Digiqole ad

Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye ikirego rwashyikirijwe na Ingabire Victoire

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Werurwe, ku Kimihurura ku rukiko rw’Ikirenga, mu rubanza rwa Victoire Ingabire higwaga ku kirego yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga ku itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genocide.

Ingabire Victoire mu Rukiko Rukuru mu mpera za 2011/ Photo umuseke.com
Ingabire Victoire mu Rukiko Rukuru mu mpera za 2011/ Photo umuseke.com

Ingabire Victoire Umuhoza,44, yatanze ikirego ku rukiko rw’Ikirenga ko ingingo ya kabiri, ya gatatu n’iya kane z’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Genocide yavanwa mu rubanza rwe ruri kuburanishwa n’Urukuko rukuru, kuko ngo zitubahirije itegeko nshinga.

Uwunganira Ingabire, Maitre Gatera Gashabana we kuri ziriya ngingo za Victoire, mu magambo yongeyeho ko n’ingingo ya 5, 6, 7, 8, 9 zigaragaza ibihano nazo zakurwaho.

Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga babwiye Gatera Gashabana ko nk’umunyamategeko adakwiye kwirengagiza ko ibyo avuga mu rukiko bigomba kuba byishingikirije ku nyandiko zanditswe n’umukiliya we Ingabire.

Maitre Butera Emmanuel wari uhagarariye Ministeri y’Ubutabera yavuze ko ingingo ya kabiri, ya gatatu n’iya kane zatanzwe na Ingabire Victoire arizo Urukiko rugomba gufataho imyanzuro naho izo Maitre Gashabana yongeraho zo nta gaciro zikwiye guhabwa. Nubwo Ingabire nawe yasabye ko nazo zakwitabwaho.

Uru rukiko rukaba rwanze icyifuzo cya Victoire Ingabire, rwishingikirije itegeko rya 92 rirushyiraho, rivuga ko igihe urukiko rwashyikirijwe ikirego kigomba kuba cyuzuye mu nyandiko za nyirubwite (utanga ikirego) agaragaza amategeko atarubahirijwe ashaka kurenganurwamo.

Tariki 12 Werurwe nibwo Ingabire Victoire Umuhoza  umuyobozi w’umutwe wa Politiki wa FDU-Inkingi , utarigeze wemerwa mu Rwanda, yabwiye Urukiko Rukuru ko zimwe mu ngingo z’itegeko rihana ingengabitekerezo zahinduka rigahuzwa n’Itegeko Nshinga, ari nayo mpamvu yashyikirije ikirego Urukiko rw’Ikirenga ikirego cye cyasuzumwaga uyu munsi nawe ahibereye.

Mu kirego cye, Vicoire Ingabore yemeza ko zimwe mu ngingo zihana ingengabitekerezo ya Genocide zibangamira uburenganzira bw’ubwisanzure mu kuvuga icyo ushaka.

Uru rubanza rukaba rwaburanishwaga n’abacamanza 9, n’abahagarariye Ministeri y’Ubutabera babiri, urukiko rukaba rwasomerwaga na Vice Presidente w’urukiko rw’ikirenga KAYITESI Zayinabo Sylvie. Umwe mu bunganira Ingabire Victoire, Maitre Ian Eduards ntabwo yagaragaye muri uru rubanza kuko ngo yagiye iwabo ariko akaba azagaruka vuba.

Umwanzuro ku kirego cya Victoire Ingabire  mu rukiko rw’Ikirenga uzasomwa tariki 13/Mata/2012 saa 8h30 za mu gitondo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • turabashimiye kandi tuzanabashimira kuba intabera murubanza rw`uwo mudamu, turabizi ko muzarucana ubushishozi doreko abaho bose ari abahanga.murakoze.

  • ikiri kugara bishoboke ko muri ruriya rubanza harimo ihuzagurika .murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish