Mu nama iri kubera mu Mujyi wa Kigali ihuza abanyamakuru bo mu karere k’Ibiyaga bigari, RGB, RMC na MHC bigira hamwe uko inzego zitandukanye zakorana ngo itangazamakuru rikorere abaturage mu bwisanzure, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) Prof Anastase Shyaka yasabye abayobozi kutishisha itangazamakuru ariko buri rwego rugakurikiza itegeko. Abanyamakuru bari muri iyi nama nabo banenze […]Irambuye
Mu mahugurwa ku bashoferi n’abakomvayeri (conveyors)batwara abantu mu mujyi wa Kigali yatangiye kuri uyu wa 29 Nzeri, bari kuganira banungurana inama ku gutwara abantu neza no guha servisi nziza ababagana. Aya mahugurwa yateguwe n’inzego z’Umujyi wa Kigali, Polisi ishami ryo mu muhanda n’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere, RURA hagamijwe ahanini gukumira impanuka za hato na hato zitwara […]Irambuye
Mu rugero rw’ubujurire rw’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha kuri uyu wa 29 Nzeri rwakatiye Mayato Ngirumpatse na Eduard Karemera gufungwa burundu, igihano cyari cyabafatiwe n’ubundi mu 2011 kubera ibyaha bya Jenoside. Matayo Ngirumpatse wari umuhanzi ukomeye akaba na Perezida wa MRND na Edward Karemera wari Umuyobozi Wungirije w’iryo shyaka, bombi bahamijwe ibyaha […]Irambuye
Amatsinda agizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abagize uruhare muri iyi Jenoside bireze bakemera icyaha bibumbiye, mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bahawe inka nk’ikimenyetso kigaragza intambwe bamaze gutera biyubaka. Aba baturage bagize ibi byiciro bibiri n’abo mu murenge wa Gacurabwenge, na Musambira bavuze ko batekereje kwibumbira hamwe mu matsinda abahuza bose, nyuma yo kubona ko […]Irambuye
Iburasirazuba – Faustin Ryumugabe utuye mu kagali ka Nyankurazo Umurenge wa Kigarama Akarere ka Kirehe wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 17 yahamwe n’icyaha kuri uyu wa gatanu akatirwa igifungo cy’imyaka 15 no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 76 y’tegeko ngenga numero 01/2012 ryo ku italiki ya […]Irambuye
Nyamirambo – Kuri uyu wa 26 Nzeri 2014 iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare barimo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu na Frank Rusagara wahoze mu basirikare bakuru rwasubukuwe. Baburanaga ku ifungwa n’ifungrwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bwatangiye busubiramo ibyo abasirikare baregwa kandi bareganwa na Francois Kabayiza wahoze ku ipeti rya Sergent mu ngabo. […]Irambuye
Nyamirambo – Kuri uyu wa 25 Nzeli 2014, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwenzuye ko Kantangwa Angelique wari umuyobozi wa RSSB ndetse ari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya UDL(Ultimate Developper Ltd) afungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyaha ashinjwa bikomeye kandi akaba nta ngwate ikubye kabiri amafaranga ashinjwa guhombya Leta yerekanye ngo aburane ari hanze. Angelique Kantengwa ntiyagaragaye […]Irambuye
Kuri uyu wa 25 Nzeri Polisi y’u Rwanda yatangaje ibyavuye mu iperereza rimaze umwaka ku rupfu rwa Gustave Makonene wari umuhuzabikorwa w’umuryango mpuzamahanga “Transparency International Rwanda” i Rubavu. Polisi yerekanye abapolisi babiri ivuga ko baba bafite uruhare mu rupfu rwa Makonene wishwe tariki 17/07/2013. ACP Theos Badege yatangaje ko abapolisi babiri ba Kaporali Nelson Iyakaremye […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nzeri i New York muri America hateranye Inama ya 69 y’Umuryango w’Abibumbye, abayobozi batandukanye b’ibihugu bahawe umwanya kuvuga ku bitandukanye kuri politiki y’isi n’imiyoborere, ndetse nyuma habaho ikiganiro cyayobowe na Perezida Obama wa USA kibanze ku iterabwoba ku isi Perezida Kagame mu ijambo yagejeje kuri iyi nama yatangiye […]Irambuye
Angelique Kantengwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 24 Nzeli 2014. Ubushinjacyaha bwamureze guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu. Ubushinjacyaha bwavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy’ahazubakwa amazu ya RSSB i Gacuriro yagombaga gukorwa na […]Irambuye