Muhanga: Umurenge wa Nyamabuye usakaje amategura ngo ntukijyanye n’igihe
*Uyu murenge nta bwiherero bw’abawugana ufite
Mu nama yahuje Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga n’inzego zitandukanye z’Akarere, bamwe mu baturage beruye bavuga ko inyubako y’umurenge wa Nyamabuye ikwiye kuvugururwa kuko ibatera ipfunwe basaba ko hubakwa ijyanye n’icyerekezo ndetse n’igishushanyombonera cy’Akarere.
Muri iyi nama aba baturage bavuga ko hari zimwe mu mpamvu bashingiraho basaba ko iyi nyubako y’umurenge wa Nyamabuye ivugururwa zirimo kuba umurenge wa Nyamabuye utuye hafi y’umuhanda nyabagendwa wa kaburimbo uhuza uturere dutandukanye, n’ibindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Aba baturage kandi bongeraho ko iyo baherekeje abaje gusezerana baterwa ipfunwe n’aho abageni bafatira amafoto bagahitamo kujya kwifotoreza ku Murenge wa Shyogwe nubwo ngo na wo utubatse neza.
Umutoni Théophila umwe mu bikorera, avuga ko bidashimishije kubona ibiro abantu b’abasirimu batuye mu nyubako zisobanutse bajya kwakamo serivisi, bishaje ndetse bisakaje amategura na yo ngo amaze igihe.
Yagize ati ” Uretse n’umurenge wa Nyamabuye ufite inyubako ishaje, hari na zimwe mu nzu zisakaje amategura zituma umujyi wacu utagaragara neza, mwakora ubuvugizi mukabigira inyigo z’irindi sakaro bakwiye gusimbuza ayo mategura.”
Mayor Uwamariya Béatrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, na we ashimangira ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri, ngo iyi nyubako y’umurenge ntijyanye n’icyerekezo bihaye cyo guteza imbere umujyi, kandi ngo intego bihaye ari uko Akarere ka Muhanga kagomba kuza mu mijyi itandatu iyingayinga Kigali.
Ati” Tugiye kubiganiraho n’izindi nzego kugira ngo harebwe uko iyo nyubako yavugururwa, ndashimira abikorera uburyo badufasha mu iterambere ry’umujyi, gusa haracyari byinshi byo gukora birimo guca akajagari kagaragara mu mujyi.”
Mu myaka itatu ishize Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste yari yabwiye Umuseke ko inyigo yo kuvugurura uyu murenge yarangiye ko igisigaye ari ukuyishyira mu bikorwa.
Uretse ikibazo cy’inyubako ishaje abagana ibiro by’umurenge wa Nyamabuye bavuga kandi ko nta bwiherero ugira ko iyo bashatse kwiherera bambuka umuhanda bakajya gusaba ubwiherero mu baturage bo mu Murenge wa Shyogwe babanje gutanga ibiceri.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
12 Comments
Made in Rwanda bayivuyemo, amategura bayateye ishoti!
Aya mategura ajyanye 100% na gahunda ya Leta ya MADE IN RWANDA. Amategura Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
HHHHH MBEGA INKURU WE MUHIZI NAWE URI UWAMBERE
naraye mparebye ndabibona ko bidahura gusa iby ubwiherero byo birababaje. Dukwiye kwiga kuba bandebereho imvugo gahura n ingiro . none se niba nta toilette iri ku murenge uyoboye uzatwigisha isuku bigukundire kutwemeza? noneho ahantu wubatse ukuntu ari ikibanza kiri ahantu heza !!!!!!&
Amategura afite icyo arusha ayo mabati bashaka gushyiraho.Amategura akorerwa mu Rwanda 100% ni bimwe mu bikoresho dushobora kubakisha leta itagombye gukoresha amadovize make igihugu gifite.Mu byerekeye kubungabunga isi naho amategura arusha ayo mabati byinshi ntarondora hano.
yewe ntibazi aho abandi bageze harimigi yabigezeho kera urugero Musanze bazanjye kubigiraho.nibabanze bige business icyaricyo igihe tugezemo sicyo kugura izina ugura products ntugura akarere cyangwa aho umucuruzi akomoka. bakundane bashyire hamwe byose bizizana.umugi muzima ugira hotel imwe kweli
uzitegereze neza niba niyo hotel imwe ihari yaba ifite clientele ihagije ku buryo hakenewe indi.Uretse amasoko ya leta, n’abandi bantu bake baturutse ahandi,hari umunyamuhanga upfa kuyikandagiramo? umugi ntutezwa imbere nuko wubatsemo amazu gusa,n’ibikorwa byazamura pouvoir d’achat y’abawutuye ni ngombwa cyane.
ntibazi aho abandi bageze hari migi yabigezeho kera urugero Musanze numugi udakurikirwa kbs.nibabanze bige gukorera hamwe bamenye business icyaricyo.barikunda igihe turimo sicyo kugura izina ugura products ntabwo ubanza kumenya ucuruza ngo akomokahe.babanze bige urukundo ibindi bizaza
ntamugi wishyira kumwanya wakabiri nyuma ya kigali ugira hotel imwe kweli.muhanga yaranyobeye
muhanga abayobozi nta cyerekezo bafite kabisa. barashaka cash zabo ku nyungu zabo gusa. naho iby’umurenge wa nyamabuye ubwo murashaka kubateza rubanda ngo babanyunyuzemo ayo kuwubaka kandi twisonzeye??? ni igitangaza se kuba usakaje amategura?? bakoze mu misoro bakumaka amazu mashya se??
Ely see nibyo iyo nyubako irashaje ariko ibyubwiherero sibyo kuko irahari kdi ya siege narayibonye kandi ndayikoresha. Ahubwo hari salle ihari ku gaseke it agira ubwiherero
muhanga ntamihanda iba mumujyi nta hotel nzima yewe ntana piscine, none ngo numujyi wakabiri?????. hakenewe inyigo ihamye bakubaka imihanda mumujyi bakawagura nahubundi ntabikorwa remezo; bazasure musanze barebe
Comments are closed.