Kuri iki cyumweru, mu biganiro byavugiwe mu nama ngishwanama ku mpinduka zikenewe mu Muryango wa Africa yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame wabyitabiriye yavuze ko impinduka ziri kuba zigamije kugabanya ikiguzi cy’uko Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) wakoraga, ndetse asaba Africa guhinyuza amahanga ayifata nk’abantu bibagirwa ibyo bumvikanyeho, ubundi bakicamo ibice. Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi […]Irambuye
Ubwo yatambaga igitambo cya Misa kuri Stade Amahoro i Remera Padiri Ubald Rugirangoga yavuze ko kuba ingengabitekerezo ya Parmehutu yarigishijwe Abanyarwanda bakayitabira kandi bari bunze ubumwe byatumye u Rwanda rugera habi. Uku kugera habi yagereranyije n’umuntu uyoba akagera kure yasabye Abanyarwanda ko bakurikiza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije kubagarura bakava mu buyobe kandi abasaba kuyitabira […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka abajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu ishuri rya KHI-Nyamishaba mu karere ka Karongi, Senateri Tito Rutaremara yashimiye urubyiruko rukomeje kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside arusaba kujya kwigisha bagenzi barwo bagitsikamiwe n’ikibi, abasezeranya ko abakuru nabo bagiye gufasha bagenzi babo bagifite ingengabitekerezo kwitandukanya na yo ariko nibinangira bazarebaka bapfane na […]Irambuye
Imvura yaguye mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryakeye no mu masaaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, yahitanye umugabo witwa Makuza Anastase n’umuryango we barimo umugore we n’abana babiri bari batuye mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango bagwiriwe n’inzu. Kubera imvura nyinshi igikuta cyubakishije amatafati y’ibyondo cy’urupangu rwari hejuru y’inzu iciriritse yubakishije […]Irambuye
*Avuga ko Perezida Kagame bazahangana ari intangarugero muri Afurika Umwe mu bamaze gutanagaza ko baziyamariza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Mpayimana Philippe aravuga ko aramutse agize amahirwe agatorwa azahita akuraho Minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ahubwo agashyiraho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga. Mpayimana wagaragarije Itangazamakuru imigabo n’imigambi ye kuri uyu […]Irambuye
*Uyu murenge nta bwiherero bw’abawugana ufite Mu nama yahuje Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga n’inzego zitandukanye z’Akarere, bamwe mu baturage beruye bavuga ko inyubako y’umurenge wa Nyamabuye ikwiye kuvugururwa kuko ibatera ipfunwe basaba ko hubakwa ijyanye n’icyerekezo ndetse n’igishushanyombonera cy’Akarere. Muri iyi nama aba baturage bavuga ko hari zimwe mu mpamvu bashingiraho basaba ko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro ‘Village Urugwiro’ abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe bari bari mu mwiherero mu Rwanda. Perezida Kagame yibukije abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union Peace and Security Council) ko Africa ikneye umutekano kugira ngo igire aho igera. Kagame […]Irambuye
Kigali – Kuri iki cyumweru tariki 07 Gicurasi 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya Africa 54, baganire ku mpinduka zo kuvugurura imikorere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe. Mu nama rusange y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yo muri Mutarama 2017, Perezida Paul Kagame yamuritse imyanzuro y’akanama k’impuguke icyenda yari […]Irambuye
Umuyobozi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu Pastor Bishop Jean Sibomana yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa Kane umuvugizi wungirije wa ADEPR mu Rwanda, Bishop Tom Rwagasana yaraye atawe muri yombi kubera impamvu atifuje gutangaza kuko ngo bikiri mu iperereza rya Police, ifatwa rye rikurikiye irindi ry’abandi batawe muri yombi mu minsi mike ishize. Ibi kandi […]Irambuye
David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’UBwongereza ku wa gatatu yavuze ko bikorwa by’umuryango ayoboye urimo ushakisha inkunga yo kubaka stade ya cricket mu Rwanda (Rwanda Cricket Stadium Foundation), ashima cyane uko u Rwanda rutera imbere anasaba abashidikanya ko inkunga batanga itagira akamaro baza kurebera mu Rwanda. Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bifuza kuba ibihanganjye mu mukino […]Irambuye