Mu muhango wo kwizihiza Mmunsi Mpuzamahanga w’umurimo wabaye tariki ya 1 Gicurasi Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yibukije abakozi n’abakoresha guhora bita ku mitangire myiza ya serivise kuko ngo bidasaba ibihenze ariko bigatanga inyungu nini cyane. Minisitiri w’Intebe avuga ko abakozi n’abakoresha bagomba gutanga serivise nziza mu rwego rwo kunoza umurimo bakora no kongera umusaruro bakura […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ishami ryacyo rishinzwe ubukerarugendo cyatangaje ko inkura z’umukara 10 uyu munsi zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu Rwanda muri iki gitondo zivuye muri Africa y’epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu Rwanda. Mu gihe gito Pariki izakira n’izindi 10. Izi nyamaswa zigeze mu Rwanda ku bufatanye bwa African Parks, Howard […]Irambuye
*CESTRAR yo ivuga ko abakora mu bigo byingenga barenganira mu kajagari ko gutanga imishahara, *Ngo leta ngo igomba gushyiraho politike y’imicungire y’abakozi itareba aba leta gusa, *Uyu munsi ngo abashomeri mu mijyi bangana na 9% naho mu barangije ni kaminuza ni 14%. Kuri uyu wa mbere mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka w’umurimo, Minisitiri w’intebe […]Irambuye
Umubyeyi witwa Epiphanie Nyiraminani kuri iki cyumweru yibarutse abana bane, agakobwa akamwe n’abahungu batatu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere uduhungu tubiri twitabye Imana. Aba bana bavutse batageze kuko bavutse bagiye kugira amezi umunani. Agahungu n’agakobwa nibo bagihumeka, nabo baracyakurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUB aho bavukiye. Nyiraminani ni uwo mu mudugudu wa Shusho […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gushyingura imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi bibiri, Umuyobozi w’Amayaga Genocide Survivors Foundation RUSAGARA Alexis atangaza ko hari abantu barindwi ngo bakatiwe n’inkiko ku byaha bya Jenoside banze gukora ibihano kugeza ubu. Uyu muhango wo kwibuka wabimburiwe n’igikorwa cyo […]Irambuye
*Umwe muri bo yiyemerera ko yatangaga amabwiriza yo kwica…Ngo yishe n’umu-frere, *Imbabazi Papa yasabye ngo zaguye urugendo rwa Kiliziya mu kunga Abanyarwanda. Uyu munsi, abantu 52 bagize uruhare mu bwicanyi n’ubusahuzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo uvuga ko yayoboye ubwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari komini Kanzenze (Bugesera) bakomorewe ku masakaramentu na Kiliziya Gatulika nyuma y’urugendo […]Irambuye
*Mu mvugo yateye ubwoba Abanyamakuru, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi benshi, *Yari amaze iminsi ine afunguriwe kwica umuvandimwe we. Nyuma yo kwica Christine yishe undi, *Ngo uyu munsi yari kwica undi,… Kacyiru- Ku biro bikuru by’ishami rya Police rishinzwe ubugenzacyaha CID ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Majyambere Bertin yiyemereye ko ari […]Irambuye
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, bari kumwe na Jeannette Kagame ndetse na Roman Tesfaye bakoranye umuganda usoza ukwezi n’abaturage ba Kacyiru, bubaka isomero ry’ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12. Umuganda bawukoze uhubakwa isomero ry’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education). Kuri Minisitiri w’Intebe Desalegn n’umufasha […]Irambuye
*U Rwanda na Ethiopia basinye amasezerano 11 mu nzego zitandukanye *Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam yavuze ko hari byinshi bazigira ku Rwanda *Perezida Kagame we yavuze ko guhanahana ubumenyi ari ngombwa ku iterambere rya Africa Kuri uyu wa gatanu, muri gahunda y’uruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn arimo mu Rwanda, ibihugu byombi […]Irambuye
Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherekejwe n’abandi bayobozi banyuranye muri iki gitondo amaze gusura Umurenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi aho yarebye ibijyanye n’ubuhinzi ku misozi miremire hifashishijwe amaterasi y’indinganire. Uyu muyobozi n’umugore we bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Aha i Gicumbi hari Minisitiri w’ubuhinzi Dr Gerardine Mukeshimana wamusobanuriye iby’ubu buhinzi […]Irambuye