Digiqole ad

Ishyirahamwe Nyarwanda ARCT-Ruhuka rizahindura izina ryitwe ROPC-Ruhuka

Inama rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abajyanama b’Ihungabana (ARCT-Ruhuka) yabereye kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe, ikaba yarigamije kwiga no kwemeza imyanzuro y’inama rusange yabaye ku ma tariki ya 4-5 Gicurasi 2010 yarangiye abanyamuryango biyemeje guhindura izina ikazitwa Rwanda Organization for Professional Counseling (Umuryango Nyarwanda w’Ubujyanama bw’Umwuga ROPC-Ruhuka).

Dr.Iyamuremye J.Damascene na Lazaro (ibumoso) bo muri Minisante, Mme.Gahire Rose uyobora ARCT-Ruhuka (hagati), Mukandori Dancile
Dr.Iyamuremye J.Damascene na Lazaro (ibumoso) bo muri Minisante, Mme.Gahire Rose uyobora ARCT-Ruhuka (hagati), Mukandori Dancile

Uretse kugorora no kwemeza amaraporo atandukanye nk’imari, iy’ubugenzuzi na raporo y’ibikorwa ndetse no kwerekwa ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2012, abanyamuryango bagiye impaka zimbitse ku bijyanye n’inshingano z’abanyamuryango cyane kubijyanye no gutanga umusanzu ndetse n’ibijyanye n’ikirango n’izina rishya rizasimbura ARCT-Ruhuka.

Ku kibazo cy’uko abanyamuryango batanga amafaranga atuma ishyirahamwe rikomeza gukora ibikorwa, bose basanze umusanzu w’umunyamuryango ungana n’amafaranga 1000 ku kwezi udatanzwe, ishyirahamwe ryahita risenyuka kuko ngo abafatanyabikorwa batandukanye bakorana na ARCT Ruhuka batakishingira ibikorwa by’abanyamuryango. Iki kikaba cyatumye abanyamuryango bose biyemeza kurangiza kwishyura ibirarane ku babifitiye ishyirahamwe mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2012, ni ukuvuga mu kwezi kwa gatandatu.

Guhindura izina na byo byateje impaka ndende ku bijyanye n’ijambo ‘Ruhuka’ rigomba kwiyongera kuri ROPC, na byo byaje gufatirwa umwanzuro. Izina rizitwa ARCT-Ruhuka rikazaba ari ROPC-Ruhuka, impamvu n’intego nyamukuru yo guhindura amazina n’ikirango (Logo) ikaba ari uko ngo izo ntego zari zatumye ARCT-Ruhuka ijyaho nyuma gato ya Jenoside yo mu 1994 zigomba kwaguka dore ko ngo yitaga cyane ku bagaragaje ihungabana ariko bacitse ku icumu nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa ARCT-Ruhuka Mme Rose Gahire.

Ubwo yavuganaga n’UM– USEKE.COM Mme Gahire Rose uyobora ARCT-Ruhuka yagize ati: “Twatangiye turi ishyirahamwe ry’abagore 11, dutewe inkunga n’umushinga TROCARE mu rwego rwo kwita kubagize ihungabana n’ihahamukaka. Ubu tugomba kwagura ibikorwa tukajya no mu bakoze Jenoside nabo bafite ibibazo by’ihungabana”.

Mme Rose akabayongeyeho ati: “Twagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda mu nyigisho zitandukanye. Ubu u Rwanda rwarahindutse turashaka ko Abanyarwanda babana mu mahoro bakongera bagashyingirana”.

Ibi bijyanye no kwagura ibikorwa kandi ARCT-Ruhuka ubusanzwe yatangaga ubufasha bushingiye ku nyigisho (Traitement Moral) ngo Irishyirahamwe ryatangiye n’ubufasha burimo amafaranga nk’aho umushinga wabo Fostering Social and Economic Reintegration and Reconciliation Project in Rwanda watanze amafaranga 5 000 000 agamije gufasha abana bacitse ku icumu ndetse ngo bakaba baranatanze amafaranga asaga 21 456 000 yari agamije gutera inkunga imishinga iciriritse.

Iri shyirahamwe rya ARCT-Ruhuka rikaba mu rwego rwo kwishakamo ubushobozi rigiye kugurisha kimwe mu gice cy’ubutaka bugize ikibanza rikoreramo ndetse rikazubaka bimwe mu bikorwaremezo nk’Ishuri Rikuru rizijyisha ibijyanye n’Ubujyanama rikazitwa HIC ()

Ubwo yagarukaga ku mu maro ARCT-Ruhuka yagize mu Rwanda, intumwa y’Impuzamiryango Profemme Twese Hamwe,  Mukandoro Dancille wari mubashyitsi bakuru yatangaje ko bagize uruhare mu guharanira uburenganzira bw’umuntu, kurwanya ihohoterwa ndetse no guharanira uburinganire.

Intumwa ya Profemme Mme.Mukandori Dancille yagize ati “Roho nziza igomba kuba mu mubiri mwiza. Nta muntu udahungabana, kandi urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe rurakomeye kuko uje akugana agutura ibibazo bye ndetse akarira, kuko udafite uwo aririra aramira”.

Ibi byavuzwe na Mme.Mukandori bikaba bisa n’ibyatangajwe n’umugororwa wavuze ko ngo kubera inyigisho za ARCT-Ruhuka yabashije kumenya ko ihungabana ribaho.

Uyu mugororwa yagize ati:“Narinzi ko guhungabana kw’abacitse ku icumu riterwa n’uko baba bashyigikiwe n’ubutegetsi. Ariko ubu mbashije kumenya ko bibaho nzajya mbumva”.  

Hatangimana ANGE-ERIC
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Beautiful * Beautiful * Beautiful

    Mu by’ukuri ntabwo Leta, ubwayo yonyine, izahangana n’ibibazo byose ngo ibishobore. Ni cyo gituma bene aya mashyirahamwe ari ingirakamaro cyane.

    Iyi nkuru rero inteye ubwuzu burenze. Usibye ko ARCT-ROPC-Ruhuka nari nsanzwe nyizi kandi nkamenya ibikorwa byiza byayo, ni ngombwa ko irushaho kumenyakana no kwimenyekanisha, imbere n’inyuma y’Igihugu……

    Umunezero kimwe n’ubwuzu binteye, bitumye nkimbagira, maze ncinya akadiho, akalirimbo ku munywa ari kose…..

    ++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++

    AMAHORO * AMAHIRWE * UMUBANO * URUKUNDO * UBUZIRAHEREZO

    Nyirarukundo-Nyinawumuntu, mbe mama wambyaye ngushimire nteeeeeee…

    Mbe Nyinawumuntu, uwo muntu koko yakwitura iki/Waba ukiriho, waba waratashye, horana AMAHORO Nyanawumuntu…

    Wowe wampaye guseka, wowe wampaye gusetsa/Wowe wampaye guteta, wowe wampaye gutamba…

    Gutambira inanga y’abakurambere, imwe ya Sogokuru na Sogukuruza/Iyo nanga y’UMUBANO mu bantu, ni nkuru cyane, mama weeee…

    Wowe wampetse mu museso, wowe wanjyanye kw’ivuliro/Ugahihibikana umunsi n’ijoro, ukambaza Mariya n’umuhungu weeee….

    Mama wambyaye ngushimire nte/Mbe Nyinawumuntu, uwo muntu koko yakwitura iki, mama weeee/Waba ukiriho, waba waratashye, horana AMAHORO Nyirarukundo weeee…

    Wowe wampaye gusaba, wowe wampaye gusenga/Gusenga buri munsi, gusenga nshishikaye/Gusabira abakunzi n’abanzi bose/Gusabira Abayobozi n’Abayoborwa bose/Gusabira Abanyarwanda n’u Rwanda rwabo…..

    AMAHORO * AMAHIRWE * UMUBANO * URUKUNDO * UBUZIRAHEREZO.

    Nyirarukundo, mama wambyaye, ngushimire nte/Mbe Nyinawumuntu koko uwo muntu yakwitura ikiiii…

    Waba ukiriho waba waratashye/Horana AMAHORO Nyinawumuntu……

    Murakoze mugire amahoro, umubano n’urukundo. Ubuziraherezoooooooo….

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish