Digiqole ad

Nta mahoro n’umutekano nta Terambere Africa yagira – Perezida Kagame

 Nta mahoro n’umutekano nta Terambere Africa yagira – Perezida Kagame

Kuri uyu wa gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro ‘Village Urugwiro’ abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe bari bari mu mwiherero mu Rwanda.

Perezida Kagame yibukije abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union Peace and Security Council) ko Africa ikneye umutekano kugira ngo igire aho igera.

Kagame yagize ati “Nta mahoro n’umutekano, iterambere ntiryagerwaho.”

Mu biganiro byamuhuje n’abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe kandi, Perezida Kagame yanagarutse ku mpinduka n’amavugurura mu mikorere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Yavuze ko ari impinduka zigamije kunoza uburyo ibintu bikorwa muri uyu muryango, ndetse no kureba icyakorwa kugira umugabane wa Africa urusheho kujya imbere, no kubakira kubyagezweho.

Ati “Ni ngombwa ko dusobanukirwa ko nta handi ho kureba ibisubizo hatari muri twebwe ubwacu. Bisa n’aho twamaze kwakira ko twasigaye inyuma, ko uyu ariwo mwanya wacu. Njye sintekereza ko uyu ariwo mwanya wacu wanyawo.”

Kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame arakira i Kigali ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga 54 b’ibihugu bya Africa baganire byimbitse kucyakorwa kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka mu mikorere y’umuryango wa Africa yunze Ubumwe ryihute.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish