Kigali Convention Center – Perezida Paul Kagame amaze gutangiza kumugaragaro inama ngari ya ‘Transform Africa Summit 2017’ igamije guteza imbere ikoranabuhanga rikarushaho gutanga umusaruro ku batuye Africa. Yavuze ko ubufatanye bwa buri wese cyane cyane abikorera aribwo buzatuma iyo ntego igerwaho. Iyi nama irimo abatumirwa benshi banyuranye bavuye mu bihugu bitandukanye bya Africa no hanze […]Irambuye
Mu gace kazwi nka Gikondo ahitwa SGM munsi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru gihari mu kagari ka Rwampala mu murenge wa Kigarama, mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw’amasasu. Mu gitondo byamenyekanye ko ari umugabo barasiye imbere y’akabari gahari arashwe n’umusirikare amasasu menshi akamuhitana. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwnada yabwiye Umuseke ko abasirikare babiri batawe muri yombi kubera iki gikorwa. Aya […]Irambuye
*Uruganda ruzaha akazi abaturage 1 500 ba Gisagara *Perezida araha amashanyarazi ingo 13 000 za Gisagara mu mezi 2 Gisagara – Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ibikorwa remezo yamuritse ahagiye kubakwa uruganda ruzabyaza amashanyarazi ya 80MW akomoka kuri nyiramugengeri mu kibaya cy’Akanyaru gifite ubuso bwa 4 200Ha. Minisitiri Musoni yabwiye abaturage b’aha ko mu mezi […]Irambuye
*Abasenateri baritoye, ntawaryanze, nta n’impfabusa Kuri uyu mugoroba Sena y’u Rwanda nayo yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, nubwo ngo uzakomeza gukorerwa ubugororangingo. Mu byumweru bibiri bishize uyu mushinga w’itegeko wari wemejwe no mu mutwe w’Abadepite nubwo hari habaye Impaka nyinshi zishingiye ku bubasha bwa nyobozi izayobora urwo […]Irambuye
*Umwe mu bunganira uregwa ngo umwana wishwe yarizize *Ngo yaritabaraga nta bushake bwo kwica yari afite *Umwana yamenetse umutwe, avunika amenyo abiri n’intoki ebyiri *Yakubise uyu mwana yambaye ikanzu yumweru ijyaho amaraso *Bamwe mu batangabuhamya bamushinje ngo bafitanye amakimbirane Mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo, muri iki gitondo Ubushinjacyaha bwabanje gutanga ibyavuye mu isuzuma ryokorewe Nsanzimfura […]Irambuye
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri Pariki y’Akagera yakiriye Intare ebyiri z’ingabo n’inkura umunani (8) z’umukara. Izi nyamaswa zose nazo zavanywe muri Africa y’Epfo mu muhate w’u Rwanda wo gusubiranya urusobe rw’inyamaswa zahoze mu cyanya cy’Akagera, guteza imbere ubukerarugendo no kurengera ibidukikije. Pariki y’Akagera yatangaje ko izi nyamaswa zagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kigali mu rukerera rwo […]Irambuye
Kigali – Ku gucamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ubwo Lieutenant-General Roméo Dallaire yaganirizaga itsinda ry’abasirikare n’abapolisi 24 baturutse mu bihugu 8 bya Africa barimo guhugurirwa mu Rwanda ku birebana n’uburyo bwo gukumira Jenoside n’ubwicanyi bukorerwa abantu benshi , yabanyuriyemo muri macye inzira ikomeye yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’Uburyo byaje kuba ngombwa ko asuzugura […]Irambuye
*Impamvu Gvt yari yasabye Inteko kuvugurura iri tegeko harimo imicungire y’abakozi *HEC ngo ni ikibazo ku bwisanzure bwa UR Kuri uyu mugoroba Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yasubije Guverinoma umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza irishyiraho kaminuza imwe y’u Rwanda (UR). Inteko ishinga amategeko ivuga ko 89% by’ingingo zigize uyu mushinga zigomba gukorerwa ubugororangingo, izidafite inenge ngo ni […]Irambuye
*Umugenzuzi kandi ati “bimanye ibitabo by’ibaruramari” umuyobozi wa WASAC ati “twarabibahaye” Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu cyumweru gishize ubwo yagezaga raporo y’imikoreshereze y’imari mu nzego n’ibigo bya Leta mu mwaka w’imari warangiye tariya 30 Kamena 2016, nyuma y’iminsi ibiri umuyobozi wa WASAC yahakanye bimwe mubyo uyu mugenzuzi yavuze nk’amakosa muri iki kigo. Gukoresha amafaranga […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambera ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri Internet muri Africa izwi nka “Internet Society”, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kureba uko ibyo Abanyarwanda basomera kuri internet byajya biba byanditse mu Kinyarwanda. Ibi ariko ngo bisaba ko abashyira amakuru […]Irambuye