Digiqole ad

Minisitiri w’intebe yasuye ishuri Musanze Opportunity Center

Kuri gicamunsi  cyo kuri iki cyumweru kuwa 25 Werurwe Minisitiri w’intebe bwana Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasuye ishuri ryitwa Musanze Opportunity Center (MOC) riri mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru ndetse anaryemerara inkunga.

Minisitiri w'intebe asuhuza abo muri iri shuri
Minisitiri w'intebe asuhuza abo muri iri shuri

Minisitiri w’intere  hamwe n’abandi bayobozi barimo umuyobozi w’intara y’amajyaruguru bwana Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w’akarere ka Musanze MPEMBYEMUNGU Winifrida basuye iki kigo, intego nyamukuru y’uru ruzinduko yari ugushyigikira iki kigo.

Musanze Opportunity Center ni ishuri rifite intego yo gutanga ubumenyi-ngiro hagamijwe kwihangira imirimo, hateganijwe ko umunyeshuri uzajya arangiza muri iri shuri azajya ahava afite uburambe mu byo yize ndetse anafite ubumenyi ntagereranywa, bityo kwihangira imirimo bikaba bizashyirwa imbere.

Aba bayobozi batandukanye bakiriwe n’umunyamerika Bwana Russell Rainey umuyobozi w’iki kigo ndetse n’abanyeshuri bahiga, barebera hamwe uko iki kigo cyabyazwa umusaruro nkuko byifuzwa.

Batambagizwa iri shuri beretswe ko hatangiye gutangirwa amasomo ari mu bice bitatu aribyo: Icyongereza, Ubwubatsi bwimbitse ndetse n’ibijyanye no kwakira neza abagana amahoteri n’amazu yo kwiyakiriramo.

Batembereza abashyitsi iri shuri
Batembereza abashyitsi iri shuri

Musanze Opportunity Center yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Musanze ndetse by’umwihariko iki kigo gishishikajwe no kugirana amasezerano na Minisiteri y’uburezi kuko ibihakorerwa birebana cyane n’iyi minisiteri, hagamijwe guhabwa uruhushya rwo gutanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga aho impamyabumenyi zizahatangirwa zizajya zitangwa na za kaminuza zikomeye zo muri Amerika zitwa John Brown University of Construction na Kemmons Wilson School of Hospitality.

Iri shuri riherereye mu karere ka Musanze ku nzira ijya mu Kinigi, ryafunguwe ku mugaragaro umwaka ushize  wa 2011 ariko hakaba hari hagitegurwa neza kugirango habe ahabereye aya masomo azahatangirwa dore ko ngo ubuzima bw’abazahiga buzaba bugereganywa n’ubuzima bw’umuntu uba muri Hoteli y’inyenyeri eshanu.

Jean Noel Mugabo
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Ni byiza ariko ntimwasobanuye niba ari Kaminuza

  • Ni Kaminuza nkuko byagaragajwe haruguru ko ikorana naza Kaminuza zo muri Amerika. Murakoze

  • A great university that is america based..in all levels.

    • gwe Habumugisha.jst workhard for that and ur vision is thru that univ….lol

  • Abanyamerika bamaze kwizera u Rwanda cyane. Haragumaho amahoro n’umutekano birambye mu Rwagasabo.

  • Muraho neza,

    PM Dr. Pierre Damien HABUMUREMYI is a great leader. I am very proud of him. They way he helps to govern the country is wonderful. In fact, “Management by walking around” is the key to a successful citizen paricipation. I wish him lifelong benediction and daily divine blessing…

    Kuri jyewe, “Ubumenyi-ngiro = Ubumenyi-bushobozi = Knowledge-competence” niyo nzira nyayo izatugeza ku majyambere yitwa mu cyongereza “Knowledge-based economic development”. Dukeneye bene ariya mashuri menshi, bishobotse muri buri ntara….

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish