Digiqole ad

David Cameron yashimye uko u Rwanda rukoresha inkunga z’amahanga

 David Cameron yashimye uko u Rwanda rukoresha inkunga z’amahanga

David Cameron, wabaye Minisitiri w’Intebe w’UBwongereza igikorwa yayoboye ku wa gatatu cya fundraising cyabonetsemo inkunga ya £150,000

 David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’UBwongereza ku wa gatatu yavuze ko bikorwa by’umuryango ayoboye urimo ushakisha inkunga yo kubaka stade ya cricket mu Rwanda (Rwanda Cricket Stadium Foundation), ashima cyane uko u Rwanda rutera imbere anasaba abashidikanya ko inkunga batanga itagira akamaro baza kurebera mu Rwanda.

David Cameron, wabaye Minisitiri w’Intebe w’UBwongereza igikorwa yayoboye ku wa gatatu cya fundraising cyabonetsemo inkunga ya £150,000

Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bifuza kuba ibihanganjye mu mukino wa cricket nk’uwitwa Murali Muralitharan. Gusa ngo kuba nta bikorwa remezo biri mu Rwanda biba imbogamizi kuri abo bantu.

David Cameron yavuze ko ikibuga cya cricket cyubakwa mu mujyi wa Kigali, i Gahanga kizatuma u Rwanda rufata ibindi bihugu byateye imbere mu mukino wa cricket ndetse rukitabira imikino mpuzamahanga.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, ageza ijambo ku bantu bari bitabiriye igikorwa cyo gukusanya inkunga, Cameron yavuze ko Stade ya cricket yubakwa mu Rwanda izafasha kunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikorewe, bakajya mu ikipe imwe y’igihugu.

Yagize ati “Cricket ni kimwe mu bishobora kunga abantu.”

Umuryango Rwanda Cricket Stadium Foundation (RCSF) umaze gukusanya inkunga ya miliyoni y’ama Pound ariko ku wa gatatu muri icyo gikorwa cyayobowe na David Cameron hakusanyijwe indi nkunga ingana na £150,000.

Biteganyijwe ko Stade yubakwa i Gahanga mu mujyi wa Kigali izaba itahwa ku mugaragaro mu Ukwakira 2017.

Nyuma umuryango RCSF uzahindura izina witwe Cricket Builds Hope, ukazafasha kugeza umukino wa cricket mu nkambi y’impunzi ya Gihembe.

David Cameron ati “U Rwanda ni igihugu cyiza. Abantu batekerezaga ko gukira ibikomere bya Jenoside bitashoboka. Ariko ni igihugu ntangarugero muri Africa.”

Yongeyeho ati “Hari abantu bavuga ko inkunga ntacyo imara, ko ibihugu bya Africa ntacyo bikora, ni byiza, niba mushaka kwirebera inkuru ibakora ku mutima, ntangarugero, ni ahantu heza (mu Rwanda) mwayisanga.”

David Cameron yavuze ko Brian Lara uzazana na Michael Vaughan gufungura Stade ya cricket yubakwa mu Rwanda yamusabye ko na we yazayikiniramo.

The Telegraph

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Heheheeee! Ntihazagire umwereka rapport ya Auditor General.

Comments are closed.

en_USEnglish