Parmehutu yigishijwe Abanyarwanda niyo yatumye tugera habi- Padiri Ubald
Ubwo yatambaga igitambo cya Misa kuri Stade Amahoro i Remera Padiri Ubald Rugirangoga yavuze ko kuba ingengabitekerezo ya Parmehutu yarigishijwe Abanyarwanda bakayitabira kandi bari bunze ubumwe byatumye u Rwanda rugera habi. Uku kugera habi yagereranyije n’umuntu uyoba akagera kure yasabye Abanyarwanda ko bakurikiza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ igamije kubagarura bakava mu buyobe kandi abasaba kuyitabira bose hamwe batazuyaje.
Iki gitambo cya Misa cyari kitabiriwe n’abantu babarirwa hagati ya 25 000 na 30 000 cyarimo abanyacyubahiro nka Hon Edouard Bamporiki, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel Ndayisaba, Umuvunyi mukuru Aloysia Cyanzayire n’abandi.
Ni Misa yatangiye ahagana sa yine. Umwe mu bayitabiriye witwa Claudette yatanze ubuhamya avuga ukuntu yababariye umugabo wamutemye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 akamujugunya mu cyobo.
Claudette ati “ Yansabye imbabazi ndamubabarira rwose kandi ubu yarangije igihano turaturanye mu mahoro.”
Nyuma y’uko basomye Bibiliya mu Isezerano rishya Ivanjiri ya Yohani, Padiri Ubald Rugirangoga yasobanuye ko amagambo arimo avuga ku ntama zumva ijwi ry’umushumba wazo zikamwumvira ariko ijwi ry’undi muntu ntiziryumvire byagombye kubera Abanyarwanda urugero rwiza rwo kumva Yesu n’inyigisho ze z’urukundo ko kubabarira.
Ati: “Urufunguzo rukingurira uwakoze Jenoside rufitwe n’uwayikorewe. Imana ishimwe ko hari abarokotse Jenoside ubu bakaba aribo bababarira ababahemukiye.”
Padiri Ubald Rugirangoga yabwiye abari aho ko aho agiye hose ahasanga abantu bafite ibikomere byinshi ku mutima.
Ngo mbere y’uko aza i Kigali gutamba igitambo cya Misa yo kuri iki Cyumweru, yari muri Paroisse ya Muganza.
Aha ngo yahumvise ibintu byamukoze ku mutima!
Umugabo umwe ngo yarahagurutse avuga ko amaze igihe afite inkomanga ku mutima kuko ngo yishe umuntu ariko akaba atari yarabivuze ngo asabe imbabazi.
Uyu mugabo amaze kuvuga uwo yishe, hahagurutse umukecuru avuga ko uwo wishwe ari umuhungu we kandi ko amubabariye.
Umukecuru ariko yasabye uwo mugabo kumwereka aho yaba yarajugunye umubiri w’umuhungu we kugira ngo azamushyingure mu cyubahiro, undi amusubiza ko bamutaye mu mazi, ko bitashoboka ko yashyingurwa.
Umukecuru yasubije ko atakwisubiraho ku mbabazi yatanze ahubwo ko byibura amenye aho azajya ajya gushyira indabo mu gihe cyo kwibuka.
Ati: “Byibura menye amazi nzajya njya gushyiramo indabo nibuka umuntu wanjye.”
Kuri Padiri Rugirangoga ibyabaye mu Rwanda byerekena ko Shitani n’ingengabitekerezo ya Jenoside byatumye abantu bayoba bagera kure mu buyobe bwabo batandukira inyigisho y’urukundo ya Yezu.
Yemeza ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ariyo yonyine yakebura Abanyarwanda bose bagakora bagamije ubumwe n’iterambere.
Ati: “Iyo wayobye wajyaga Rusumo ariko utahazi ugafata inzira icya Rusizi, iyo ugeze Huye bakakubwira ko wayobye inzira uhita uhindukira vuba na bwangu akaza wihuta kugira ngo ugere ku Rusumo vuba. Kuba wari wayobye bigusaba guhindukira mu nzira nziza wihuta kugira ngo ugere aho washakaga kujya h’ukuri.”
Yashishikarije Abakirisitu Gatulika bari aho kugira inema yo gusaba no gutanga imbabazi ngo nibwo bazaba bagambaniye Shitani n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “ Mureke cya Shatani tukigambanire, tukivireho inda imwe ntikizongere kutubibamo ingengabitekerezo ya Jenoside ukundi.”
Nyuma yo gutamba igitambo cya Misa ntagatifu ababishatse bagumye kuri Stade Padiri Ubald abasabira umugisha ku Mana wo kubakiza indwara zitandukanye.
Photos@JP NIZEYIMANA
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
41 Comments
Ahaaa … Parmehutu nayo yaragowe ! Buri gihe iyo amatora yegereje Parmehutu irazuka.
Sinzi niba ari uko ntakuze cyane, ariko iyo numvise muri 2017 ijambo Parmehutu, mba numva risekeje cyane. (Iri jambo muzarireke kuko ryataye igihe). Umenya no muri za 1980-2000 ritarakoreshwaga.
Ariko ko numvaga ari parmehutu ari na Lunari brosce bari bibi ko Lunari yo numva batayamagana?
Ariko ko numvaga ari parmehutu ari na Lunari brose byari bibi ko Lunari yo numva batayamagana?
Sigaho gushira isoni Mutoni. UNAR ari yo RANU mu cyongereza, niyo yabyaye RPF yabohoje igihugu, tukaba tuyikesha imiyoborere myiza y’indashyikirwa.
Ese iyo parmehutu padiri yavuze kuki yashyizweho kandi ikitabirwa? Aho nta kibazo cyari gihari muba mudashaka kutubwira? Uziko wagirango ni impanuka yabaye? Erega birazwiko n’ingoma za cyami zitari shyashya, buriya ivangura tuvuga abazungu batwigishije ryahereye kubyo basanze abakurambere bacu babamo bo barangije babikoresha nk’intwaro yo kuyobora. Ese Ubald yemerako ibice binyuranye by’abanyarwanda byabayemo inkozi z’ibibi cyangwa kuri we icyaha ni inkomoko? Nidukomeza kubeshyanya ku mateka erega ntacyo tuzigera tugeraho, ukuri gusesuye niko kwari kudukiza none kwashyizwe mu kabati. Tujye twibukako Imana tuvuga ariyo itubwirako ariyo Kuri, nitwibera mu marangamutima ya muntu ntitukayibeshyere ngo turi kuyivuga no kuyisenga.
BANA B’IMANA IGIHE UKIRIHO JYA WISABIRA UNISENGERE IBYO NIBYO BIKWIYE KUKO UKWIZERA KUBA MU MUTIMA WA MUNTU KANDI NTAWE UZA AZI IGIHE AZAVIRA MURI IYI SI YUGARIJWE N’IBIBAZO. GUSA NIBAZA IMPAMVU UYU MUPADIRI AKURIKIRWA CYANE N’ABANTU BENSHI BANGANA UKU?? kandi Ngo agakiza indwara?? Nifuza kuzamenya abo yazikijije nibyo bari barwaye uwandusha kubimenya yambwira
Kiliziya oyéeeee. Ni iya mbere muri byose: ubumwe n’ubwiyunge, amashuri, amavuriro, inyubako nziza za mbere ni yo, n’ibindi. Nyamara tudafite Kiliziya ntaho twaba tujya
Wowe na nde?
Iyo kiriziya iza kuba itari iriho hari gupfa 1/3 cyabapfuye kuko bose ngo baihungiragamo hanyu bakabasangamo bakabica iyo itahaba baba barahungiye nibura murufunzo bakarokoka kuko abarokotse benshi niho bihishe.
Akurikirwa na abataremera ko yezu adakoriza gusa mu misa or mu tuyira
Yezu ari mu mutima wawe
Agukiriza aho uri ho hose
Ko ntanarimwe ndamwuva avuga yezu wukuri
Usibye yezu wa moko yezu
Wa politike
Si ngaye na banga kiriziya buriya nayo rwose
Buri wese uyinjiyemo
Yizanira ize
Narinziko nyuma yaho interahamwe ziciye mu kiriziya abantu
Abihayimana batazongera kwivanga muri politike
Ubu nibwo mbona ko politike ari agakino karyohera abihayimana na pa pasiteri
Na ba mufiti
Bidumburamo bakibira walhahii
Mbiswa ibyo mu nsengero ntazo nugupfundikanya pe!
Bigeze kuvuga ko Hazaza igihe uzajya wirebera bibiriya yawe iwawe
Nawe se urajya muri kiriziya or mu musigiti
Cyangwa mu ikoraniro
Aho kuvuga ibya yezu wa yeruzaremu
Bakazana kayizari koko ibyo murumva ari ubukristu
Ki musenge mutari indyarya ni musenge mudahumirije
Ni mukundane
Ni mukunda igihugu cyababyaye
Naho ibindi byo birabishye padiri????
Padiri Ubald ubanza atangiye kwibagirwa Ko Ndumukristu yarahiriye kwigisha iruta kure Ndumunyarwanda n’imipaka yayo. Akamanyu k’umutsima ntikakaduhume Amaso.
Uyu mupadiri amese kamwe, akore politiki cg yigishe ijambo ry’Imana. Parmehutu niyo yonyine nyirabayazana w’ibibazo by’u Rwanda ??? Kuki padiri Obald ahengama bikabije ? Intwaro y’abapadiri ni Bibiliya, azatwereke ahanditse parmehutu ! Nareke kuvanga amasaka n’amasakramentu.
Ariko se ko mbona mwasizoye cyane muvuganira parmehutu? Ikibazo ni uko muvugira muri comments mpamya ko nta bantu 25.000 bari buzisome. Namwe nimujye muri stade muvuguruze Ubaldi imbere y’imbaga nk’iyo yavugiye imbere. Muzumirwa
Iyo UNAR itavuka ntabwo PARMEHUTU yari kuvuka. Mwibuke ko UNAR yavutse tariki ya 3/9/1959 naho PARMEHUTU ikavuka tariki ya 18/10/1959. Bivugwa ko UNAR ryari ishyaka ryiganjemo abatutsi naho PARMEHUTU rikaba ishyaka ryingajemo abahutu.
Abanyarwanda bakwiye kandi no kumenya ko inyandiko bise “Manifeste des Bahutu” yasohowe tariki ya 24/3/1958 (iyo nyandiko yitirirwa abahutu) yaje ari igisubizo ku nyandiko yiswe “Mise au point” yasohotse tariki ya 22/2/1957 (iyo nyandiko yitirirwa abatutsi).
Padiri Ubald yize amateka bihagije ku buryo ibi byose abizi ariko ararenga akavuga uruhande rumwe gusa urundi akarwihorera, kandi nk’umuntu ukorera Imana akaba ashaka no kunga abanyarwanda yari akwiye kuba umunyakuri, akavuga impamvu nyayo yateye amacakubiri mu Rwanda. Noneho agasaba abakristu b’abanyarwanda kwirinda amacakubiri aho yava hose, kuko byagaragaye ko amacakubiri akenshi aturuka ku kuba hari abantu bamwe bakandamiza hakaba n’abandi bakandamizwa.
Imana idufashe mu kwemera kwacu.
@ Charles, Usibye ko amatariki utanze atariyo Kuri manifeste des bahutu ni 24/03/1957 njye ikibazo nakubaza kuki parmehutu yakomeje akarengane kandi wumva ko ariko yarije kurwanya? Ese amahame ya demokarasi na repubulika bavugaga ko ariyo abagenga buriya niyo bashyize mu bikorwa? Aha niho hari ipfundo ry’ibibazo byagwiriye u Rwanda, kubona abari bazi ibibi byo kuvangurwa no kurenganywa aribo babyimika igihe bari babonye uburyo bwo kunga abanyarwanda, kuvugurura no kunoza imitegekere y’igihugu. Aha rwose baratsinzwe kandi amateka arabigaragaza.
@Alain, wari waba mugihugu kirimo intambara? Ese ntuziko byose bipfa ugasanga abategetsi baba bahangayikijijwe namasasu, numubare wabasilikare bagomba kujya kurugamba, gukumira ubwicanyi,ubujura imbere mu gihugu? Ese nyuma ya 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge iyo parmehutu itabonye agahenge ko yahise yinjira muntambara kugeza 1967?
@Kagaju, Ikibazo cya Parmehutu ntabwo ari intambara yahuye nayo ikimara gufata ubutegetsi. Ikibazo ni ideology yashingiweho ikanamamazwa n;inyito yayo. Bishoboka bite ko ishyaka rishaka gutegeka igihugu kirimo communities zirenze imwe ryakwitirirwa igice kimwe cy’abaturage abandi riti ni abanyamahanga bakwiye gupfa cg se kwigizwayo,birimo no kubirukana mu Gihugu. Ndemeanya na Padri kuri iyo ngingo: Parmehutu niyo nyirabayazana y’ibyago byose byagwiririye iki Gihugu.Ideology yayo ni nayo tukirwana kugeza ubu.Ingoma ya cyami yaba yaragize amakosa, ariko ntiyigeze yigisha cg ishyira mu bkorwa gutsemba a section y’abanyarwanda. Icyo kiza cyazanywe niryo shyano. Ngo akamasa kazazimara kazivuka mo. Yewe Kayibanda na Perraudin, mugende mwahemukiye uRwanda!
Obald numukozi w’imana and ntacyo azaba…aba Parmehutu muri hano mumenye ko icyiza cya tsinze ikibi…dufite imana ko dufite Obald avugisha ukuri kose!! Tubonye abandi ba padiri 10 bameze nkawe kilizia y’urwanda yamera nkizindi zomukarere no kwisi zirangwa nurukundo namahoro mu baturage atari kwigisha inzangano
@Pierre we, Padiri Ubald turamuzi rwose bihagije kuva umunsi yahereweho ubusaserdoti kugeza uyu munsi. Natwe turamusabira ku Imana ngo imurinde inamukomeze mu kwemera kwe, ariko ibi bya Politiki yatangiye gucengeza mu bantu, niba abikora kubwe abyibwirije, cyangwa hari ababa baramutumye, ntabwo Imana izabimushimira kuko umusaruro wabyo urazwi.
Ndabona Paremehutu rwose hari abayumva bagasara.Ariko na Padiri yarabivuze ejo ko ubwo avuze Parimehutu agiye gutukwa ariko yanavuze ko atazareka kuvuga ukuri kwatuma abanyarwanda bakira.Buriya iyo ayivuze abantu bose bagahagarara biba byerekana ko message yatambutse kandi ko abantu bayumvise
Padiri Ubald ntiyakangwa n’abamutuka bamuhora ukuri avuga. Ni umuntu w’Imana akaba n’umuhanga cyane. Mukomeze mwivovote nawe yikomereze umurimo w’Imana umuhesha umugisha. Ngo yavuze Parmehutu none ibintu byacitse? Asyiiii . Yamaze kwanza . Akariho karavugwa. Ndi umukrisitu na Ndi umunyarwanda byose ni indangagaciro, nimuvane iterabwoba aho rero
Vana iterabwoba aho ari wowe ahubwo !!!!
Padiri nareke kuvanga amasaka n’amasakaramentu. Igihe habaga amahano i RUCUNSHU Parimehutu yari yakagiyeho? kandi amateka azabagaragaza.
Wowe ceceka aho nta mateka y’uRwanda uzi. Uragereranya ibyabereye ku Rucunshu nibyo Parmehutu yakoze? Kurwanira ubutegetsi muri crise de succession hari aho bihuriye no gutsemba a section y’abeneGihugu byazanywe na Parmehutu?
Kilizia zindi zo mukarere nokwisi nizo zambere kwamamaza amahoro nokubana neza…ariko mu rwanda..wapi rwose nabakristu dusengana ubona amahame ya parmehutu yarabacengeye. Ariko na Papa Francisco yarabimenye ko ntabukristu buba mu rwanda…Obald komeza inzira watangiye, ntucike intege…imana murikumwe
AHAAA!!!!!NDUMVA BIKAZE
Kagabo rero nawe ngo yamenye amateka Iyo bavuze PARMEHUTU bahinduka nk’abafashwe n’amashanyarazi bakagereranya ibitagereranywa Kagabo alias Parmehutu ntiwambwira Rucunshu umuturage usanzwe yigeze ihohotera?? ngo nawe aravuze! Parmehutu yatwitse amazu y’Abatutsi yewe n’utarigeze atwara n’umusozi n’umwe yaratwikiwe ubwo se ibyo ugereranya urumva bihuriye he? Kabare na Rutalindwa ko bapfaga ingoma wigeze wumva birenga Rucunshu bigafatira indi misozi y’u Rwanda?? Cyokora izi comments zinyeretse ko uwakoma gato umuhoro wa ba sekuru wa Kagabo, Rutabayiru….cg nabo ubwabo wavuza ubuhuha? Ese ari Seromba usenyera abatutsi ho Kiliziya ari na Ubald urihira minerval abamwiciye ukora politique ni uwuhe? Hari uwihaye kuvuga Manifeste des Bahutu na Mise au point ariko mwa bantu mwe murengera Parmehutu byageraho bikayobya imitekerereze yanyu wafashe umwanya ugasoma witonze ugakuraho amarangamutima ashaje!! Parmehutu yajyanye na bene yo ntizagaruka nimushaka muziyahure
@Belina, tuvire mu byo ku Rucunshu, maze uduhe urugero uhereye ku byo hafi tuzi. Nk’ibyabereye mu byitwaga Gisenyi-Ruhengeri mu ntambara y’abacengezi.
Ku Rucunshu ni mwe mwahavuze ndabasubiza witandukira rero
@Buzinganjwiri, reka na none guhuma amaso abantu. Wowe wabyivugiye uti igihe cy’abacengezi. Bari bafite intwaro, barafashe igice cya Ruhengeri na |gisenyi ndetse bashaka gusatira Gitarama, bari abasoda. Bahuye rero n’abandi basoda. Niba uri muzima, uzabaze uko ingabo zari RPA zashyize abaturage hamwe kugirango zibakingire boye kugwa mu ntambara zarwanaga n’abasoda b’abacengezi. Iyo haba igihe cya Parmehutu, abo bitaga Inyenzi bagatera, abo baturage bose iyo baba ari abatutsi izo nyitwa ngabo, zifatanyije na administration na bamwe mu baturage zari kubica. Ubwo urunva itandukanirizo? Nti mu kareme confusion mu mitwe y’abatazi amateka y’iGihugu cyacu.
Yego turabizi bamwe babashyize mubuvumo batumiza sima barafunga.Harubugome burutubwo wigeze ubona? Harya kukiho batahashyira icyapa? Harapfiriyemo abagore abana n’abasaza?
PARMEHUTU yashibutse ku macakubiri yari ariho igihe cy’ingoma ya cyami, nk’uko MRND yashibutse ku macakubiri yariho ku ngoma ya Kayibanda, nk’uko na FPR yashibutse ku macakubiri yariho ku ngoma ya Habyarimana. Padiri Ubald ajye amenya ko bucya bucyana ayandi. Ikibazo nuko mu Rwanda iyo bigeze ku miyoborere y’igihugu tuba tuzi ko zihindura imirishyo mu mivu y’amaraso n’intugunda, na Kiliziya ntibe umuhanuzi mwiza abanyapolitiki bakeneye.
Erega ejo yarabivuze agiye kuvuga PARMEHUTU, ati hari icyo ngiye kuvuga, ariko ndabizi, hari abari buntuke, hari abari bunige. CHARLES rero, UNAR ntacyo wayishinja kuko ntiyigeze ibona umwanya wo gutegeka, kuko Démocratie ya PARMEHUTU yabaye iyo kwica no kwirukana abo batavuga rumwe. Ibaze nawe. Abo BATUTSI uvuga, nyakwigendera NSEKALIJE yajyaga avuga ko ngo abatutsi bategetse ABAHUTU imyaka 400; ngo ABAHUTU bo bazategeka imyaka 1000; Ariko icyo nshaka kukubwira hamwe n’abandi mwasizoye, ntabwo muri iyo myaka abatutsi bigeze bamarira ABAHUTU ku icumu. Kandi ntibyari bibananiye ahubwo ni uko bo arimfura. Kandi na n’ubu ubupfura bwabo buragaragarira kuri IZOMBABAZI BARIMO KUBAHA.
Uwazitanze yashimiye PAUL KAGAME ko yabarinze AMARASO KU NTOKI, kuko iyo KAGAME aza kwimakaza amahame yo kwihorera nyuma y’ibyo ABAHUTU bakoreye abatutsi muri 94 , byari gushoboka cyane. Bityo, mureke kugereranya ubutegetsi bw’abatutsi n’ubwo ABAHUTU , kuko ntaho bihuriye. ABAHUTU BAGIZE INDA NINI, BAZANA URWANGO MU BANA B’U RWANDA.Kwigaranzura ingoma ya CYAMI ntacyo byari bitwaye. ARIKO SE KUKI PARMEHUTU YAHISEMO KWICA ABO BASANGIYE IGIHUGU, KUBIRUKANA MU GIHUGU nkaho bo babarushaga urahare ku RWANDA. PARMEHUTU yibeshye umuhanda, iyobya abanyarwanda. Aho kwerekeza i RWAMAGANA , iratomera yerekeza RUSIZI.
Gusa, yo ntanubwo iranamenya ko yayobeye mu MAJYEPFO, na nubu ubanza ikirorongotana nkurikije comments za bamwe. Ni mugaruke rero, mukurikire inzira y’ukuri, nibyo PADIRI UBALD ABASHISHIKARIZA, ntabwo yareka kwamagana ikintu cyose cyaba, cyangwa cyabaye intandaro yo kwica IKIREMWAMUNTU. Umuziza uko IMANA yamuremye. Aha niho rero agaruka akakubwira ngo abishe abatutsi barwanyije IMANA; BAHEMUKIYE IMANA; None se nk’umukozi w’IMANA, uru UBALD aho yatandukiriye ni he? NDAMUSHYIGIKIYE CYANE, AFITE IMBARAGA ZIDASANZWE, ARUNGA IMIRYANGO, arahuza abafitanye inzigo ikomeye ishingiye ku bwicanyi, namwe ngo NGWIKI? ABAPARMEHUTU muhindukire, musubire inyuma kuko igihe cyatakaye ni kinini cyane. Mugaruke mu nzira nziza. MUREBE UMUNTU NK’IKIREMWAMUNTU, umuntu waremwe mu ishusho ry’IMANA;AMOKO NTIYAREMWE N’IMANA.MUSHAKE IBYADUHUZA, IBIDUTANYA MUBYAMAGANE. IBIKANDI BIREBA BURIMUNYARWANDA WESE.
@Gahuzamiryango, ubanza ijambo His Excellency yavugiye mu muhango wo kwibuka wabereye i Murambi tariki 07/04/2007 utararyumvise. Uzarishake wumve ibirikubiyemo.
Mwihangayika mwibaza ngo ukuri kurihe kuko ukuri kuri kuwamenye kd akemera Yezu kristu kuko yitwa cg ahinduka umwana wimana biryo akaba abaye umunyakuri nkuko Data(Imana)Ariyo nyakuri.
Nyamara iyi Parmehutu ivugwa na Obald iyo itagira support ya Kiliziya sinzi ko yari kugira imbaraga nk’izo yagize! Abapadiri bakwiriye kuvuga baziga mu gihe bazuye aya mateka. Reka twibande ku butumwa bwo kubabarira, gusaba imbabazi no kuva mu nzangano zidutanya, ibindi ni politiki tubirekere abiyemeje uwo mwuga.
Uhereye kuri Comments zasohotse kuri iyi nkuru, ngira ngo Padiri Ubald yabyiboneye ko hongeye kugira umutegetsi uvuga ati nimuhaguruke mukore hasi, hari abanyarwanda benshi bakiteguye kongera kubikora. Turi abo gusabirwa pe!
umunyamakuru nawe kuki utavuze abantu bahakiriye, ngo uvuge ibitangaza byahabereye, ubuhamya bwatanzwe, ibi nibyo wahaboneye gusa? vuga inkuru nkubwira utarabashije kuhagera, naho Padiriabavuga ko abakumurikira ari abataramenya aho Yezu ari baribeshya, twese dufite impano zitandukanye kdi Ubald afite iyihariye Yezu amukoreramo. Niba utemera ntukumve uwo mudahujeukwemera yayobye,
ARIKO MURAPHA IKI KOKO KO TWAGIZE AMAHIRWE AKOMEYE IMANA IKATURINDA TWE ABAGIHUMEKA,TWATAHIRIJE UMUGOZI UMWE NK’ABANYARWANDA TUKUBAKA IGIHUGU CYACU TWIRINDA INZANGANO ZIDAFITE AHO ZISHINGIYE,TUKARANGWA NURUKUNDO,TUKABABARIRANA NK’ABANA B’UMUBYEYI UMWE ARIWE IMANA DATA WATWESE URI MU IJURU.TWIKOMEZEMO RERO UKWEMERA TURANGWA NUBUVANDIMWE,BITSYO DUFATANE URUNANA TUGANA MUBWAMI BUZIRA INZANGANO BWO MU IJURU. MWESE MBIFURIJE GUHINDUKA MUKAREKA IKIBI NIGISA NACYO,MAZE IGIHE GIKWIYE MUKAZAHEMBWA KWICARANA N’UMWAMI WACU YEZU KRISTU MUNGOMA IHORAHO YO MU IJURU.IMANA IBABE HAFI.
Muri macye, Kizito Mihigo afungiye ubuparimehutu, Mushayidi akatiye burundu kubera kurwanya Parimehutu! Karegeya yaguye muri S.A kubera Parmehutu! Padiri ubald jya wibuka ko ejobundi Papa yatangaje ko umukiristu uhuzagurika arutwa nanjye utemera Imana! None ndabona usigaye warasimbuye Musenyeri Nsengiyumva mu gihe cya Muvoma! Murambeeee!
Comments are closed.