Digiqole ad

Kuva tariki 16 Gicurasi Turkish Airlines iratangira kuza i Kigali

Kompanyi mpuzamahanga ya Turkish Airlines yo muri Turkiya, igiye gutangira gukora ingendo n’indege ziza zikanava i Kigali, zinyuze Entebbe (Uganda) kuva tariki 16 Gicurasi uyu mwaka.

Turkish Airlines yitegura kuguruka iza i Kigali/photo internet
Turkish Airlines yitegura kuguruka iza i Kigali/photo internet

Boeing 737-800 ya Turkish Airlines niyo izagera i Kigali bwa mbere kuri iriya tariki. Iyi ndege ikazatangirira ku ngendo eshatu mu cyumweru, ndetse n’ingendo enye guhera tariki 31 Gicurasi nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’iriya Kompanyi.

Ingendo zayo kuva tariki 16 Gicurasi zimeze zitya:

Istanbul   (IST) > Kigali   (KGL) kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa gatandatu

Kigali   (KGL) > Istanbul   (IST)  kuwa kabiri, kuwa kane, ku cyumweru

 

Kuva tariki 31 Gicurasi

Istanbul   (IST) > Kigali   (KGL) kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa kane no kuwa gatandatu

Kigali   (KGL) > Istanbul   (IST) Kuwa kabiri, kuwa kane, kuwa gatanu no ku cyumweru

Turkish Airlines yiyemeje kwerekeza indege yayo mu Rwanda, nyuma y’urugendo President Kagame aherutsemo muri icyo gihugu, rwibanze ku bufatanye mu bukungu.

Turkish Airlines ifite ikicaro i Istanbul, igwa ku bibuga by’indege bigera ku 187 Europe, Asia, Africa, na America, ikagera  igera mu bihugu 146 ku Isi.

Iyi kompanyi yatangiye mu 1933 nk’iya Ministeri y’ingabo, ubu iri mu zikomeye cyane mu Uburayi bw’uburasirazuba, ikoresha abakozi barenga 18 000.

Turkish Airlines muri Africa ijya gusa muri Ghana, Misiri, Ethiopia, Algeria, Libya,Senegal, Maroc, Tanzania,Uganda, Kenya, Somalia, na South Africa.

Turkish Airlines yiyongereye ku zindi kompanyi mpuzamahanga zitwara abantu mu ndege nka South African Airways na Qatar Airways ziri gutangiza ingendo zazo zigana zikanava i Kigali.

Mu myaka 75 imaze ikora, imaze gukora impanuka 3 mu ngendo mpuzamahanga, na 18 mu ngendo z’imbere mu gihugu cyabo cya Turkiya. Muri Werurwe 1974 yakoreye impanuka mu Ubufaransa, ihitana abantu 346, impanuka yatewe n’inzugi z’indege.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Komezimihigo Rwanda dukunda duhagurukiye kukwitangira…

  • Imana ikomeze ifashe uRwanda na Paul Kagame uturangaje imbere,kugirango tuve kwitwa insina ngufi icibwa ho amakoma

  • Amahiro asabe mu barutuye, wishyire wizane muri byose urangwe n’ishyaka uterimbere uramye umubano n’amahanga yose maze ijabo ryawe riguhe ijamba.

  • Amahoro asabe mu barutuye, wishyire wizane muri byose urangwe n’ishyaka uterimbere uramye umubano n’amahanga yose maze ijabo ryawe riguhe ijambo.

  • Kugenda bitera kubona. Ni byiza kugira indege nyinshi ziza mu Rwanda, bizatuma abanyarwanda babasha kugera ku isi hose bahavome ubumenyi n’amafaranga.
    Bye

  • Abanyarwanda mwagombye guhumuka, wowe muturage icyo indege ikuzaniye koko niki?

  • ariko rwose si nari nziko abantu nkuyu wiyise Ruta bakibaho. wowe wahumutse se ahubwo wasanze icyo izo ngendo zindege zangiza kubukungu bw’igihugu ari iki? ko usaba se guhumuka uragirango bigende bite? turahumye se? ndabona ahubwo wowe ubuhumyi ufite uzabukizwa na Rurema.

  • ni byiza aliko dufite ikibazo indege ni nyinshi akabuga ni gato mukwiye kongera imbago zikibuga cyabaye gito kabisa muzaze namwe mwirebere.

Comments are closed.

en_USEnglish