Digiqole ad

Sen. Tito ngo abakuru bagifite ingengabitekerezo bazigishwa nibinangira bazayipfane

 Sen. Tito ngo abakuru bagifite ingengabitekerezo bazigishwa nibinangira bazayipfane

Mu muhango wo kwibuka abajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu ishuri rya KHI-Nyamishaba mu karere ka Karongi, Senateri Tito Rutaremara yashimiye urubyiruko rukomeje kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside arusaba kujya kwigisha bagenzi barwo bagitsikamiwe n’ikibi, abasezeranya ko abakuru nabo bagiye gufasha bagenzi babo bagifite ingengabitekerezo kwitandukanya na yo ariko nibinangira bazarebaka bapfane na yo kuko bari mu marembera.

Avuga koa abakuru bagitsikamiwe n'ingengabitekerezo bazakomeza kwigishwa ariko nibinangira bazabareka bagapfana na yo
Avuga koa abakuru bagitsikamiwe n’ingengabitekerezo bazakomeza kwigishwa ariko nibinangira bazabareka bagapfana na yo

Uyu muhango wabimburiwe n’ibikorwa byo kuzirikana Abatutsi biciwe muri aka gace, abawitabiriye babanje gushyira indabo ku rwibutso rw’i Nyamishaba no mu mazi y’i Kivu.

Iki gikorwa cyo kuzirikana Abatutsi bose bishwe bajugunywe mu mazi, abaguyemo bahunga, n’abishwe bakajugunywa mu mazi cyatangijwe n’itsinda Dukundane Family ry’urubyiruko rwasoje amasomo yabo muri Saint Andrew.

Muri uyu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya KHI-Nyamishaba, Senateri Tito Rutaremara yashimiye uru rubyiruko rukomeje kugaragaza umugambi wo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Senateri Rutaremara yavuze ko hari bamwe mu banyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ko badakwiye gusigazwa inyuma ahubwo ko abamaze kwitandukanya nayo ari bo bagomba kubafasha kuva mu mwijima.

Asaba uru rubyiruko gufasha bagenzi barwo bafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati ” Ubu mwe mwarabohotse mugende murebe abana mungana mubabohore.”

Yanabasezeranyije ko abakuru nabo bagiye gufasha bagenzi babo bakigundiriwe n’ingengabitekerezo kugira ngo bitandukanye nayo, akavuga ko nibakomeza kwinangira bazabareka kuko ntawe uhana uwahanutse ariko ko bizakemurwa n’igihe kuko bariho babyina bavamo.

Ati ”  Natwe tugiye kureba abakuru tubabohore nibatunanira tuzabareka kuko tuzapfa nabo bapfe (avuga ko bariho babyina bavamo ko igihe nikigera bazitahira).”

Hon Rutaremara yasabye abarokotse gukomera no kwihangana anabashimira ubutwari bukomeje kubaranga kuva bakwicirwa ababo ariko bakirinda kwihorera.

Karenzi Jean Bosco warokokeye muri aka gace yagaragaje inzira y’umusaraba Abatutsi bo muri aka gace banyuzemo ubwo bageragezaga guhungira ku birwa biri mu Kivu ariko ko Interahamwe zabasangagayo zikabicisha intwaro gakondo abandi zikabajugunya mu mazi.

Avuga ko hari n’abandi benshi bagiye bapfa bagerageza kwirwanaho bahunga ariko bakagwa mu Kivu. Gusa ngo ababazwa no kuba hari umwe mu barundi bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwo muri aka gace utarigeze akurikiranwa n’inkiko ahubwo ubu akaba ari mu myanya ikomeye y’ubuyobozi i Burundi.

Umuhuzabikorwa wa Dukundane Family, Robert Shimirwa yavuze ko igitekerezo cyo kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi cyaturutse kuba nta hantu hari urwibutso rwihariye rw’aba bantu.

Avuga ko kwibuka aba bantu ari ukubasubiza agaciro bambuwe. Ati “ Kwibuka ntabwo ari inzika ahubwo ni ukugira ngo duhe agaciro abacu tunaharanira kusa ikivi cyabo.”

Avuga ko kugeza ubu abishwe bajugunywe mu mazi, abajugunywemo bamaze kwicwa muri aka gace batazwi ariko ko  bagiye gushakisha amazina ya bamwe kugira ngo azandikwe ku rukuta ruzubakwa I Nyamishaba.

Abayobozi babanje kuza gushyira indabo mu mazi hazirikanwa abayaguyemo
Abayobozi babanje kuza gushyira indabo mu mazi hazirikanwa abayaguyemo
Bashyize indabo mu Kivu
Bashyize indabo mu Kivu
N'inzego z'umutekano
N’inzego z’umutekano
Bahaye icyubahiro abajugunywemo
Bahaye icyubahiro abajugunywemo
Ku mwaro w'i Kivu babanje kuzirikana abajunywe mu mazi
Ku mwaro w’i Kivu babanje kuzirikana abajunywe mu mazi

 

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGO

23 Comments

  • Ingengasi ntabwo ari umwihariko w’abahutu gusa nyamara.

  • Harya uyu musaza we nta ngengabitekerezo afite ra? Dukeneye amaraso mashya abantu nkaba babashyire muza bukuru kuko harabazishyizwemo bafite imyaka itaragera kuri 60 ukibaza icyo bazize kikakuyobera.

    • Mujya muvuga ibintu bifite gihamya! Nta soni !! Ingengabitekerezo ya Tito uvuga uyizi he? Cg wayumvishe he? Uyu muzehe ni imfura ari muri bamwe bacyiducyaha kwirinda iyo nyagwa yingebitekerezo nubwo yisaziye arabyuka akagenda akajya kuyicyaha arundi yakwiryamira! Ariko muri indashima koko. Hon Tito turabashima cyane ku nama nziza mudahwema kutugira.

    • Yayigira ate se kandi arwanya ingengabikerezo mbi ya Jenoside n’izindi mbi zose zitubaka uRwanda

  • Nkuko honorable Tito yabyibukije ingengabitekerezo iracyahari kandi uyisanga cyane mu bisaza biba byarayikuranye kuva kera, ibyo bisaza nibyo usanga buri gihe biri kuyicengeza mubakiri bato bitabanje kureba imvi cyangwa impara biba byikoreye ngo byiyubahe. Ikibabaza cy’ingengasi nuko hari abigira abere kandi yarabamunze kuburyo ntawabimenya, ugasanga iyo bari ahagaragara biyerekana neza ariko bagera ahiherereye ugasanga nibo barimu b’amacakubiri n’ivanguramoko. Nkuko Honorable yabivuze bene ibi bisaza nibitihana bazabireke bipfane niyo ngengabitekerezo kuko nubundi ubireba aba abonako biri hafi gupfa. Imana yaduhishe ikintu gikomeye yo itaratumye tumenya ibiba mi mitima yabandi, tukamenya gusa ibyacu, ese aho bamwe ntibatunga abandi intoki nabo enye zisigaye aribo bazitunzeho? Ibi bisaza rwose byari bikwiriye kwisubiraho bikareka kwigisha amacakubiri urubyiruko, byo niba byarariye ingengasi ku ngoma za kera nibireke urubyiruko rwibereho mu mahoro.

  • Abantu bavuga bakaggusha ku rupfu ndabatinya pe! Ariko jye muri rusange, ntinya abasaza bo muri iki gihugu. Abenshi bafite ingengabitekerezo zidashobora kuganisha urubyiruko ahantu heza, zishyira imbere kuba inyaryenge aho kuhashyira kuba umunyabwenge.

    • Abasaza nka Tito bahagaritse Jenoside, bubaka igihugu cyishimirwa n’umuhisi n’umugenzi wagisuye, bimitse urukundo mu bana b’Urwanda aho nta bwoko cg ishyari bihabwa icyicaro mu Rwanda. Mbega abasaza bazi icyo Imana yahanze uRwanda irushakaho. Ariko wowe ndabona ntacyo uzivamo usibye kubera igihugu umutwaro!

  • Abakuru nibigishwe batazakomeza kwanduza abato aho gukomeza gutegereza ko bazapfa bakajyana iyo ngengabitekerezo ubwo se batinze gupfa wagize ngo ntitwaba dufite ibyago byinshi byo kugira urubyiruko rwanduye!

  • At Lisset ntibavuga ingengasi, bavuga ingengabitekerezo

    • Ntabwo bavuga ingengabitekerezo
      Bavuga ingengabitekerezo ta genocide…
      Kuko ingengabitekerezo(ideology) ni nyinshi kandi hali ni inziza…

    • Ntabwo bavuga ingengabitekerezo
      Bavuga ingengabitekerezo ya genocide…
      Kuko ingengabitekerezo(ideology) ni nyinshi kandi hali ni inziza…

  • Ingengabitekerezo muvuga kuri muzehe Tito niyihe?? Niyuko ashaka kubaka abana burwanda abashishikariza kuba umwe cg?? Mureke amagambo nkayo ibyo yavuze niko kuri,

  • Umusaza tito yakoze kumpanuro yahaye abo bana bo muri st andre nabandi bumvireho ndetse nabakuru binangiye imitima bigurijwe ningengasi mumitima yabo bazayiphana koko !!! Umuryango Dukundane barakoze kutwibukira abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi . Turiho kandi tuzabaho kuko iyadutabaye cyera hose ikiriho kandi ikora(Imana yo nkuru ;n’inkotanyi )Inkotanyi zo kabyara Imana izazimwenyurire yoroshye inarandure umutima mubi urimo ingengasi . HARABAYE NTIHAKABE

    • @Musanabera, wari uvuze ngo “Harabaye Ntihakabe..”. Mu gihe iryo jambo ryakoreshwaga (ku ngoma z’ubwami), banongeragaho ngo “Hapfuye imnbwa n’imbeba hasigara inka n’ingoma”. Ese waba uzi izo mbwa n’imbeba bavugaga izo ari zo? Uwaba abizi yansobanurira.

  • Ntimukajye mukinisha ijammbo ingengabitekerezo iganisha kuri génocide yabatutsi barakubititse bihagije abigishwa barigishijwe abumvise barumvise uwo rero ugihembera ingengabitekerzo azakubitwa nikintu atazaho giturutse

  • muzehe Tito, yavuze ukuri kuko koko urubyiruko dukwiye kwiyubakira igihugu kizira ingengabitekerezo ya genocide.mboneraho no kwibutsa Ko ari ingengabitekerezo Atari ingengasi

  • Nkumucikacumu ntabwo rwose ayo mafoto anshimishije murebe HONORABLE TITO witwa ko arikunamira inzirakarengane bene wabo.Arashyira indabyo mu mugezi YISEKERA?? Wagirango ntazi umuhango yari yajemo kandi ubwo yarahagarariye leta. PLS BENEWACU MUBUBAHE.

  • Umucurabwenge mukuru wa RPF,ndavuga Tito Rutaremara, ibyo avuga arabizi nimumuhe amahoro. Umusaruro we urigaragaza.

  • hon Tito turagushimira ku mpanuro uhora uduha nk’urubyiruko , naho abo bavuga ko hari ingengabitekerezo iri muri izo mpanuro tubamaganiye kure

  • @Mary, jyushima ibyiza biba byakozwe, tujye duhora turira c..kwibuka ntibyabuza umuntu guseka wenda, wibutse ibishimishije byabo c? Mary gabanya..kwibuka sukurira.

  • Turashima umusaza Hon.Tito kwifatanya natwe Nyamishaba, nokumpanuro nziza zokubaka uRwanda yaduhaye..ibyo yatubwiye nibyo bizubaka igihugu cyacu,.. kuba umwe.

  • Hon. Tito impanuro watanze niz’ingenzi Ku urubyiruko ndetse n’abakuze bagifite ingengabitekerezo ndizera barumviyeho. Naho burya iyo wiyubatse kandi ukomeje iyo nzira igana imbere ntakabuza uramwenyura kuko uba ubona ikizere, reka dufatanya dukomeze twiyubakire igihugu.

  • Tuzahora tubibuka, na nyuma yo gutabaruka kwa Mzee Tito, natwe abato ubwacu. Ahubwo Tito atwandikire igitabo cy’amateka ye, kuva mbere ya 1959, bizaduafasha kutibagirwa, n’abazadukomokaho bizaba uko!

Comments are closed.

en_USEnglish