Digiqole ad

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagabiye inka abarokotse i Kaduha

Kuwa gatandatu tariki 24 Werurwe, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ku mafaranga yabo bwite bakusanyije, baguriye inka 10 n’impfizi imwe, abaturage barokotse Genocide yakorewe abatutsi  mu 1994 batishoboboye  bazibashyikiriza ubwo babasuraga kuri uriya munsi.

Abaturage bakira inka bagenewe n'abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi
Abaturage bakira inka bagenewe n'abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi

Aba baturage bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe bashimiye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, muri uru ruzinduko rwari rugamije ku bakomeza mu gihe igihugu cyitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18.

Inkunga aba baturage bazaniwe ni inka 10 n’imfizi imwe, ibyo kurya birimo imifuka 120 y’umuceri, amavuta y’ubuto utujerikani 120, imifuka y’isukari 60 n’ibikoresho by’isuku nk’amabasin yo kogeramo 120,amasafuriya 120,  amakarito y’isabuni 120 ndetse n’amavuta yo kwisiga amakarito120. Ibi bikoresho byo bikaba byaraguzwe mu ngengo y’imari y’Urwego rw’Umuvunyi.

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi kandi batanze amafaranga ibihumbi magana atandatu  (600,000frw)   byo gufasha abagabiwe kuzajya bagura ubwatsi mu gihe bategereje ko ubwo bahinze bwera.

Umuvunyi Mukuru w’Umusigire Augustin NZINDUKIYIMANA yavuze ko, impamvu bahisemo gusura abarokotse Genocide b’i Kaduha ari uko babonye ko hadakunze kugerwa n’abantu benshi, bityo bituma babatekerezaho.

Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa KADUHA yashimiye cyane abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi kuba bibutse aba barokotse bari mu miryango 120, bakaba baratujwe muri uyu murenge mu 1996 baturutse mu mirenge ine.

Umuturagekazi  yishimira inka yagabiwe
Umuturagekazi yishimira inka yagabiwe

Senateri Tito RUTAREMARA, wahoze ari Umuvunyi mu Mukuru wari wajyanye n’abakozi b’uru rwego, yashimiye abaturage ba Kaduha kuba baritandukanyije n’amateka mabi, bakaba barabashije kurwanya amacakubiri n’inzara, aboneraho kubasaba ko basigaje urugamba rwo kurwanya ubukene.

Tito RUTAREMARA akaba yashishikarije abaturage kwitabira gahunda z’iterambere no kujyana abana babo ku mashuri kuko ariyo pfundo ry’iterambere.

Abaturage bahawe iriya nkunga y’Inka n’ibikoresho bashimiye cyane abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, babasezeranya kuzafata neza Inka bahawe zikabagirira akamaro.

Uwahoze ari Umuvunyi Mukuru, Sen Tito Rutaremara yari yajyanye n'abakozi bahoze bakorana
Uwahoze ari Umuvunyi Mukuru, Sen Tito Rutaremara yari yajyanye n'abakozi bahoze bakorana
Bamwe mu bakozi  b'Urwego rw'Umuvunyi basuye abaturage b'i Kaduha
Bamwe mu bakozi b'Urwego rw'Umuvunyi basuye abaturage b'i Kaduha

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Imana ibah’umugisha

  • Imana ibah’umugisha urwego rw’umuvunyi

  • Izindi nzego zikwiye kwigana Urwego rw’Umuvunyi. Gukora ineza ntibisaba kuba ufite ibya mirenge ;ni ubushake gusa. Imana izasubize aho mwavanye kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangije iyi gahunda azahorane amata ku ruhimbi n’abe bose.

Comments are closed.

en_USEnglish