Ku cyumweru Perezida Kagame arakira ba Min. b’Ububanyi n’Amahanga 54 b’ibihugu bya Africa
Kigali – Kuri iki cyumweru tariki 07 Gicurasi 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya Africa 54, baganire ku mpinduka zo kuvugurura imikorere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.
Mu nama rusange y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yo muri Mutarama 2017, Perezida Paul Kagame yamuritse imyanzuro y’akanama k’impuguke icyenda yari ayoboye ku bijyanye n’izi mpinduka mu miyoborere y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, ndetse iyo myanzuro yemezwa n’abayobozi b’ibihugu bya Afica bose.
Kuri iki cyumweru rero, Perezida Kagame arakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya Africa byose 54, ndetse na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bya Africa mu muryango wa Africa yunze ubumwe, baganire ku buryo bwo gushyira mu bikorwa ziriya mpinduka mu miyoborere n’imikorere y’umuryango wa Africa yunze Ubumwe.
Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zatanzwe n’akanama kari kayobowe na Perezida Kagame harimo gushyira hamwe nk’umugabane wa Africa ukagira ijwi rimwe ndetse bakunga ubumwe mu mibanire n’isi; Uburyo bwo gukusanya imisanzu yihabwa Umuryango wa Africa yunze ubumwe kugira ngo ubashe gukora ibikorwa byawo neza, ndetse no kurushaho kunoza imikorere y’umuryango wa Africa yunze Ubumwe.
Mu rwego rwo kwiga uburyo izi mpinduka zashyirwa mu bikorwa, ku itariki 24 Mata 2017, Perezida wa Guinea Alpha Conde ubu uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yakiriye i Conakry Perezida Paul Kagame na Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno wayoboraga umuryango wa Africa yunze Ubumwe umwaka ushize, n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat kugira ngo baganire kandi bemeze gahunda yo gushyira mu bikorwa ziriya mpinduka.
UM– USEKE.RW