangije muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK mu mashami atandukanye. 59.6% by’abarangije ni igitsina gore. Uyu muhango wo kurangiza Kaminuza kuri aba banyeshuri wabereye kuri stade y’iri shuri iherereye ku kicacro cy’iri shuri rikuru ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’Uburezi […]Irambuye
Amakuru agera k’UM– USEKE.COM aremeza ko Niyotwagira François wari Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yeguye ku mirimo ye ndetse Inama jyanama y’Akarere ka Ngoma ikaba yameze kwemeza ubwegure bwe kuri uyu wa gatanu tariki 30. Nta mpamvu iratangazwa y’ubwegure bw’uyu muyobozi, uretse impamvu ze bwite. Ni nyuma y’uko uyu muyobozi yari yanditse asaba kwegura kuwa kabiri […]Irambuye
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambassade y’u Rwanda mu Ubufaransa kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe, yatangaje ko yishimiye umwanzuro w’urukiko rw’i Rouen mu Ubufaransa wo kuba MUHAYIMANA Claude ukekwaho uruhare rukomeye muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda yakohererezwa ubutabera bwo mu Rwanda. Icyumba cy’amabwiriza cy’urukiko rwa Rouen mu majyaruguru y’Ubufaransa cyemeje ko ibisabwa […]Irambuye
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa RCN Justice et Democratie kuri uyu wa kane watangaje ko nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu guha umugore ijambo n’uburenganzira bwe, ariko mu miryango nyarwanda hakigaragara ubusumbane no guheza umwana w’umukobwa ku mutungo w’ababyeyi be no mw’itangwa ry’umunani. Mu bushakashatsi uyu muryango wamurikiye muri Lemigo Hotel, bwemeza ko mu […]Irambuye
Mu rwego rwo kubungabunga ubutekano w’abanyeshuri b’abakobwa biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga(KIST) Dr Jean d’Arc Mujawamariya umuyobozi w’iri shuri kuri uyu wa gatatu yagaragarije abanyamakuru umushinga w’inyubako izafasha abakobwa mu nyigire yabo. Iyi nyubako izacumbikira abakobwa 576, ikazabafasha mu kwirinda zimwe mu nzitizi bahura nazo zitewe no kwiga bacumbitse hanze y’ikigo. Dr Jean d’Arc […]Irambuye