Abana bagera kuri 215 bafunze bazacirwa imanza muri iki cyumweru
Muri iki cyumweru minisiteri y’ubutabera yahariye ubufasha mu by’amategeko,iratangaza ko imanza zigera kuri 215 z’abana bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo no gufata kungufu, arizo zigiye gukurikiranwa mu nkiko.
Uretse izi manza zizakurikiranwa by’umwihariko, muri iki cyumweru hazanibandwa ku gukemura akarengane n’ihohoterwa bikorerwa abagore n’abana kimwe n’abandi badafite ubushobozi mu bwunganizi mu by’amategeko.
Tarcisse Karugarama, minisitiri w’Ubutabera avuga ko imibare y’imanza z’abana zigiye kuburanishwa mu nkiko, idasobanuye ko ibyaha bikorwa n’abana bigenda byiyongera.
Ahubwo ko biterwa n’uko abantu bamaze gushishikarira kugaragaza bimwe mu byaha nko gufata ku ngufu ubundi,byaheraga mu miryango gusa.
Karugarama ati:″ abantu basigaye bashirika ubwoba bakajya kuvuga ibyaha nk’ibyo.Ubundi bagufataga ku ngufu,ugaceceka,ugapfana nabyo,ukaryumaho.
Mu manza 215 zigiye kuburanishwa muri iki cyumweru, inyinshi zikaba ziganje mu karere ka Musanze.
Uretse kandi izi zigera kuri 215,mu mwaka 2010 mu cyumweru nk’iki haburanishijwe imanza z’abana zigera ku 150,naho muri 2009 haburanishwa 250 z’abana. Icyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.
Ngenzi ThomasUM– USEKE.COM