Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mata 2012, umutwe w’ingabo zo muro bataillon ya 63 zigizwe n’abasiri 270 zuriye indege zijya i Darfour, Soudan, gusimbura ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan. Major Rène Ngendahimana Umuvugizi w’Ingabo, yavuze ko izi ngabo zagiye uyu munsi zabimburiye gahunda ihari yo gusimbura abasirikare […]Irambuye
Abayobozi b’Urukiko rwa Arusha bazitabira ijoro ryo kwibuka rizaba tariki 07 Mata, ryateguwe n’abanyarwanda baba muri Tanzania, nkuko byemejwe na Ambassade y’u Rwanda i Dar es Salaam. Muri iri joro ryo kwibuka, hari abanyeshuri b’abanyarwanda barokotse biga muri Tanzania bazatanga ubuhamya. Muri iri joro kandi hazagaragazwa aho u Rwanda rugeze rukira ingaruka za Genocide yabaye […]Irambuye
Mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 4 Mata 2012, mu masaha ya saa tatu ni bwo umusore witwa Muragijimana Claude utuye mu kagari ka Rwezamenyo Umurenge wa Nyamirambo, umudugudu w’Abatarushwa yagejejwe ku biro bya polisi biri i Nyamirambo na bamwe mu baturanyi be yari yabujije umutekano kubera amagambo y’ivanguramoko. Muragijimana wagaragaraga nk’uwasomye ku gatama, arazira […]Irambuye
Ikiciro cya mbere cy’umushinga One Dollar Campaign kizaba kigizwe n’inyubako 2 inzu y’amagorofa 4 n’inzu yo hasi izaba ari icumbi (hostel) ndetse n’inzu igizwe n’ikirongozi (salle) yo kuriramo ifatanye n’igikoni, aho inyubako zigeze abari kubaka bemeza ko muri Gicurasi zishobora kuba zarangiye. Ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yajyaga aho ziri kubabakwa mu murenge wa Kinyinya akagari […]Irambuye
Updates: 04 Mata – Kuri uyu wa gatatu nibwo Polisi yatangaje ko imirimo y’ubutabazi kuri iyi nyubako yaguye bari kuyisenya yarangiye, umuntu umwe ni we wahitanywe n’iyi mpanuka, abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro by’umwami Faycal. Mu murenge wa Kacyiru imbere ya Hotel Umubano inzu ya Etage yari ishaje, yagwiriye abafundi bataramenyekana neza umubare bari mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mata, nkuko byari biteganyijwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gutanga umwanzuro ku byifuzo bya Mugesera byo kuburana mu gifaransa ndetse no kongerwa ukwezi igihe cyo gutegura urubanza rwe. Sauda Murererehe uhagarariye uru rukiko, yatangaje ko Mugesera yemererwa n’amategeko guhabwa igihe gihagije cyo kwitegura, ariko ko ibyo kuburana mu rurimi […]Irambuye
Umuhanda ureshya na km 2,5 uzava i Nyamirambo ahazwi ku izina ryo kuri 40 ukazahura n’uwo mu Rugunga kuri Cercle Sportif ,uzuzura utwaye akayabo k’amafaranga asaga miliyari na miliyoni 60 (frw 1 060 000 000), imirimo yo kuwubaka ikaba iri gukorwa na Company y’ubwubatsi yitwa Horizon Construction. Amakuru ava mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali ari […]Irambuye
Ahagana saa saba n’iminota 20 kuri uyu wa mbere tariki 02 Werurwe, kuri station ya petrol ya Kobil iri ku Kinamba mu murenge wa Kacyiru imodoka, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe ntihagira uyihiramo. Abashinzwe kurwanya inkongi bahise batabara, nubwo basanze igice kinini cy’iyi mudoka kimaze gukongoka. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla Plaque […]Irambuye
Leon Mugesera yongeye gusaba urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumwongerera ukwezi ko kwitegura urubanza rwe. Muri uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa mbere tariki 02/04/2012, yasabanuye ko agikeneye kuvugana n’abamwunganira. Mugesera yagaragaye imbere y’urukiko yiregura, avuga mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Igifaransa, yatangaje ko atigeze ahabwa uburengaznira bwo kuvugana n’abantu yari yahisemo ko bamwunganira, kandi yari yabyemerewe n’Umushinjacyaha […]Irambuye
Kuri Dispensaire Giribambe iherereye mu murenge wa Kigarama Akagari ka Bwerankori umudugudu wa Kabutare mu mujyi wa Kigali mu ijoro rya tariki ya 01 Mata 2012 haguye umwana w’umukobwa witwa Dusabemariya Vestine w’imyaka 23 y’amavuko ubwo umuganga Nyiri iryo vuriro witwa Turinabo Jerome yageragezaga kumukuriramo inda. Mu masaha ya saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu […]Irambuye