Digiqole ad

Imbogamizi ni nyinshi mu gushyiraho Leta imwe n’ifaranga rimwe bya EAC

Monique MUKARURIZA, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), yatangaje ko muri uyu muryango hakiboneka inzitizi zo gushyira mu bikorwa amwe mu masezerano yumvikanyweho n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba.

Mukaruriza Monique
Mukaruriza Monique

Ibi yabigaragaje kuri uyu wa kabiri ubwo yamurikiraga inteko nshingamategeko imitwe yombi ,intambwe umuryango umaze kugeraho na gahunda yo gushyiraho Leta imwe n’ifaranga rimwe.

Guhuza za Gasutamo biri mu bimaze kugerwaho mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, igikorwa cyatangiye gushyirwa mu bikorwa tariki ya 01Nyakanga 2009.

Hakuweho kandi n’izindi nzitizi zabangamiraga ubucuruzi nk’iminzani myinshi mu nzira, amabariyeri ya polisi mu nzira, gushyiraho gahunda yo gukora amasaha 24/24 hamwe no guhuza umupaka mu rwego rwo gusuzumira rimwe ibicuruzwa byambuka bijya mu kindi gihugu(One stop border post).

Abacuruzi bato barangura ibicuruzwa bitarengeje amadorari y’abanyamerika 2000, baroroherejwe mu kubona icyemezo cy’inkomoko ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bigize umuryango. Aho icyemezo bagikura ku mupaka banyujijeho ibicuruzwa byabo.

Nubwo ibi ari intambwe yatewe, Monique MUKARURIZA avuga ko hakigaragara inzitizi mu gushyira mu bikorwa amasezerano yumvikanyweho. Urugero ni nko mu bihugu nka Kenya na Tanzania hakiboneka amabariyeri ya polisi menshi mu nzira kimwe n’iminzani myinshi.

Monique MUKARURIZA yagize ati:″ntabwo ibihugu byose byumva kimwe uburyo amasezerano yakwihutishwa mu kuyashyira mu bikorwa cyangwa se uburyo yagenzwa buhoro. Bitewe n’ubushake bwa buri gihugu, igihugu gishobora gushaka kwihutisha bitewe n’inyungu kibifitemo, cyangwa kutihutisha bitewe n’uko nta nyugu kibifitemo″.

Gahunda yo gusuzumira rimwe ibicuruzwa ku mipaka, Monique MUKARURIZA avuga ko itarashyirwa mu bikorwa neza ku mipaka yose nk’uko byifujwe. Kuri izi nzitizi ngo hiyongeraho kuba abaturage b’ibihugu bigize uyu muryango batarawusobanukirwa bihagije.

Nyuma yo guhuza za Gasutamo no kugira isoko rimwe, hakaba hakomejwe gusuzumwa uko hajyaho ifaranga rimwe na Leta imwe.

Kugeza ubu nibura abashoramari 463 bakomoka mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, bakorera ibikorwa by’ubucuruzi byabo mu Rwanda.

Abagera kuri 653 bamaze guhabwa uburenganzira bwo gutura.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mubanze mukemure ibibazo byo kwambuka biri hagati mu gihugu, aho bamwe bambukira ku marangamuntu yabo abandi bakagorwa no gushaka laissez-passer kdi twese turi Abanyarwanda. Gusa ngo n’uko tudakoze ku mupaka, ibi bintu biratubangamiye.

Comments are closed.

en_USEnglish